• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/11/26
OIF: Rutitaye ku gitutu cy’u Bufaransa, u Rwanda rwerekanye ko atari agafu k’imvugwarimwe
16/11/26
Kamonyi: Nubwo bafunguwe, barangije igihano cyo mu nkuta enye(4) za Gereza ariko mu mitima yabo nti bakirangije-Christophe/CARSA
16/11/26
Kamonyi-SEVOTA: Twizeye ko iyi Ngoro izaba Igicumbi n’Umurage mwiza w’Amahoro-Min Uwimana Consolée
16/11/26
Kamonyi-Ngamba: Umusaza Kanyarutoki yanze icyiciro cya Mituweli gisaba ko Leta imufasha, Ati“ u Rwanda ruraryoshye pe!”

OIF: Rutitaye ku gitutu cy’u Bufaransa, u Rwanda rwerekanye ko atari agafu k’imvugwarimwe

Umwanditsi
November 16, 2026

Igitutu cy’U Bufaransa bwasabaga u Rwanda kuva mu matora ya OIF, aho umukandida warwo Louise Mushikiwabo yashakaga Manda ya Gatatu, birangiye Amatora asubitswe, ashyirwa nyuma y’amezi 12. U Rwanda rwanze agasuzuguro, rwerekana ko rutari agafu k’imvugwarimwe, rushyigikira Umukandida warwo kugera ku munota wa nyuma ubwo bimwe mu bihugu byasohokanaga ikimwaro, u Rwanda rwongerwa Umwaka w’ubuyobozi bw’uyu muryango wa OIF.

Intandaro y’ukutumvikana kw’Ibihugu ku gutora Umunyamabanga mukuru wa OIF usanzweari nawe uwuyobora ariko akaba yashakaga Manda ya Gatatu, byaturutse ahanini ku Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashatse gusopanyiriza u Rwanda, yanga ko Louise Mushikiwabo nk’Umukandida warwo yiyongeza Manda ya Gatatu

Louise Mushikiwabo, abirimo neza.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo byatangiye isaba ko u Rwanda ruvanamo Kandidatire ya Louise Mushikiwabo, ndetse Congo isaba U Bufaransa kubijyamo, Perezida Macron yandikira Mugenzi we w’u Rwanda amusaba ko gukuramo Kandidatire ya Louise Mushikiwabo ariko Perezida Paul Kagame amubera ibamba.

Byageze aho Congo nayo ishyiramo Umukandida wayo ariko iza kumukuramo amatora yegereje, ariko ikomeza gushyira igitutu ku bufaransa ari nako isha inshuti yiyegereza ngo irebe ko u Rwanda rwava ku izima ariko biranga, Umukandida w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ahabwa undi mwaka wiyongera kuri Manda ebyiri asoje, bityo amatora akubitwa ishoti, ashyirwa muri 2028.

Mu gihe Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango wa OIF bari bateraniye mu cyumba cy’inama mu muhezo mu gikorwa cy’Amatora y’ugomba kuyobora OIF, kumvikana byanze basohoka hemejwe ko Umukandida w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo akomeza kuyobora uyu muryango kuzageza igihe amatora azabera.

Nubwo Repuburika ya Demokarasi ya Congo yagaragaje kudashaka u Rwanda ku buyobozi bw’uyu muryango, nyuma y’uko amatora atabaye ahubwo Louise Mushikiwabo akongerwa umwaka, Congo yagaragaje ko yishimiye umwanzuro wo kuba Louise Mushikiwabo ahawe umwaka umwe aho guhabwa indi manda yose.

Patrick Muyaya, Umuvugizi wa DRCongo, yavuze ati“ Nta manda nshya y’Umunyamabanga Mukuru. Amezi 12 yo gutegura amatora, nta yindi manda ishoboka ku Rwanda. Ijwi ryacu ryumviswe kandi ubumwe bwa OIF bwasigasiwe”.

Nyuma y’iyi nama, Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF wasohokanye akanyamuneza, yashimangiye ko uyu muryango wa OIF udakwiye kuba urubuga rw’ihangana hagati y’ibihugu biwugize. Ati“ Reka mbabwire, amakimbirane ari hagati ya RDC n’Igihugu cyanjye akwiye kugarukira ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ntagezwe ku nkengero za Mekong cyangwa iza Seine. Ibyo nabivuze inshuro nyinshi“.

Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, akaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yagaragaje ko u Rwanda rwanyuzwe n’umwanzuro wafashwe muri iyi nama. Ati“ Ndanyuzwe, kuko habonetse ubwumvikane hagati y’ibihugu bigize Francophonie, mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye mu muhezo. Mu biganiro byari byabanje, nta bwumvikane bwari bwabonetse ku nzira yagombaga gukurikizwa, cyane cyane ku kibazo cyo kumenya niba amatora agomba kuba cyangwa ntabe”.

Mu yandi makuru ku byavuye muri iyi nama ni uko nyuma yo guhabwa umwaka umwe wo gukomeza kuyobora Umuryango wa OIF, u Rwanda nta mukandida ruzatanga mu matora azaba mu mwaka wa 2028 mu Gihugu cya Canada. Ni icyemezo cyafatiwe muri iyi nama ya 20 ya Francophonie yaberaga I Phnom Penh muri Cambodge, aho inama yabaye kuva Tariki 15-16 Ugushyingo 2026 igahuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagize uyu muryango.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6071 Posts

Politiki

4317 Posts

Ubuhinzi

158 Posts

Ubukungu

1090 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga