Kamonyi-Ngamba: Umusaza Kanyarutoki yanze icyiciro cya Mituweli gisaba ko Leta imufasha, Ati“ u Rwanda ruraryoshye pe!”
Kanyarutoki Izaki, afite imyaka 73 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi. Yashyizwe mu cyiciro cy’abafashwa na Leta kwishyura Mituweli, aho yasabwaga kujya yishyura Ibihumbi bitatu Leta ikamushyiriraho Igihumbi, we arabyanga. Avuga ko atakiri ku rwego rukomeza gutega amaboko kuri Leta mu kwishyura Mituweli. Ahamya ko nubwo ashaje bwose atari ukomeza kubera Leta umutwaro. Ati“ Leta ntako itagize, yakoze byinshi nanjye ngomba Kwimuka nkiyishyurira. Nta munyeshuri utimuka”.
Aganira na intyoza.com, Umusaza Kanyarutoki avuga ko gutekereza kwanga Icyiciro yashyizwemo, aho yasabwaga kwiyishyurira Amafaranga Ibihumbi bitatu(3,000Frws) bya Mituweli Leta ikamwongereraho Igihumbi(1,000Frw), byatewe n’uko asanga atakiri ku rwego rw’abakomeza gutegera Leta amaboko kandi hari abandi babikeneye. Ubu yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi umunani bya Mituweli(8,000Frws). Niwe wenyine muri Kamonyi wasabye iyi Serivise, gukurwa mu bafashwa kwishyura Mituweli, akiyishyurira.
Ati“ Ubundi iyo umwana yiga aba akeneye kwimuka, ntaba akeneye gusibira mu ishuri. Nararebye ndavuga ngo iki cyiciro munshyizemo ntabwo kinkwiriye ngomba kwimuka nkajya mu kindi kiri hejuru gituma n’abandi bandeberaho bakareka gukomeza kuvuga ngo Leta irabafasha kandi ntako itagize. Ibaze nishyure bitatu n’Umuhinzi cyangwa umushumba wanjye yishyure ayo?, Oya!. Hari igihe cyo gufashwa ariko kandi nta guhora uteze amaboko udacuka”.
Akomeza ati“ Leta ntako itagize kuko yaradufashije iduha Umutekano turahinga tureza, turakora birakunda, iratwigisha, itwigishiriza abana, ahasigaye rero nti tugomba gukomeza kuyigondoza tugomba kwimuka, waba uri mu cyiciro cyo hasi ukagerageza ukazamuka mu kindi kuko iyo Mituweli ni iya twese, ntabwo dukwiye twese guhora duteze amaboko kuko hari abo ureba koko ukabona bikwiye, ariko hakaba n’abo ubona ukababona ari ugondoza Leta kandi uwo afite ubushobozi”.
Umusaza Kanyarutoki, agira inama abantu kureka kwikunda, kureka gushaka kwikubira na duke bagasangiye n’abandi, ahubwo ugasanga basa nk’abashaka kubaho bonyine, nti banamenye ubahesha ibyo bafite ngo nabo bamufashe koroherwa n’imitwaro bamwikoreza n’ahatari ngombwa. Ati“ Hari bamwe ba mbyikubire, usanga atabuze ubushobozi ariko agashaka kwirebaho we gusa. Ntabwo rero nanjye najya mu mubare wa ba Mbyikubire kuko nakomeje kubaho mfashwa na Leta, aho ngeze rero imyaka nsigaje ntabwo yambuza gutanga Mituweli ntagombeye gufashwa”.

Kanyarutoki Izaki, ni umuhinzi mworozi. Avuga ko ari nawo mwuga we kuva cyera, ko nta kandi kazi. Ashima Perezida Paul Kagame ku buyobozi bwe bwiza. Avuga kandi ko we nka Kanyarutoki yanyuze muri byinshi kandi yabonye byinshi mu nzira ye y’Ubuzima ariko ko, uko u Rwanda ruri none” ruraryoshye“ keretse indashima.
Muri Mituweli, nk’uko Innocent Kabera Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ubishinzwe yabibwiye intyoza.com, Umurenge wa Ngamba ubu niwo uza ku isonga mu Mirenge 12 igize Akarere ka kamonyi, mu gihe Runda iza ku mwanya wa nyuma. Avuga kandi ko Akarere gahirutse guhabwa Igikombe cy’uko muri Mituweli kabaye aka kabiri ku rwego rw’Igihugu mu mwaka wa 2025-2026.

Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.