Barangije ibihano ariko ubusembwa bukomeza kubazitira
Bamwe mu barangije ibihano bakatiwe n’inkiko bavuga ko bagihura n’inzitizi zo kongera kwiyubaka kubera ubusembwa bakomora ku byaha bahamijwe. Mu gihe hari abatazi inzira yo gusaba ihanagurabusembwa, abandi basanga imyaka itanu isabwa mbere yo kurisaba ari myinshi.
Kurangiza igihano cy’igifungo ntibisobanura ko umuntu ahise avanirwaho inkurikizi zose z’amategeko zituruka ku cyaha yahamijwe. Nubwo aba yongeye kubona ubwisanzure, amateka y’igihano yakatiwe ashobora gukomeza kumubangamira, cyane cyane mu gushaka akazi no kubona andi mahirwe asaba kugaragaza icyemezo cy’indangabihano.
Mu Rwanda, amategeko ateganya uburyo umuntu wakatiwe ashobora gusaba ihanagurabusembwa kugira ngo avanirweho igihano n’inkurikizi zacyo. Icyakora, bamwe mu barangije ibihano bavuga ko badafite amakuru ahagije kuri iyo nzira n’ibisabwa.
Twizeyimana Augustin, utuye mu Murenge wa Ngamba, avuga ko yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe mu 2008. Nubwo hashize imyaka myinshi asoje igihano, avuga ko agifite impungenge z’uko ubusembwa bushobora kumubangamira mu buzima busanzwe. Avuga ko yagerageje kubaza abantu batandukanye uko yasaba ihanagurabusembwa, ariko ntahabwe ibisobanuro bimufasha kumenya inzira agomba kunyuramo.
Kamuzinzi Théoneste, utuye mu Murenge wa Nyamiyaga, amaze imyaka ibiri afunguwe. Avuga ko afite amakuru make ku ihanagurabusembwa, ariko agasanga kuba umuntu yarakatiwe bishobora kumubuza amahirwe yagirira akamaro we n’umuryango we.
Ati“ Niba hari akazi nko muri Leta wagakoze kakagutunga n’abawe, niba hari isoko wagakoze rigafasha benshi, igihe ufite uwo muziro [ubusembwa] ntabwo wabona ako kazi cyangwa isoko, nyamara byajyaga kugufasha bikanafasha abandi”.
Kamuzinzi, asaba ko igihe giteganywa mbere yo gusaba ihanagurabusembwa cyagabanywa kikava ku myaka itanu kikagera kuri itatu. Ati“ Mu myaka itatu uri hanze, kubona ubuhamya bw’imyitwarire yawe myiza byafasha, kuko itanu ni myinshi pe!”.
Icyo amategeko ateganya ku ihanagurabusembwa
Umunyamategeko Me Juvens Kanyarushoki asobanura ko ihanagurabusembwa ari inzira yemewe n’amategeko ituma umuntu wakatiwe n’urukiko ashobora kuvanirwaho ubusembwa bukomoka ku gihano yahawe.
Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, mu ngingo zaryo za 245 na 246, riteganya ko umuntu wakatiwe ashobora guhanagurwaho ubusembwa nyuma y’imyaka itanu, iyo agaragaje imyitwarire myiza kandi yujuje ibindi bisabwa.
Ihanagurabusembwa ntirigenewe abafunzwe gusa, kuko n’abakatiwe ihazabu cyangwa imirimo y’inyungu rusange bashobora kurisaba. Ku wakatiwe igifungo, imyaka itanu ibarwa kuva afunguwe burundu cyangwa kuva yaboneye ifungurwa ry’agateganyo, igihe atigeze aryamburwa. Ku wakatiwe ihazabu cyangwa imirimo y’inyungu rusange, ibarwa kuva icyemezo cy’urukiko cyabaye ndakuka. Ku basubiracyaha no mu bindi bihe byihariye biteganywa n’amategeko, hashobora gusabwa imyaka icumi.
Me Kanyarushoki avuga ko usaba ihanagurabusembwa agomba kugaragaza imyitwarire myiza yagize nyuma yo kurangiza igihano, ndetse no kuba yarubahirije ibyo yategetswe n’urukiko.
Ingingo ya 250 y’iryo tegeko iteganya ko ubusabe bwanditse bushyikirizwa Urukiko Rukuru, cyangwa Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku manza zaciwe n’inkiko za gisirikare.
Urukiko rwoherereza ubusabe Ubushinjacyaha kugira ngo bugire icyo buvuga ku myitwarire y’usaba mu gihe kitarenze iminsi 30. Nyuma yo kwakira icyo gitekerezo, urukiko rugomba gufata icyemezo mu gihe cy’ukwezi kumwe.
Usaba agomba kandi kugaragaza ko yishyuye ihazabu, amafaranga y’urubanza n’indishyi yategetswe, cyangwa ko yabisonewe. Amategeko ateganya n’uburyo umuntu ufite ubukene bukabije ashobora guhabwa ihanagurabusembwa atarishyuye amafaranga yose yategetswe.
Ku bijyanye n’amagarama, Iteka rya Minisitiri Nº 17 ryo mu 2020 rigena ingwate y’amagarama mu Rukiko Rukuru ku mafaranga y’U Rwanda ibihumbi mirongo ine(40,000RWF).
Iyo ubusabe bwanzwe kubera izindi mpamvu zitari uko igihe giteganywa n’amategeko kitaruzura, uwabusabye ategereza imyaka ibiri mbere yo kongera kubutanga. Ingingo ya 252 iteganya ko ihanagurabusembwa rikuraho igihano n’inkurikizi zacyo zose.
Icyakora, kuba umuntu atararibonye ntibivuze ko ahita abuzwa akazi kose, amasoko yose cyangwa uburenganzira bwose bwa Politiki. Inzitizi ashobora guhura na zo ziterwa n’amategeko agenga buri rwego n’ubwoko bw’igihano yakatiwe.
Akato n’ingaruka zo kudahabwa amahirwe yo kwiyubaka
Usibye inzitizi zishobora guterwa n’amategeko, abarangije ibihano bashobora guhura n’akato, gutakarizwa icyizere n’ibibazo byo kongera kwinjira mu buzima busanzwe.
Munezero Magnifique, inzobere mu by’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu, avuga ko uwarangije igihano akwiye kwitegura kwakira uko abandi bamubona, kuko icyaha yahamijwe gishobora kuba cyarahinduye ishusho bari basanzwe bamufiteho.
Ati“ Usohotse igororero ugomba kwakira ibyabaye, kuko hari ingaruka bikugiraho wowe ubwawe, ariko hari n’icyo bisiga mu mitwe y’abandi bantu bari hanze”.
Asobanura ko kubura akazi, guhabwa akato no gutakarizwa icyizere bishobora gutuma umuntu agira agahinda, ubwoba bw’ahazaza, kwigunga cyangwa kumva ko ntacyo amaze, ko kandi ibyo bishobora kumugora mu rugendo rwo kwiyubaka no kongera kwinjira mu muryango.
Munezero asanga mbere yo gufungurwa umuntu akwiye gutegurwa ku buzima azasanga hanze, ariko na nyuma yo gufungurwa agafashwa kwiyakira, guhindura imyitwarire no kongera kubaka icyizere.
Ati“ Niba hamwe byanze, nta gucika intege, kuko amahirwe waburiye hamwe ushobora kuyabonera ahandi kandi bigakunda”. Asaba abarangije ibihano kwirinda ibikorwa bishobora kongera kubashora mu byaha, ariko kandi no kugisha inama abantu bizeye cyangwa inzobere igihe bahuye n’ibibazo by’imitekerereze.
Asaba kandi umuryango mugari kutaguma gufata uwigeze gufungwa nk’umuntu udashobora guhinduka. Ati“ Kuba wanyerera ukagwa si ikibazo, ikibazo cyaba mu gihe ukomeje kuryama aho waguye”.
Nubwo amategeko ateganya inzira y’ihanagurabusembwa, ubuhamya bw’abaturage bugaragaza ko hakiri icyuho mu kumenyekanisha uko risabwa n’ibisabwa. Mu gihe bamwe basaba ko imyaka itanu igabanywa, abandi bifuza guhabwa amakuru yabafasha gukoresha uburenganzira bahabwa n’amategeko.
Ihanagurabusembwa ni imwe mu nzira zishobora gufasha uwakatiwe kongera kwiyubaka, ariko kugira ngo ibyo bigerweho, bisaba no kuba umuryango witeguye kongera guha amahirwe umuntu warangije igihano akagaragaza ko yahindutse.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.