Kamonyi-KOABAMARU: Bwa mbere bakoze Intekorusange itagira bomboribombori
Abanyamuryango n’Ubuyobozi muri Koperative KOABAMARU ihinga Umuceri mu kibaya cy’Akanyaru ku ruhande rw’Umurenge wa Mugina, bakoze Intekorusange yishimiwe n’abayitabiriye, bitandukanye n’izabanje aho wasangaga bayikora basa n’abahanganye. Mu byishimiwe, harimo Ikigega cy’Ingoboka kizafasha Abanyamuryango kubona Amafaranga abafasha kwikenura no kugira Imibereho irushijeho kuba myiza. Nibwo bwa mbere kandi bagize uruhare mu kwitorera Ingengo y’Imari, aho bemeje ingana na 219,602,000Frws, azakoreshwa mu bikorwa bya Koperative bitandukanye.
Nyirandagijimana Marie Claudette, Umwe mu banyamuryango ba Koperative KOABAMARU, ashima uko inama y’Intekorusange yitabiriwe ndetse n’uko yagenze agereranije n’uko izo yitabiriye mbere zaba ziteye.
Ati“ Intekorusange yabaye, rwose yabaye Intekorusange nziza cyane mu buryo ntigeze mbona mu zindi nagiye nitabira ku ngoma y’Ubuyobozi bwabanje. Haba mu buryo yari iteguye ndetse n’abari bayirimo wabonaga ntaho bihuriye n’izagiye ziba mbere. Iyi Nteko ubona ko yateguranywe ubuhanya n’Ubumenyi kandi ifite umurongo ubona ko buri wese uyirimo yishimiye”.
Yakomeje ati“ Mbere wasangaga irimo akajagari n’amahane, ariko ubu urabona ko harimo itandukaniro rirerire n’inteko zo ku ngoma ya mbere, aho mbere wasangaga abaje wagira ngo baje guhangana, nta kinyabupfura ariko iyi yari ifite Umurongo pe! Ntacyo mbona nayinenga nkurikije ibyakorwaga mbere. Kuri njyewe ndanyuzwe rwose, cyane ko aribwo bwa mbere mbonye Abanyamuryango tugira Uburengenzira bwo Kwitorera Ingengo y’Imari ariko kandi ikirenze ibyo tukaba twese twemeranijwe gushyiraho Ikigega cy’Ingoboka kizajya kidufasha mu bihe bigoye nk’ibyo mu gihe kitangira ry’amashuri cyangwa se ikindi gihe umunyamuryango agize akabazo kamutunguye kamusaba ubushobozi bw’amafaranga atari afite”. Akomeza avuga ko na nyuma y’Inama y’iyi Nteko rusange bagize ibihe byo gusangira, barabyina, barishima bitigeze bibaho mbere.

Mutuyimana Christopher, Ni umunyamuryango wa KOABAMARU uvuga ko yishimira Ubumwe n’urukundo ruri mu banyamuryango, aho avuga ko mbere bitigeze. Ashima uko yabonye intekorusange imitegurirwe yayo ndetse n’uko buri munyamuryango yayigizemo uruhare, agahabwa ijambo ndetse na nyuma bagasabana, bakishima.
Ati“ Intekorusange ya none se nkubwire ngo nayigereranya n’iyihe? Oya! Mbere nti haburaga Bomboribombori ndetse ugasanga Inteko isojwe mu Mahane. Intekorusange rwose yariteguye neza ndetse hazamo gusabana, abantu turasangira turishima. Mbere rwose ntabwo byabaga, n’umunyamuryango wese wabaza yabikwibwirira, ubu nibwo tubonye impinduka kandi nziza buri wese yatangira ubuhamya. Ibintu biri kugenda bihindura isura bifata indi ntera, navuga ngo ubu Koperative irimo Abayobozi bazi icyo bakora kandi ukabona ko koko bicara bagategura, bitandukanye n’ubuyobozi bwa mbere aho nta n’ibiro twagiraga, Koperative yagendanwaga mu Mufuka cyangwa se ikaba mu rugo rw’Umuntu. Rero turishimye ku byo turimo kubona kandi ntekereza ko umurongo biriho uduha icyizere nk’Abanyamuryango”.
Mutuyimana, akomeza avuga ko mu byo yishimiye bindi birimo kugira uruhare mu kwitorera Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2026-2027, ariko kandi akanishimira Ikigega cy’Ingoboka ku banyamuryango aho bazajya birukira mu gihe bahuye n’akabazo kabatunguye gasaba ubushobozi bw’Amafaranga. Ahamya ko ibyo bigaragaza Ubuyobozi butekerereza ikiri icyiza Abanyamuryango.

Muri iyi Ntekorusange, hasuzumwe ndetse hemezwa Inyandiko mvugo y’Inama y’intekorusange iheruka, Hasuzumwa Raporo y’Ibikorwa by’Inama y’Ubuyobozi n’Inama y’Ubugenzuzi, Hagaragazwa Gahunda y’Ibikorwa bya Koperative n’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2026-2027, Harebwa kandi uko Umusaruro w’Umuceri urigusarurwa, Hemezwa Imbonerahamwe y’ibizishyurwa n’Umunyamuryango ku musaruro. Hanemejwe Gahunda yo kuzuza amakuru y’abanyamuryango ajyanye n’ibarura, Abanyamuryango bagezwaho Raporo y’Ibanze y’Ibarura ry’Abanyamuryango ndetse n’Ubuso bafite uko Bungana bwaba Ubuhingwa ndetse n’Ubudahingwa. Muri iyi nama kandi abayitabiriye bose bamenyeshejwe gahunda za Leta zitandukanye zirimo MUSA(Mituweli) na EjoHeza, basabwa kuzigira izabo ariko kandi banasabwa kujya bitabira gahunda zose bahanagarwamo n’ubuyobozi.
Inama yabaye kandi umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo hagamijwe kurebera hamwe icyatuma Koperative irushaho gutera imbere, Abanyamuryango bakagira uruhare rufatika mu gutuma iterambere ryifuzwa rigerwaho kuko gutera imbere kwa Koperative ariko gutera imbere ku Munyamuryango. Inama yasojwe n’ubusabane, bararya, baranywa, barabyina.




Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.