Kamonyi-Ngamba/Kabuga: Ukekwaho kujya kwiba yasize Ubuzima aho gucyura ibyibano
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 26 Ukwakira 2026 ahagana ku I saa kumi n’igice(4h30), mu Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba ya Kamonyi, umwe mu bagize itsinda rikekwaho kujya kwiba yasize ubuzima bwe mu rugo rw’Umuturage bateye.
Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Musenyi ndetse akaba yemezwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngamba, ni uko umusore witwa Biziyaremye w’imyaka 19 y’amavuko yapfiriye mu rugo rwa Mugasa Eliyezeri, aho bikekwa ko bagenzwaga no kwiba no kumwambura amafaranga kuko yari yagurishije Inka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Mudahemuka Jean Damascene yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko amakuru y’urupfu rwa Biziyaremye ari ukuri. Avuga ko uyu ari umwe mu bantu bakekwa ho kuba mu bujura ndetse no gukora urugomo kuko yagiye anabifatirwamo kenshi.
Gitifu Mudahemuka, avuga ko impamvu y’urupfu rwa Biziyaremye izagaragazwa n’ibipimo byo kwa Muganga, ariko ko ku makuru abaturage babwiye Ubuyobozi ari uko uyu Nyakwigendera n’itsinda bari kumwe ngo ubwo bageraga imbere mu rugo rwa Mugasa Eliyezeri, batangiye kwica urugi ngo bamusange imbere, bamwikanze bariruka ariko mu gihe bahungaga burira igipangu bashaka gusohoka, umwe muri bo ariwe Biziyaremye ngo amanuka nabi yikubita hasi abanza umutwe winyuma, arapfa.
Uyu nyakwigendera, akomoka mu Mudugudu wa Fukwe ho muri aka Kagari ka Kabuga. Inzego z’Ubuyobozi zitandukanye zirimo n’iz’Umutekano zageze mu rugo rw’aho iri tsinda ryari ryateye.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.