Kamonyi-Kayenzi: Njyanama irishimira uruhare rwayo mu iterambere ry’Umuturage
Mu gusoza urugendo rw’imyaka 5 bamaze mu nshingano nk’abagize Inama Njyanama y’Umurenge wa Kayenzi, abayigize bateranye bishimira uruhare rwabo mu iterambere rya Kayenzi by’umwihariko impinduka ku mibereho myiza y’Umuturage, ariko kandi n’uruhare rwa buri wese wakoze inshingano ze ngo bakorere ibikwiye Umuturage wabagiriye icyizere akabatora ngo bamuhagararire.
Rukundo Prudence, ayoboye bagenzi be mu nama Njyanama y’Umurenge wa Kayenzi imyaka itanu basoje. Yabwiye intyoza.com ko bishimira uruhare bagize nk’Abajyanama mu mpinduka nziza z’ibyakozwe mu nyungu y’umuturage, aho byose bikubiye mu nkingi z’iterambere ari zo; Ubukungu, Imibereho myiza, Imiyoborere myiza n’Ubutabera.
Ku bijyanye n’Ubukungu, avuga ko bateje imbere Ubuhinzi n’Ubworozi kandi umusaruro ukaba ari igisobanuro kigaragaza ibyakozwe, aho ibyo byakozwe binyuze mu gukangurira Abahinzi borozi kwitabira Tubura ndetse no kumva inama z’abajyanama b’Ubuhinzi, aho kandi buri Kagari gafite Umukangurambaga wa Tubura ufite n’icyicaro.
Hatejwe imbere Ubucuruzi n’Ibikorwa by’Amakoperative, abahinzi bakangurirwa guca Ubucuruzi bw’Akajagari, bakangurirwa kwibumbira mu makoperative no kwizigama. Bakanguriwe kandi kwitabira umurimo, aho hakozwe ubukangurambaga bwageze mu Isantere z’ubucuruzi haganirizwa abayirirwamo barimo benshi batagiraga icyo bahakora hagamijwe guca ubuzererezi.
Mu kuvuga ibyakozwe mu Bukungu, avuga ko atasiga Ubukangurambaga bwakozwe n’abagize Inama Njyanama aho bakanguriye abaturage Kwishyura Imisoro n’Amahoro, Abacuruzi ubu bishyura Umusoro ndetse bahuguwe ku gukoresha EBM.
Mu nkingi y’Imibereho myiza, Kwizera avuga ko bakoze ibikorwa byo Gushyigikira Uburezi, Isuku n’Isukura mu mashuri, hakorwa ubukangurambaga ku kwitabira Igitondo cy’Isuku. Abaturage bakanguriwe Kwivuza no kwishyura Mituweli, aho ubu bari ku kigero cya 92,2%, intego ikaba ari ukugera byihuse ku 100%. Abatishoboye bafashijwe kubona imirimo ndetse bamwe bahabwa Inkunga y’Ingoboka, abahawe Inguzanyo ya VUP bahugurwa uburyo bwo kuyikoresha neza no kuyishyura kugira ngo bifashe n’abandi.
Bishimira ko bafashije mu guteza imbere Isuku, hakaboneka Amazi meza aho ubu Kayenzi hari Isoko nziza y’amazi aturuka ku muyoboro wa Ntwari na Mataba ifasha kubona amazi meza ndetse bagasagurira indi mirenge baturanye.
Mu miyoborere myiza n’Ubutabera, Perezida wa Njyana ya Kayenzi icyuye igihe avuga ko Abajyanama bagize uruhare mu gukangurira abaturage kwitabira Umuganda n’Inama z’abaturage, hakorwa inteko z’abaturage kenshi ndetse n’Umuganda aho bagiye bahura bikaba n’umwanya wo kuganira ku bibazo bitandukanye no kubishakira Umuti.
Avuga ko kimwe mu byo bishimira kandi gikomeye ari ukuba barahuje Abanyakayenzi baba ahandi mu ihuriro rya“KAYENZI DIASPORA” mu rwego rwo guhuza imbaraga, aho ubu bafatikanya muri gahunda zinyuranye zisaba ubushobozi burimo n’ubw’Amafaranga afasha mu gukemura ibibazo birimo iby’abatishoboye n’ibindi.
Abajyanama, bafashije Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo n’Ibyemezo by’Inama, bakurikirana uko Imihigo yeswa ndetse batanga ubujyanama ku mihigo idindira, basaba ko yihutishwa. Bafashije Abaturage Gukemura amakimbirane no kwimakaza ubutabera, hashyirwaho akanama ngishwanama kagira Inama imiryango ibanye mu makimbirane kandi byatanze umusaruro.
Mu nteko z’abaturage, bigishijwe kenshi ingaruka zo gutanga ruswa no kuyakira, Abayobozi n’abayoborwa bigishwa Gushimangira Imiyoborere Iboneye, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano. Hamaganwa isiragizwa ry’Umuturage muri serivise asaba zimuhuza n’abayobozi, intego iba umuturage ku isonga.
Abagize Inama Njyanama y’Umurenge wa Kayenzi, bishimira uruhare rwabo mu guteza imbere Ubukungu, Kuzamura Imibereho myiza y’abaturage ndetse no Gushimangira Imiyoborere myiza n’Ubutabera.
Prudence Kwizera hamwe n’Abajyanama bagenzi be, basaba abazabasimbura muri Manda itaha kuzita ku; Gukurikirana itangwa ry’Amashanyarazi mu kagali ka Kayonza na Nyamirama, Gukora Ubuvugizi bwo gukora umuhanda wa kaburimbo Kamonyi Gacurabwenge Kayenzi no gusana imihanda yo hagati mu murenge.
Basaba kandi abazabasimbura ku zita ku kureshya Diaspora Kayenzi kuza gushora imari i Kayenzi, hakubakwa inzu zigeretse mu isantere y’Ubucuruzi ya Kayenzi, Kubaka Uruganda rw’Inanasi no kugira ahagurirwa(Comptoire) hakanatunganyirizwa amabuye y’agaciro. Hifuzwa kandi Sitasiyo ya Essence ndetse na Sitasiyo ya moto za sipiro.
Hifuzwa ko hazakorwa ubuvugizi hakaboneka Ikibuga cy’Umupira w’Amaguru gitunganije. Hifuzwa ko hazaganirwa uko Koperative GIMI na COEMIKA bakwagura Umudugudu w’Icyerecyezo. Hifuzwa kandi ko hanozwa uburyo bw’imicungire y’irimbi rya Kayenzi hagamijwe kurondereza ubutaka. Hifuzwa ko haba ugukurikirana ko umuturage atabura service kubera kubura abayobozi cyane cyane ku rwego rw’Akagali, Guhangana n’abiyise abahebyi hagamijwe kubungabunga umutekano w’abaturage, Guha imbaraga akanama ngishwanama mu guhashya amakimbirane yo mu muryango.
Kwizera Prudence, avuga ko mu byo bakoze byose bashyize hamwe batazibagirwa Urugendo shuri bakoze bajya ku Mulindi w’Intwari, ahari Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu.
Ni urugendo avuga ko rwavuyemo igitekerezo cyo gushinga Diaspora Kayenzi, uyu munsi ifasha cyane mu kuzamura iterambere ry’umuturage wa Kayenzi by’umwihariko muri gahunda ya graduation.
Perezida Kwizera, ashimangira ko uru rugendo barujyanyemo n’Urubyiruko ndetse n’ingeri nyinshi z’Abafashamyumvire, aho ubu umusaruro ugaragazwa n’Ubufatanye mu guhamya Amateka y’Igihugu cyane Urugamba rwo kubohora igihugu n’uko ayo mateka buri wese yayigiraho nk’Isomo rimufasha kwishakamo Ibisubizo, gufatanya n’abandi mu mbaraga zikorera Igihugu nta kwiganda.








Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.