• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/10/26
Kamonyi-Kayumbu: Gitifu w’Akagari yaraye mu maboko atari aye
22/10/26
Kamonyi yabaye ishuri mvomabumenyi ku banye Huye bashaka guca Imirire mibi n’Igwingira mu bana
22/10/26
Kamonyi-Rugalika: Njyanama yasoje ikivi cy’imyaka 5, ishimirwa ibyakozwe
22/10/26
Kamonyi-Musambira: Umugore wo mu cyaro arashoboye kandi afite imbaraga zo gukorera Umuryango n’Igihugu-Meya Dr Nahayo

Kamonyi-Kayumbu: Gitifu w’Akagari yaraye mu maboko atari aye

Umwanditsi
October 22, 2026

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muyange ho mu Murenge wa Kayumbu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026, yaraye mu maboko atari aye aho ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Musambira.

Kwihangana salom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muyange, aho yageze akuwe mu Kagari ka Gaseke muri uyu Murenge wa Kayumbu, yaraye atawe muri yombi nkuko amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ndetse akemezwa n’ubuyobozi abivuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu, Madame Mpozenzi Providence Mbonigaba yemereye intyoza.com ko amakuru y’ifungwa rya Gitifu Kwihangana Salom uyobora Akagari ka Muyange ari impamo.

Agira ati“ Hari umu Gitifu ejo witabye ambwira ko bamugumanye”. Akomeza avuga ko atazi icyo uyu Gitifu Kwihangana yafatiwe kuko ngo nawe yagiye yitabye ariko atazi icyo ahamagariwe.

Gitifu Mpozenzi Providence Mbonigaba, avuga ko uyu Kwihangana mbere yo kuza kuyobora Muyange yabanje kuyobora Akagari ka Giko, akavamo ajya kuyobora Akagari ka Gaseke, ahava aza kuyobora Muyange ari naho yahamagawe ayobora.

Amakuru intyoza.com ifite ni uko mu byo uyu Gitifu Kwihangana Salom akurikiranyweho bifite aho bihuriye n’imyubakire y’akajagari akekwaho kugiramo uruhare aho yabanje kuyobora.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6056 Posts

Politiki

4302 Posts

Ubuhinzi

156 Posts

Ubukungu

1086 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga