Kamonyi-Kabuga TSS: Ibyari ibibazo ku byumba by’amashuri n’amacumbi byabonewe ibisubizo
Musenyeri Balthazar Ntivuguzuzwa, Umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi yatashye ku mugaragaro ndetse aha Umugisha inyubako zuzuye mu kigo cy’ishuri rya Fr. Father Ramon Kabuga TSS. Zigizwe n’ibyumba by’amashuri, aho abanyeshuri b’abahungu barara n’ibindi byumba bizajya bikorerwamo imirimo itandukanye. Inyubako zije ari igisubizo ku banyeshuri b’abahungu bakoraga urugendo rurenga ikirometero bajya ku macumbi yabaga inyuma y’Ikigo, ni n’igisubizo mu kubaganya Ubucucike mu byumba by’ishuri.
Musenyeri Balthazar, ashima uwo ariwe wese wagize uruhare mu iyubakwa ry’izi nyubako. By’umwihariko, yabwiye Abanyeshuri ba Fr. Father Ramon Kabuga TSS ko ari amahirwe akomeye babonye y’ibi bikorwa bigezweho bibafasha mu murimo wabo wo kwiga no kurerwa. Yabwiye kandi Abarimu ko nabo babonye uburyo bwihuse buje kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo barangize neza Ubutumwa bwabo.
Yasabye Ubuyobozi bw’ishuri kubyaza Umusaruro ibi bikorwa, bityo ikigo cyitiriwe Fr. Father Ramon Kabuga TSS gikomeze gutera imbere mu myigire, Gutsinda no Gutsindisha, ndetse abanyeshuri bafashwe gutera intambwe bagana imbere ari nako bitegura ndetse bategurwa gutanga Umuganda mu kubaka Igihugu.
Yagize kandi ati“ Ndasaba buri wese muri iki kigo, yaba Ubuyobozi, Abanyeshuri n’abakozi bose gufata neza ibi bikorwa mubigirira isuku, kubirinda kuko ni n’ibikorwa bihenze byatwaye imbaraga nyinshi z’ubwenge, iz’Ubushakashatsi, Iz’ubumenyi n’Imbaraga z’Amafaranga. Ni ibikorwa bisaba ubufatanye mu kubibungabunga kugira ngo bizarambe, bizagirire akamaro abandi bazaza mu myaka iri imbere”.
Terimbere Cyprien, Umukozi muri RTB( Rwanda TVET Bord) ari nayo yagize uruhare mu iyubakwa ry’ibi bikorwa ku bw’umuterankunga wo mu Budage, yabwiye intyoza.com ko icyo biteze kuri ibi bikorwa byatashwe ari ugutanga Umusaruro mu kongera umubare w’Abanyeshuri ikigo cyakiraga, ukava ku banyeshuri 460 bahari ubu ukiyongera kandi n’Ireme ry’Uburezi rikazamuka ugereranije n’uko byari bisanzwe.
Avuga kandi ko amashuri nk’aya yigisha Ubumenyi ngiro iyo uyarangijemo ukajya mu bindi bitandukanye n’ibyo wize uba upfushije ubusa Ubumenyi wahawe, upfushije ubusa umwanya ndetse n’amahirwe wahawe.
Ati“ Umunyeshuri wize Imyuga n’Ubumenyi ngiro ntabwo abona Ubumenyi bwanditse gusa, ahubwo ibyo yize aba azi no kubikora. Ibyo yigiye mu ishuri aba azi no kubikora hanze ku isoko ry’Umurimo. Ni icyerekezo cy’Igihugu ko Umunyeshuri wize abasha kugira umurimo akora, ntabwo ategereza guhabwa akazi gusa, ahubwo ashobora ku kihangira ari nacyo cyitezwe ku bazasohoka muri Fr. Father Ramon Kabuga TSS. Kujya mu bitandukanye n’ibyo wize, ni ugupfusha ubusa Ubumenyi wahawe n’amahirwe wagize na wa mwanya”.
Mu butumwa bwe, Terimbere Cyprien yagize ati“ Icyo twifuza mbere na mbere, ibikorwa birahari kandi n’ibikoresho biri mu nzira biza, ariko Ibikorwa bihari n’Ibikoresho bihari batabasha kubikoresha ntabwo twabasha kugera kuri wa musaruro twifuza ari nayo mpamvu tubakangurira kubikoresha neza. Intego ni uko Abanyeshuri bigiye muri Fr. Father Ramon Kabuga TSS babyaza Umusaruro w’ibikorwa remezo byahashyizwe kandi bakarushaho kubibungabunga kugira ngo bizamare igihe kirekire n’Abanyeshuri bazaza nyuma yabo bazabashe kubikoresha bitange umusaruro kuri benshi n’ireme ry’Uburezi ryiyongere”. 
Rugwiro Gahamanyi David, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yitabiriye ifungurwa ku mugaragaro n’itahwa ry’ibi bikorwa byuzuye muri Fr. Father Ramon Kabuga TSS byanahawe Umugisha na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi.
Avuga ko nk’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bishimiye iki gikorwa kuko hari impinduka nziza kizanye zirimo gukemura ikibazo cy’icumbi ku bana bakoraga urugendo rurerure bajya hanze y’ikigo ahari icumbi ry’abahungu, aho urugendo bakoraga rwarimo ibishobora kubadinziza mu masomo kuko nk’imvura iguye bakiri ku macumbi kugera mu kigo byari ibibazo, iguye se bakiri mu kigo nabwo kuhava bikaba ibindi, ariko kandi ngo hatanirengagijwe umutekano wabo.
Avuga kandi ko nk’ubuyobozi babona ko umwanya abana bakoreshaga bataha kure bazawukoresha mu kongera no kwiyungura ubumenyi. Asaba Ubuyobozi bw’Ikigo, Abarezi ndetse n’Abanyeshuri gukoresha neza ibikorwa remezo babonye bigafasha abanyeshuri kwiyungura Ubumenyi kuko bafite ibikenewe byose kandi bibegereye.
Agira kandi ati“ Umuntu wiga afite ibikoresho byose, afite ibyo akeneye byose atandukanye n’uwiga afite ibyo abura. Tubitezeho Umusaruro ufatika byaba mu gutsinda neza ariko kandi no kuba umunyeshuri uzarangiza hano muri Fr. Father Ramon Kabuga TSS azajya hanze ku isoko ry’umurimo ahagaze neza”.
Padiri Cyiza, Umuyobozi wa Fr. Father Ramon Kabuga TSS avuga ko iyuzura ry’izi nyubako ari igikorwa kije gukemura ibibazo bitandukanye ikigo cyari gifite birimo Icumbi ry’Abanyeshuri b’Abahungu bagorwaga n’urugendo bakoraga rurenga Ikirometero bajya ku icumbi ryabo riri kure y’ikigo.
Avuga ko aho iri cumbi ryari riri Abanyeshuri bavunikaga, hari umuhanda mubi, ku manywa ndetse ku zuba n’ivumbi ryinshi, Igihe cy’Imvura ugasanga ni mu byondo ndetse byinshi aho kugera ku ishuri byasabaga ko bongera kwitunganya. Mu gihe cy’ijoro hiyongeragaho ikibazo cy’Umutekano muke ariko kandi n’ikibazo cy’imyitwarire.
Padiri Cyiza, avuga ko ubu nta mpungenge nk’Ubuyobozi bafite kuko noneho abana baziga neza bari mu kigo batekanye. Ahamya ko imyigire n’imibereho yabo igiye kurushaho kuba myiza kuko bazaba bari mu kigo, byose bakenera bihari, ko kandi bitezweho umusaruro ufatika kuko Umunyeshuri ubayeho neza, wigira ahantu heza yiga neza agatanga umusaruro ufatika, ukenewe.
Padiri Cyiza, avuga ko nk’ubuyobozi bwa FR. Father Ramon Kabuga TSS bashyize imbere gufata neza ibikorwa bahawe kugira ngo bibe ibizamara igihe n’abazaza nyuma bizabagirire umumaro. Avuga kandi ko Inyubako zuzuye ndetse n’ibikoresho bizazishyirwamo bibarirwa mu gaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asanga Miliyari imwe.
























Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.