• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/11/26
Iyo ufite ibimenyetso biradufasha hagahanwa ugomba guhanwa n’urengana akarenganurwa-Mutuyimana Marie Chantal/RIB
19/11/26
Kamonyi-Rugalika: Gusambanya Umwana si uguhuza Ibitsina gusa-Mutabazi Yves Augustin/RIB
19/11/26
OIF: Rutitaye ku gitutu cy’u Bufaransa, u Rwanda rwerekanye ko atari agafu k’imvugwarimwe
19/11/26
Kamonyi: Nubwo bafunguwe, barangije igihano cyo mu nkuta enye(4) za Gereza ariko mu mitima yabo nti bakirangije-Christophe/CARSA

Iyo ufite ibimenyetso biradufasha hagahanwa ugomba guhanwa n’urengana akarenganurwa-Mutuyimana Marie Chantal/RIB

Umwanditsi
November 19, 2026

Mu bukangurambaga buri gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2026 baganiriye n’Abaturage b’Umurenge wa Rukoma ku nsanganyamatsiko igira iti“ Wiceceka! Rwanya Icyaha cyo Gusambanya Abana”. Umukozi w’uru rwego, Mutuyimana Marie Chtantal, ukorera mu ishami rya Isange One Stop Centre mu bitaro bya Kacyiru asaba abagana Isange kwitwararika ku bimenyetso mu gihe habaye ihohoterwa kuko aribyo byifashishwa mu rukiko bigatuma uwakoze icyaha agihanirwa n’urengana akarenganurwa.

Mutuyimana Marie Chantal, aganira n’Abanyarukoma yababwiye ko umuntu wahohotewe aba atameze neza, ko ndetse aba yahungabanye, aba yakomeretse ku mubiri ndetse no mu bijyanye n’imitekerereze, ariko ko icyo aba asabwa ari ukudaceceka, ahubwo akihutira kugera kwa muganga muri Isange kugira ngo ahabwe ubufasha.

Abaturage, ahazwi nko ku Rwina mu Murenge wa Rukoma bitabiriye ku bwinshi ibiganiro na RIB.

Avuga ko mu byo Isange isaba uwahuye n’ihohoterwa ari ukugera kwa muganga mbere y’Amasaha 72(iminsi 3), ariko kandi akahagera nta cyahindutse na kimwe mu gihe yahohoterwaga kugira ngo byorohereze Ubugenzacyaha kubona ibimenyetso ari nabyo byifashishwa cyangwa bishingirwaho mu rukiko kugira ngo ahabwe Ubutabera.

Agira ati“ Icyo tubifuzaho nka Isange One Stop Centre cyangwa se Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB, ni uko umuntu wahohotewe tumusaba kugera kuri Isange hatarashira amasaha 72(iminsi 3), akatugeraho atarahindura imyenda, ataranakaraba”.

Avuga ku mpamvu yo gusaba uwahohotewe kugera muri Isange mbere y’amasaha 72, akahagera acyambaye uko yari yambaye ahohoterwa ndetse ataranakaraba, yagize ati“ Ibyo tubisaba kuko uwakoze icyaha aba yagusizeho ibimenyetso twebwe tukazabyifashisha mu kumenya neza nimba ariwe”.

Mutuyimana, akomeza avuga ko haba ubwo muri Isange bahura n’ikibazo, umubyeyi akaza avuga ko umwana we yahohotewe, ariko akamuzana hashize nk’ukwezi cyangwa se ari kuvuga ngo byabaye mu myaka yashize.

Aha yagize ati“ Muri Isange turamwakira, ntabwo tuvuga ngo turamureka. Arakirwa agasuzumwa, akavurwa kandi akarindwa nk’abandi bose ariko hari amakuru duhita tubura kandi y’ingenzi. Hari ibimenyetso by’ingenzi tuba tutari bumuboneho nkuko twari kubibona mu gihe yari kuba yaraje muri ya masaha 72 agihohoterwa”.

Avuga ko iyo ugeze muri Isange ya masaha 72 atarashira, uhabwa imiti ikurinda gutwara inda idateganijwe, ikurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA kuko imiti uhabwa ibigukingira, ari nayo mpamvu usabwa kuzira igihe muri Isange kugira ngo ukingirwe ibyo byose ariko kandi n’ibimenyetso bifatwe bikikuriho bityo n’uwakoze icyaha amenyekane, hahanwe ugomba guhanwa.

Isange One Stop Centre yagiyeho mu mwaka wa 2009 nk’Igisubizo kigamije gukemura ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana ndetse n’icuruzwa ry’abantu. Serivise za Isange zitangirwa ubuntu, nta kiguzi na kimwe kandi zitangwa amasaha yose 24/24, iminsi 7/7. Yaba Abagabo, Abagore, Abana b’abahungu n’Abakobwa, Abafite Ubumuga, Abanyamahanga n’abandi nta mupaka muri Isange.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi by’agateganyo, Bushayija Fred, ati” Ubundi ntabwo ari iby’i Rwanda kuba abana bato bahohoterwa. Tugomba gukora ibishoboka byose nk’Abanyarwanda bakunda Umuryango, tugakora ibishoboa byose kugira ngo turengere aba bana“.
Umuyobozi wa RIB mu ntara y’Amajyepfo/PCI, yasabye Ababyeyi kwita ku bana bakamenya umunsi ku wundi ibyo babamo n’ibyo bahura nabyo. Yabasabye kandi gufata umwanya uhagije wo kuganira no kumva abana, asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we by’umwihariko mu kurinda umwana ihohoterwa no Gusambanywa.
Umuyobozi wa RIB Kamonyi/DCI, nkuziranye n’Abanyarukoma cyane kuko bahura kenshi, yafashaga mu gusubiza bimwe mu bibazo byabazwaga.
Izo modoka za RIB, ni ibiro ngendanwa. Ziba zirimo Abagenzacyaha bakira ibibazo n’Ibirego bitangwa n’Abaturage mu ibanga. Ibyo batabariza cyangwa batavugira mu ruhame.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6073 Posts

Politiki

4319 Posts

Ubuhinzi

158 Posts

Ubukungu

1090 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga