• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
07/11/26
Kamonyi-Ngamba: Umusaza Kanyarutoki yanze icyiciro cya Mituweli gisaba ko Leta imufasha, Ati“ u Rwanda ruraryoshye pe!”
07/11/26
RIB yerekanye 11, itanga gasopo kubijandika mu kwangiza ibikorwaremezo, abiba Intsinga
07/11/26
Amajyepfo: Polisi y’u Rwanda yasubije abaturage ibikoresho by’ikoranabuhanga bari baribwe
07/11/26
Barangije ibihano ariko ubusembwa bukomeza kubazitira

Kamonyi-Mugina: Dusoje manda twatorewe nk’Abajyanama nti dusoje kujya inama zubaka Igihugu-Migambi Eric

Umwanditsi
October 23, 2026

Abagize inama Njyanama y’Umurenge wa Mugina bateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2026 bagamije gusezeranaho ariko kandi bishimira manda y’imyaka 5 basoje. Bavuga ko gusoza manda batorewe bidakuraho gukomeza kuba Abanyamugina barajwe ishinga no kujya inama aho bari hose bagamije kubaka Igihugu. Perezida wa Njyana icyuye igihe ati“ Tuzakomeza kuba abajyanama aho turi hose, duharanira kubaka Mugina yacu n’Igihugu”.

Migambi Eric, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Mugina ucyuye igihe avuga ko Manda y’imyaka 5 basoje nk’abajyanama bayikozemo byinshi bishimira birimo ubuvugizi bw’ibyari bikenewe mu rwego rwo kurushaho gutuma Umuturage agira imibereho myiza, ariko kandi no gufatanya mu bikorwa bitandukanye by’iterambere nk’abanyamugina.

Agira kandi ati“ Manda y’imyaka itanu dusoje hari impinduka nyinshi kandi nziza zabayeho ariko zigendanye n’iterambere ry’abaturage. Ibikorwa akenshi dukora nk’abagize Inama Njyanama y’Umurenge usanga bishingiye ku buvugizi, tugaragaza ibibazo bitandukanye abaturage bafite mu Murenge kugira ngo bishakirwe ibisubizo kandi byarakozwe, ariko kandi hari n’ibyo nk’abaturage dufatanya gukemura mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo kuko byose dukeneye si Leta yaza kubidukorera, natwe hari uruhare rwacu mu kwiyubakira Igihugu”.

Mu bikorwa byakozwe bafatanije nk’Abanyamugina harimo; Kwiyubakira imihanda mu makaritsiye mu rwego rwo koroshya imigenderanire n’imihahiranire. Bubatse Ibiraro bito n’amateme rwagati mu midugudu n’utugari, gufatanya nk’abaturage kwishakamo ibisubizo ku bibazo bibangamiye imibereho n’ubuzima bwabo n’ibindi.

Hakozwe kandi ubuvugizi ku muhanda Rugobagoba Mukunguri, hakorwa Ubuvugizi mu bice bimwe bya Mugina bitagiraga Amazi n’Umuriro, bamwe barasubizwa ariko n’aho batarasubizwa Amapoto arashinze bategereje umuriro, Amazi ku batarayabona ngo biri hafi.

Havuguruwe utugari twagaragaraga ko dushaje, Hakorwa ubuvugizi kugira ngo haboneke abakozi bahagije ku rwego rw’Umurenge n’utugari, Hakozwe kandi ibishoboka byose kugira ngo Inama Njyanama irusheho guhabwa agaciro kandi ibyemezo n’ibyifuzo byayo bihabwe agaciro kuko byose bikorwa mu nyungu z’Umuturage.

Migambi Eric, yishimira ubumwe n’ubufatanye byaranze Njyanama yari ayoboye ariko kandi no kuba abaturage babatoye baragiye babumva bagafatanya mu bikorwa bitandukanye byubaka Umunyamugina, bakazamura imyumvire bajyana mu cyerekezo kimwe bigaragaza ko bafatanije urugamba rwo kwiyubakira Igihugu.

Asaba abazabakorera mu ngata, abazabasimbura kuzaza bakomereza mu murongo wo gufasha umuturage kurushaho kuzamura imyumvire, akumva ndetse agaharanira uburenganzira bwe agombwa ariko kandi nawe agakora neza inshingano z’ibyo asabwa, bitari gusa gutegereza ibisubizo byose ku buyobozi, ahubwo nawe gukora ibishoboka byose kugira ngo abe uwishakamo ibizubizo afatanije n’abandi.

Munyakazi Epimaque (aka Picu), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina ari nawe wayoboye umuhango wo gushimira Abajyanama basoje Manda, yabashimiye uruhare bagize mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere rya Mugina ariko kandi no gufasha Umunyamugina kurushaho kumva uruhare rwe mu bimukorerwa.

Yasabye aba bajyanama basoje ikivi cyabo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Umurenge wabo wa Mugina baba Abajyanama beza aho bazaba bakorera hose. Yabasabye kandi kwitabira Amatora no kuyagiramo uruhare kugira ngo arusheho kugenda neza, umuturage agire uruhare mu kwitorera Ubuyobozi.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6068 Posts

Politiki

4314 Posts

Ubuhinzi

158 Posts

Ubukungu

1090 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga