Kamonyi-Rukoma: Bamwe mu bazwi nk’Abahebyi bashakishwaga batawe muri yombi
Mu Kagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi hafatiwe Nsabimana Alphred w’imyaka 28 y’amavuko hamwe na Kanyamanza Claude w’imyaka 26 y’amavuko. Bombi bari mu bashakishwaga na Polisi bazira gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe( bazwi ku izina ry’abahebyi). Mu mboni z’ubuyobozi, kuba ahacukurwa hatagira abahabazwa, hadatangwa ibyangombwa ni imbogamizi.
Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni uko aba bombi bafashwe babanaga mu nzu imwe. Bafashwe bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyagura mu buryo butemewe n’amategeko. Abazwi ku izina ry’Abahebyi.
Bamwe mu baturage ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma, babwiye umunyamakuru ko abakora ubu bucukuzi mu buryo butemewe bazwi ku izina ry’Abahebyi usanga kenshi bateza urugomo ndetse n’umutekano muke mu baturage, ko kandi kubica bigoye kuko abagenda bajya ahatagira nyiraho mu buryo buzwi.
Abafashwe, bafatanywe ibiro bitanu n’igice(5,5kgs) by’amabuye yagaciro ya Koluta(colta) adatunganyije neza. Basanganywe kandi umunzani bakoreshaga mu gupima amabuye y’agaciro, yaba ayo baguze cyangwa se bacukuye mu birombe bitemewe.
Abafashwe kandi, nkuko amakuru agera ku intyoza.com avuga, bazwiho gukoresha insoresore zitandukanye mu bikorwa by’ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro no kuyagura mu buryo butemewe n’ amategeko. Bavugwaho kandi kuba bamwe mu bakuriye agatsiko k’Abahebyi, bigaruriye ubutaka bw’ abaturage n’ubwa Leta burimo amabuye y’agaciro bagacukura uko babyumva nuko babishaka, ubitambitse akaba yagirirwa nabi.
Hari amakuru kandi avuga ko kimwe mu birombe bakoreramo ubu bucukuzi kiri mu kagari ka Mwirute giherutse kugwamo umuntu, akurwamo yapfuye.
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma ashimangira ko aba bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyagura mu buryo butemewe n’amategeko batawe muri yombi ariko ko hakiri benshi babikora ndetse hari abifite bashoramo abo bakoresha.
Gitifu Mandera, avuga ko ubucukuzi bukozwe mu buryo bunyuranije n’amategeko bubamo urugomo rwinshi cyane kuko butisunga amategeko, bushyira ubuzima bw’ababukora mu kaga bukanaba ikibazo ku iterambere n’Ubukungu bw’Igihugu.
Nkuko Gitifu Mandera abivuga, kimwe mu bibazo bitera ikorwa ry’ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko ni ukuba ibirombe bidahabwa ababikoreramo mu buryo bwemewe n’amategeko ngo bahabwe ibyangombwa bityo bigire ababibazwa.
Ahamya ko aha ari naho abafite amafaranga n’abayashaka bahera bakora uko bashoboye bagakora ibitemewe kuko aho bakurikiranye ayo mabuye babyaza amafaranga ntawe uhabazwa uzwi.
Umurenge wa Rukoma, ni hamwe mu habarizwa ibirombe byinshi by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ababukora mu buryo butemewe n’amategeko nkuko Gitifu Mandera abivuga, icyiza kuri bo ni ukuva mu bitemewe n’amategeko, kureka gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bazirikana ko ubyishoyemo agafatwa amategeko abimubaza.
intyoza