Ingabo zose za America zirukanywe igitaraganya ku butaka bwa Niger
Umuvugizi wa Leta ya Niamey kuri uyu wa gatandatu yatangaje ko Niger isheshe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yari ifitanye na America kandi ibi “bihita byubahirizwa aka kanya”. Yasomye itangazo kuri televiziyo y’igihugu hashize umunsi umwe gusa itsinda rikomeye ry’intumwa za Amerika rivuye muri Niger.
Iryo tsinda ryaje mu ruzinduko rw’iminsi itatu rigamije kuvugurura imikoranire n’agatsiko k’abasirikare kakoze ‘coup d’état‘ ubu kari gukorana bya hafi n’Uburusiya. Iryo tangazo rivuga ko Leta yafashe umwanzuro wo “gusesa aka kanya” amasezerano ajyanye n’ingabo za Amerika n’abakozi b’abasivile ba minisiteri y’ingabo za Amerika bari muri Niger.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo za Amerika Matthew Miller yavuze ko Washington yamenye iby’iryo tangazo, kandi ryaje nyuma “y’ibiganiro bibwizanya ukuri…ku mpungenge zacu” ku “cyerekezo” cy’ako gatsiko kayoboye Niger.
Abasirikare ba Amerika bagiye muri Niger mu butumwa bwo gufasha kurwanya imitwe y’abahezanguni yiyitirira Islam mu bihugu byo mu karere ka Sahel, cyane cyane Mali.
Ingabo za Amerika zageze muri Niger kuva mu 2013 gufasha iz’Ubufaransa zahageze mu mwaka wari wabanje zije kurwanya iyo mitwe muri Mali.
Amerika isanzwe ifite abasirikare bagera ku 1,000 muri Niger ku kigo cy’indege za drones kiri mu butayu cyubatswe ku gaciro ka miliyoni 100$, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.
Ingendo zijya muri Niger kuri Amerika zabaye nke kuva muri Nyakanga(7) 2023 ubwo agatsiko ka gisirikare kafataga ubutegetsi ku nguru, kandi Washington yagabanyije inkunga yageneraga Niamey.
Umwaka ushize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, Antony Blinken ukuriye ububanyi n’amahanga bwa Amerika yakoze urugendo muri Niger ngo agerageze guha imbaraga Perezida Mohamed Bazoum, wafashaga ibihugu by’iburengerazuba kurwanya imitwe y’abahezanguni yiyitirira Islam.
Hashize amezi macye nyuma y’urugendo rwe, agatsiko k’abasirikare bakuriwe na General Tchiani kahise gahirika Bazoum ndetse kamufungira iwe mu rugo.
Aka gatsiko k’abasirikare kahise gafata umurongo ukarishye wo kwitandukanya n’Ubufaransa bwahoze bukoroniza Niger, bituma ingabo z’Ubufaransa ziva muri iki gihugu zari zimazemo imyaka igera ku 10.
Mu gihe cyashize Niger yakoranaga bya hafi na Amerika. Ariko kuba abafashe ubutegetsi ubu bakorana bya hafi n’Uburusiya, Moscow igakorana kandi bya hafi n’abasirikare bafashe ubutegetsi mu bihugu bituranyi bya Mali na Burkina Faso, byatumye ibihugu by’iburengerazuba bitakaza ijambo hano.
intyoza