Kamonyi-Rukoma: Yapfiriye kwa muganga nyuma yo guterwa icyuma azizwa umukobwa ucuruza akabari
Ahagana ku i saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024 mu Mudugudu wa Rushikiri, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, uwitwa Niyonsenga Fabien w’imyaka 26 y’amavuko bahimbaga “NJYAMANI”, yatewe icyuma na Hatangimana Fidèle w’imyaka 24, afatanije na Dushimimana Emmanuel bahimba“NUSUROBO cg KANUSU” w’imyaka 19 y’amavuko. Uwatewe icyuma yajyanywe kwa muganga biranga biba iby’ubusa, agwa yo.
Amakuru mpamo agera ku intyoza.com avuga ko imvano yo guterwa icyuma ari umukobwa witwa Iradukunda Joseline nyiri akabari banyweragamo, baramutonganira, bituma Niyonsenga Fabien asohorwa ku ngufu na Dushiminana Emmanuel aka“NUSUROBO cg KANUSU”, aramuterura amukubita hasi aribwo Hatangimana Fidèle yafataga icyuma bivugwa ko yagendanaga, akimutera mu gituza mu nsi y’iberi ahari umutima.
Amakuru kandi ava mu baturage ba Murehe, avuga ko uyu Hatangimana Fidèle bakunze kwita “HATANGA“(byo guhina izina rye), atinywa cyane muri aka gace abamo kuko ngo amaze kugirira abantu benshi urugomo barimo batatu amaze gutema mu bihe byashize, ahubwo abaturage bakaba bahora bahangayitse.
Uyu mukobwa nyirabayazana, akibona ibibaye yahise asohora abari mu kabari ashyiraho ingufuri akizwa n’amaguru, na n’ubu twandika iyi nkuru aracyashakishwa kimwe na Hatangimana Fidèle. Ni mu gihe amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko ku bufatanye bw’inzego za Polisi, DASSO, Inkeragutabara( RF) hamwe n’inzego z’ibanze, uyu Dushiminana Emmanuel, muri iki gitondo yafatiwe mu kagari ka Kagina, Umurenge wa Runda, aho yahise ashyikirizwa Polisi.
Ubwo Niyonsenga Fabien yaterwaga icyuma, mu gihe yari agitaka atabaza yajyanywe kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Rukoma, babonye batabasha ku muvura bahita bamwohereza ku bitaro bya Remera Rukoma binafatanye n’iki kigo nderabuzima ngo yitabweho ariko biranga, agwa yo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge waRukoma, Innocent Mandera yahamirije intyoza.com iby’uru rugomo rwaje kuvamo urupfu. Avuga ko ababigizemo uruhare bose bagishakishwa ku gira ngo bashyikirizwe RIB.
Gitifu Mandera, yibutsa buri wese by’umwihariko abaturage ba Rukoma ko kwihanira bitemewe, ko atari byo. Asaba ko n’iyo haba hari impamvu ituma umwe cyangwa babiri bagirana ikibazo, ntawe ukwiye kujya mu mwanya wo kwihanira. Avuga ko kenshi bitangira ari intonganya bikarangira bivuyemo urugomo rukomeretsa kugera no kuvutsanya ubuzima. Yibutsa buri wese ugiranye ikibazo na mugenzi we kwegera inzego z’ubuyobozi zikabafasha gushaka igisubizo.
Nyakwigendera, Niyonsenga Fabien akomoka mu karere ka Ngororero. Bivugwa ko yari umucumbitsi wishabikira, ndetse ngo akaba yari afite umugore babanaga bitemewe n’amategeko aho bari bamaranye amezi agera muri atanu.
intyoza