Kamonyi:“Operasiyo” ya Polisi itaye muri yombi abakekwaho bose kwica Niyonsenga Fabien aka“ Njyamani”
Mu gihe kitageze ku masaha 20, Hatangimana Fidèle na Dushimimana Emmanuel aka“NUSUROBO cg KANUSU” batawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi. Bombi, bafatiwe mu Murenge wa Runda aho bari bahungiye mu masaha atandukanye bahunga Rukoma bikekwa ko biciyemo umuntu. Uretse aba, umukobwa wacuruzaga akabari byavuzwe ko ariwe wabaye intandaro ya Nyakwigendera nawe yishyikirije Polisi na RIB i rukoma.
Ku ikubitiro, mu masaha ya mugitondo cyo kuri iki cyumweru Tariki ya 17 Werurwe 2024, hatawe muri yombi Dushiminana Emmanuel bakunze kwita “NUSUROBO cg KANUSU”, aho yabundabundaga yihisha mu kagari ka Kagina, Umurenge wa Runda.
Nyuma y’amasaha make ku gicamunsi, Polisi ku bufatanye na RF, RIB, DASSO, Inzego z’ibanze hamwe n’Abaturage, bataye muri yombi Hatangimana Fidèle uzwi nka “HATANGA” ari nawe uvugwaho gutera icyuma Nyakwigendera.
Mu mayeri yakoreshejwe n’abamubonye(HATANGA), yisanze agejejwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda aho yari azanywe mu buryo gucika abari bamufashe byari kumugora. Yahise afungirwa i Runda, hategerejwe ko yoherezwa i Rukoma, aho bikekwa ko yakoreye icyaha kugira ngo Dosiye ye itunganywe.
Mbere y’uko uyu ufatwa nk’uwishe Nyakwigendera afatwa, umunyamakuru wa intyoza.com yabashije kubona Nomero za Terefone za Iradukunda Joseline ufatwa nka Nyirabayazana w’iyicwa rya Niyonsenga Fabien aka “NJYAMANI”, baravugana ndetse amujyira inama yo kwihutira kwishyikiriza Polisi na RIB, ibyo nawe yavuze ko yarimo atekereza kuko yashakaga gutanga amakuru ariko akabanza kuzitirwa n’ubwoba.
Iradukunda Joseline, yabwiye umunyamakuru ko aba bakekwa kwica Niyonsenga Fabien baje bamusanga mu kabari ke aho yapimaga Urwagwa. Avuga ko baje basa n’abaruhaze kuko bari banafite icupa ryarwo mu ntoki, baza begera Nyakwigendera( akiri muzima), bitangira abona atazi ibyo barimo, baterana imitwe.
Ati“ Bari baje aho nari ndi gukorera, harimo uwo wapfuye ari kunyweramo inzoga( urwagwa). Baba baraje mbona baramufashe. Babanje kumera nk’abantu bari gukina, ntabwo bari bameze nk’abashaka kurwana. Uwo Manudi(Emmanuel) ni we waje arabanza aramufata kuko yari yasangiye n’uwo wundi. Ntabwo bari banywereye iwanjye kuko bo bari baje bahaze”.
Yakomeje avuga ko uwo Dushimimana Emmanuel akimufata, mugenzi we Hatangimana Fidèle uzwi nka“ HATANGA“ yahise aza nawe amera nk’umufata amuhobera”ariko bishoboka ko hari ibyo yamubwiye“, nibwo uyu Nyakwigendera yahise amukubita umutwe undi nawe amutera uwundi, bahita bafatana hanyuma Manudi ahita afata akaguru k’uwo Njyamani, bose bahita batangira kurwana abantu barabakiza ariko bahita basohoka bajya hanze ari naho bamutereye icyuma mu gatuza ahegereye ku mutima.
Iradukunda Joseline, avuga ko ibyo bikiba yahise asohora abari mu kabari bose, ahamagara Gitifu aramubura, ahamagara Mudugudu aramubura ahita akinga ajya kwa Mudugudu ku mushaka amubwira ibibaye baragarukana ari nabwo“ NJYAMANI “ wari hasi yahururijwe ajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima, ahakurwa ajyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma ari naho yaguye.
Niyonsenga Fabien aka “NJYAMANI“, yakuwe aho yaterewe icyuma, atwawe cyangwa se ahetswe n’abamutabaye, bamujyana mu ngobyi ya Kinyarwanda bamugeza ku kigo nderabuzima cya Rukoma aho atatinze kuko yahise yoherezwa ku bitaro( biregeranye).
Ku makuru y’abaturage bavugaga ko Iradukunda Joseline yaba ariwe wabaye intandaro ya Nyakwigendera, ubwe yagize ati“ Ibyo ng’ibyo rwose baba bambeshyera. Kuhanywera ko bahanyweraga ariko ntabwo twagiranaga imishyikirano cyane, bose ntawe twagiranaga imishyikirano”.
Kanda hano usome inkuru yabanje;Kamonyi-Rukoma: Yapfiriye kwa muganga nyuma yo guterwa icyuma azizwa umukobwa ucuruza akabari
Iradukunda Joseline, ahamya ko gufunga akabari bitari uguhunga ibibaye, ahubwo byari mu mpamvu zo kujya gushaka abayobozi kuko yabahamagaye kuri terefone akababura. Avuga kandi ko gutinda kujya kuri Polisi na RIB byari impamvu y’ubwoba yabanje kugira ariko kandi ko yatekerezaga ko Mudugudu yagiye guhuruza yatanze amakuru akenewe.
Munyaneza Théogène