Kamonyi-Rukoma: Abagizi ba nabi bishe umuturage bamuciye umutwe
Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni uko ahagana ku i saa mbiri n’iminota 30 z’ijoro ryo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, mu Mudugudu wa Nyamabuye, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, Umugore witwa Mugeni Thamar yishwe aciwe umutwe n’abagizi ba nabi bamusanze aho aba ari naho akorera.
Aya makuru, abaturage bahaye umunyamakuru wa intyoza.com anemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, aho aba bagizi ba nabi basanze Mugeni Thamar w’imyaka 43 mu nzu ya Konoshe acururizamo Inzoga n’Imineke bamwica bamutemye ijosi. Bikekwa ko hakoreshejwe icyuma.
Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yemereye intyoza.com ko aya makuru y’iyicwa ry’uyu muturage ari impamo. Yagize ati“ Twabimenye, iperereza ririmo gukorwa ngo hamenyekane uwabikoze”.
Kumenyekana kw’aya makuru nkuko Umubyeyi wa Nyakwigendera yabitangaje, avuga ko mu rugo(aho nyakwigendera yakoreraga) haje uwitwa Dushimimana Laurent, akomanze ku muryango(urugi) yacururizagamo abura umukingurira.
Akomeza avuga ko akimara kubona ko abuze umukingurira, yagiye iwabo agarukana na Nyina wa Nyakwigendera, akoze ku rugi ngo akingure abona hadakinze, yinjiye munzu arebye asanga bamwishe. Bahise bihutira gutabaza ubuyobozi, aho inzego z’ubuyobozi zitandukanye zirimo Polisi, RIB, DASSO na RF bahise batabara.
Amakuru agera ku intyoza.com kandi, ni uko hari umwe mu baturage wahise afatwa akekwaho kuba hari aho ahuriye n’ibyabaye, bitewe n’uko yashyizwe mu majwi nk’uwari usanzwe afitanye ibibazo na nyakwigendera.
Umurambo wa Nyakwigendera woherejwe ku bitaro bya Kacyiru mu gihe iperereza ryahise ritangira ngo hashakishwe uwo ariwe wese waba wagize uruhare mu iyicwa ry’uyu muturage.
intyoza