Karongi-Rwankuba: Bashimye iterambere Paul Kagame na FPR-INKOTANYI babagejeho bahiga gutora 100%

Abaturage basaga ibihumbi mirongo itatu biganjemo Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI baturutse mu bice bitandukanye byo mu Murenge wa Rwankuba, Akarere ka Karongi, bahize ko bazaha amajwi abadepute ba FPR-INKOTANYI, nde by’umwihariko bakaba biteguye gutora Paul Kagame nk’umukandi ku mwanya wa President wa Repubulika bamwitura uruhare na FPR-INKOTANYI mu iterambere ry’Umurenge wa Rwankuba. Bahamya ko ibikorwa ubwabyo ari ubuhamya bwivugira.

Umukecuru Kanyange Marigarita w’imyaka 70 y’amavuko, atuye mu kagali Gasata Umudugudu wa Rwasheke. Aganira n’Umunyamakuru wa intyoza.com, yagize ati’ Ntatoye Kagame natora nde mwana wa? Banyiciye abana bose, nsigara njyenyine Kagame ampa icumbi! Ubu mba mu nzu nziza, ubu mfata udufaranga ibihumbi 20 nibyo bintunze!. Birenze, ibyo yanampaye Inka! Byose ni Politiki ye nziza! Ubwo ntatoye uwankamiye natora nde?.

Bishimira umusaruro basigaye babona mu buhinzi kubera FPR-INKOTANYI.

Mukampunga Charlotte, yatanze ubuhamya avuga ko kubera FPR-INKOTANYI yahaye ijambo umugore, yabashije kwishingira Salon ndetse akaba usibye gusukura abagore yogosha n’abagabo ndetse ubu akaba amaze kwigisha urubyiruko 50 narwo rukaba rwarashinze ama Salon rugamije kwiteza imbere. Ibyo byose ahamya ko abikesha imiyoborere myiza ya FPR-INKOTANYI na Paul Kagame.

Abakozi n’Ubuyobozi bwa SACCO Twiyubake Rwankuba, bashimira Paul Kagame na FPR-INKOTANYI kuko ubu batakirirwa babika ibipfurumba by’impapuro kubera imiyoborere myiza ya FPR-INKOTANYI na Perezida Kagame, aho ubu bakoresha ikoranabuhanga muri serivise baha abagana SACCO, ibyo bavuga ko byatumye abakiriya babo babona Serivise nziza ndetse kandi bikaborohereza akazi .

Abandibakobwa Regine, uyobora iyi SACCO, yagize ati’ Ubu Kwakira umukiriya ntibirenza iminota itanu. Byose tubikesha FPR-INKOTANYI  na Paul Kagame. Rero, nkuko bakunda kubivuga! Ntawe uhindura ikipe itsinda. Tuzamutora ijana ku ijana(100%) kugirango atugeze no kurindi koranabuhanga ryisumbuyeho.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite, ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga uyu mwaka. Umuryango FPR-INKOTANYI, niwo wari ufite ubwiganze bw’amajwi mu nteko ishinga amategeko icyuye igihe( yarangije manda) ukaba kandi ari nawo ukomokamo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame wongeye kugirirwa icyizere n’Abanyamuryango bakamutangaho Umukandida PEREZIDA.

Abana barahabwa amata y’Inka z’i Rwankuba, byose babikesha Paul Kagame na FPR-INKOTANYI.
Abahinzi baranezerewe.

Sylvain Ngoboka / intyoza.

Umwanditsi

Learn More →