Kamonyi-Mugina: Umugabo w’imyaka 40 yasanzwe mu myumbati yishwe asa n’uwakaswe ijosi

Muri iki gitondo tariki 26 Nyakanga 2024, ahagana ku i saa kumi n’ebyiri hamenyekanye amakuru y’uko mu Mudugudu wa Cyeru, Akagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina ho mu Karere ka Kamonyi, umugabo witwa Byabarusara Faustin w’imyaka 40 y’amavuko, yasanzwe mu myumbati hafi y’inzira asa n’uwakaswe ijosi, yapfuye.

Aya makuru y’urupfu rwa Byabarusara Faustin, yageze ku intyoza.com aturutse mu baturage, anemezwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugina, aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge bwana Nsengiyumva Pierre Celestin yabwiye intyoza, ati“ Aya makuru twayakiriye, uyu muntu yishwe”.

Akomeza ati“ Ibimenyetso by’ibanze, turakeka ko yishwe kuko hari aho yakomerekejwe, inzego zirimo kubikurikirana. Yari umuturage wo mu Mudugudu wa Cyeru, Akagari ka Kabugondo, n’ubundi niho yagaragaye yiciwe hafi y’inzira ariko mu myumbati. Turacyashakisha impamvu yabyo”.

Gitifu Nsengiyumva Pierre Celestin, mu butumwa bwe abwira abaturage muri iki gitondo, yabasabye “kureka Ubugome bagahinduka, bakareka gukora ibyaha”. Avuga ko nta n’icyaha umuntu yakora cyatuma yicwa, ahubwo ko abantu bakwiye kureka Ubugome.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →