Kamonyi-Rugalika: Umuganura ntugarukira ku gusangira no kwishimira ibyagezweho gusa-Meya Dr.Nahayo

Mu kwizihiza umunsi mukuru ngaruka mwaka w’Umuganura, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yabwiye Abanyarugalika n’abaje kwifatanya nabo kwizihiza uyu munsi ko badakwiye gufata uyu munsi nk’uwo gusangira no kwishimira gusa ibyagezweho. Yababwiye ko uyu ari umwanya mwiza wo kongera gutekereza no kwisuzuma barebera hamwe uko hakomeza gufatwa ingamba no guhiga kugira ngo umwaka utaha hazishimirwe byinshi byiza kurusha.

Dr Nahayo Sylvere wifatanije n’Abanyarugalika ahizihirijwe uyu munsi ngarukamwaka w’Umuganura ku rwego rw’Akarere, yabwiye abitabiriye ibi birori ko uyu ari umwanya mwiza wo guhura bakidagadura, bagasangira baba abato n’abakuru ndetse nz’inzego zose. Yashimangiye ko uyu ari n’umwanya mwiza wo kurushaho gusabana, kunga ubumwe ndetse no kwigira.

Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

Yakomeje ababwira ko gukomeza kwishimira uyu muhango w’Umuganura ari no gukomeza gusigasira umurage w’u Rwanda kuko Umuganura ukubiyemo Indangagaciro zitandukanye zirimo; kwishimira umusaruro w’ibyagezweho, gukunda umurimo ndetse no gukunda Igihugu.

Yibukije ko ku munsi w’Umuganura Abanyarwanda barangwa no gusabana bishimira ibyo bagezeho, ukaba umwanya mwiza wo gusangira. Yavuze ko akarusho kari muri uyu mwaka wa 2024 ari uko bari kwishimira umunsi w’Umuganura ariko kandi banishimira ko bagize Amahitamo meza nk’Abanyarwanda mu kwitorera Umukuru w’Igihugu.

Imbaga y’Abaturage yitabiriye uyu munsi w’Umuganura.

Meya Dr Nahayo, yabwiye kandi Abanyarugalika ko mu kwishimira Umunsi mwiza w’Umuganura, bakwiye no kurushaho kwishimira ibyo bamaze kugeraho. Ahereye ahubatswe Igihango cy’Urungano, Umuhanda urimo gukorwa uva Bishenyi, ahereye ku muyoboro w’Amazi batashye uha benshi mu baturage amazi meza batigeze mu myaka isaga 30 ishize, ahereye kandi ku Biro by’Umudugudu wa Rugarama byiyuzurijwe n’abaturage n’ibindi bikorwa bihari, yababwiye ko ibyo ari ikimenyetso cy’ibifatika bakwiye kwishimira ariko kandi banahiga kugera kuri byinshi biruta ibyo bamaze kugeraho byaba ibyo bagizemo uruhare cyangwa ibyo Igihugu kibakorera.

Ahereye ku nsanganyamatsiko y’Umunsi mukuru w’Umuganura w’uyu mwaka, aho igira iti“ Umuganura Isoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo kwigira”, yabasabye kuganura ariko banashyira imbaraga mu gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, hazirikanwa ko ubukungu bukomeye bw’Igihugu ari Abenegihugu kandi ko Umurage uruta iyindi ukwiye guhabwa abato ari Uburezi.

Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu/Rugarika Sector.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika mu ijambo ry’Ikaze, yabwiye abaje kwizihiza uyu munsi w’Umuganura ko uyu ari umunsi udasanzwe muri uyu mwaka kuko ubaye Abanyarwanda bakiri mu byishimo by’uko bitoreye Intore izirusha intambwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, Akagarura Ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse Agasubizaho uyu mwanya mwiza w’Umuganura.

Yijeje ko Abanyarugalika batazatezuka ku gushyira imbaraga mu gushyigikira Ubumwe bw’Abanyarwanda, gushyigikira gahunda za Leta harimo no gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri n’izindi zose hagamijwe kubaka ahazaza heza h’Igihugu.

Abaturage bari bishimiye uyu munsi.

Gitifu Nkurunziza, yibukije ko Umuganura wari umuhango ukomeye mu Rwanda rwo hambere kubera impamvu; Wahuzaga Umwami na Rubanda binyuze mu musangiro kuko Umwami yaganuzaga Abatware, Abatware nabo bakaganuza Imiryango.

Yongeraho ko ibyo byashimangiraga Ubumwe bw’Abanyarwanda ari nayo mpamvu Abakoroni bageze mu Rwanda bagakuraho imigenzo yose y’Umuganura “Bagamije kugira ngo babone uko badutatanya”.

Inzego zitandukanye z’Ubuyobozi ku rwego rw’Akarere zari zitabiriye.

Mu miganura yabaye mu Rwanda rwo hambere nkuko Gitifu Nkurunziza yabibwiye imbaga yari yitabiriye uyu munsi, yibukije ko muri Kamonyi habereye Imiganura itatu ariyo; Uwabaye mu 1861 ukabera ahitwa Muganzacyaro, ubu ni mu Kagari ka Muganza ya Runda, hakaba uwabaye mu 1868 wabereye Kabasanza ya Gihara ho muri Runda, hakaba kandi uwabaye mu 1883 wabereye ku Ijuru rya Kamonyi, ubu ni mu Murenge wa Gacurabwenge. Ahandi habereye Imiganura myinshi ni nka Rubengera ya Karongi habaye 7 ndetse na Nyanza habereye 5. Bivuze ko mu Gihugu cyose mu gihe cy’Ubwami, Kamonyi iri ku mwanya wa Gatatu mu kwakira no kwizihirizwamo Imiganura myinshi.

Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi;

Aba bana uko ari 2 ni abahanga mu ikoranabuhanga batigeze biga ahubwo impano. Bakora indege ikagenda hasi, Robot zigakora ibyo bazibwiye, Drone n’ibindi bifitemo impano. Bakeneye irindi jisho ryo gukarishya ubwenge n’impano kuko bafite ahazaza babaye bitaweho.

Ni abahanga babivukanye kuko bari mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye. Ibyo bakora ntaho babyize handi.

Abana baragaburiwe, bahabwa ibiryo birimbo imboga, bahabwa Umutsima, Amagi n’amata.

Ubuhanga karemano bw’uyu mwana bwatangaje benshi. Yabwiye intyoza.com ko abonye amafaranga hafi ibihumbi100, indege yakoze itagenda ku butaka gusa ahubwo yanayigurutsa.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →