Kamonyi: Ubuyobozi na“ Rumbuka” ni inde wungukira mu marira y’Abahinzi batishyurwa Umusaruro wabo

Amezi agiye kuba atandatu Abahinzi bo mu gishanga cya Bishenyi na Kamiranzovu ho mu Karere ka Kamonyi bahaye Kampani ya Rumbuka umusaruro wabo w’Ibigori. Nta kanunu ko kwishyurwa. Barataka ubukene n’ibibazo bitandukanye baterwa no kutishyurwa. Bamwe, bavuga ko Ubuyobozi bw’Akarere ntacyo bwakora kuri iki kibazo kandi uwo bishyuza nabwo bumubereyemo umwenda. Ni inde wo kumva gutaka kw’aba bahinzi batabaza ngo bishyurwe?

Umwe muri aba bahinzi yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ati“ Hari ubwo ugira ikibazo ukabura ukumva kandi nyamara byitwa ko hari ubuyobozi bwakabaye budufasha. Ibaze guhinga uziko ni weza uzikenura, ugakemura ibibazo ariko ubu inzara ikaba bamwe itumereye nabi, twaranabuze aya Mituweli? Dore ikindi gihembwe cy’ihinga kiregereje, tuzakora iki, ubushobozi burava he ko uwakatwishyurije nawe bamwishyuza?.

Aba bahinzi, baratakambira inzego zose bireba kumva akababaro kabo zikabafasha bakishyurwa. Bahuriza kandi ku kugaragaza ko kutishyurwa amafaranga y’Umusaruro wabo w’Ibigori byabateje Ubukene, bituma bamwe batishyura Ubwisungane mu kwivuza, bananirwa gukemura bimwe mu bibazo byari bibugarije none ngo ikindi gihembwe cy’ihinga kiraje, nti bazi uko bazamera kuko uwakabishyuye ndetse n’ubuyobozi bwakabafashije bakishyurwa ntawe babona ubitayeho.

Nshimiyimana Claude, Umuyobozi wa Koperative y’aba bahinzi bakorera ibikorwa by’Ubuhinzi bw’Ibigori, Imboga n’Imbuto mu Gishanga cya Bishenyi na Kamiranzovu yabwiye umunyamakuru ko Umusaruro wa mbere bawuhaye Iyo Kampani ya Rumbuka Tariki 09 Werurwe uyu mwaka wa 2024, none amezi akaba agiye kuba atandatu abahinzi bari mu cyeragati, bari mu bukene batazi ngo bazishyurwa bigenze gute?.

Agira kandi ati“ Ibigaragara rero twarishyuje, twagiye twishyuza Rumbuka, twayishyuje mu magambo, kuri za Terefone, twishyuza twanditse inshuro zirenga zingahe ariko hari n’uburyo twanditse mu buryo bwa WhatsApp, Umuyobozi wayo we yanansubije y’uko ngo Akarere kababereyemo Miliyoni niba ari mirongo itatu n’izindi! Icyo gihe niko yambwiraga kuko za Sms ndazifite yampaye, ariko gusa wenda icyo namusubije!, namusubije y’uko twebwe twagiranye na Rumbuka Amasezerano, ko mu masezerano twagiranye nta muntu runaka washyizweho ko ni batazatwishyura azatwishyura”.

Agira kandi ati“ Badutwariye Umusaruro wacu bagombaga kuba bafite n’aho bazakura amafaranga kuko natwe kugira ngo tuwugereho twabanje kujya muri Banki”.

Umuyobozi wa Rumbuka, Kamali Faterine aganira n’Umunyamakuru wa intyoza.com yabanje kuvuga ko uyu musaruro abahinzi bavuga badakwiye kuvuga no kumva ko ari uwabo ijana ku ijana. Ati“ Ni Umusaruro dusangiye n’Abahinzi ntabwo ari uwabo 100%. Amasezerano agaragaza ibyo buri ruhande rwashoye, bityo tuba tuwusangiye”.

Avuga ku gihe kigiye kuba amezi atandatu abahinzi batishyuwe, yagize ati“ Amezi abaye atandatu cyangwa se atanu, cyangwa ane bitewe n’icyo buri wese ashaka kubivugaho ariko ni umwaka wa Karindwi dukorana tutabambura n’Igiceri. Ntabwo dushobora kubambura n’igiceri, icyabayeho ni ugukererwa kwishyura”.

Akomeza avuga ko bagize ikibazo giturutse ku zindi nzego bakorana ngo kuko iyo umusaruro bawutubuye hari uburyo ucuruzwamo. Ati“ Hari izindi nzego rero zitishyuye wenda uko byagombaga ku gihe bituma natwe bitwafegita( bitugiraho ingaruka), hanyuma tubonye ko ibintu bigiye kutwafegita cyane twitabaza inzira ya Banki. Inzira ya Banki rero Porosedire( inzira) zayo zisa n’izatinze ariko icyo nasubije inzego za Polise zambajije ni uko twiteguye kubona amafaranga muri iki cyumweru”.

Uyu muyobozi wa Rumbuka, avuga ko kuba Akarere ka Kamonyi katarabishyuye ari imwe mu mpamvu yatumye Rumbuka ititwara neza ngo igumane umutekano n’abafatanyabikorwa bayo. Agira kandi ati“ Ntabwo ari Akarere ka Kamonyi gusa kadufitiye amafaranga, ni uturere twinshi ariko kuba Kamonyi nayo hari ayo ifite byo ni ukuri ariko gusa twebwe tuba dushaka ko tutabigira urwitwazo kuko Politiki duhuriyeho kandi isobanutse ni uko Umuhinzi cyangwa se Umuturage atagomba kuba Victims( kutabirenganiramo cg atariwe ugomba kubizira)”.

Ubuyobozi bw’Akarere bubona Rumbuka ishobora kuba yarafashe Umusaruro w’Abatuarage nta mafaranga ifite!

Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yabwiye intyoza.com ati“ Ikigaragara ni uko Rumbuka ishobora kuba yarafashe Umusaruro w’Abaturage nta mafaranga ifite kuko ukurikije umwenda Akarere kabarimo, usibye ko utaranatinda kuko ni uw’iyi Sezo( igihembwe cy’ihinga gishize), kuko amafaranga ni ay’ifumbire, ni ay’imbuto baba bahaye abaturage, ni yayandi ya Nkunganire Leta yishyura, ariko ni make cyane nta na kimwe cy’icumi cy’ayo barimo Abaturage. Ibyo rero ni nabyo bigaragaza ko icyo ataricyo gisubizo. Bagomba gukora Bizinesi bazi aho bazakura amafaranga”.

Akomeza avuga ko bari mu biganiro, aho babasaba gukora ibishoboka byose bakishyura abaturage kuko iminsi imaze kuba myinshi. Ashimangira ko kuvuga ko bakopye cyangwa se nabo batanze ideni, ibyo ngo si igisobanuro cy’uko abaturage batakagombye kuba bahabwa Amafaranga yabo.

Ati“ Turi kuvugana nabo, ibyo bavuga byose ni babikore kandi natwe turi gushaka uko uruhare rwacu… ariko uruhare rwacu nta nubwo rwakwishyura na Koperative imwe mu buryo bw’imibare. Ni barebe uko Bizinesi zabo zirimo gukorwa bityo bavemo abaturage amadeni bababereyemo”.

Uretse aba bahinzi bahinga mu Gishanga cya Bishenyi na Kamiranzovu bataka ubukene batewe no kutishyurwa amafaranga y’Umusaruro wabo w’Ibigori, muri aka karere hari andi Makoperative akorana nayo ( Rumbuka), aho abahinzi bataka kutishyurwa. Ubuyobozi bwa Rumbuka ndetse n’Akarere ntabwo bahakana iki kibazo.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →