Icyamamare muri Muzika, Mariah Carey yapfushije nyina na mukuru we ku munsi umwe

Mariah Careh, icyamamare muri Muzika yapfushije nyina Patricia na Alison mukuru we, bapfa ku munsi umwe mu mpera z’icyumweru gishize, nk’uko uyu muhanzi wo muri Amerika yabitangaje. Yagize ati“ Umutima wanjye urashengutse kuko napfushije mama mu mpera z’icyumweru. Byongeyeho, mu bintu bibabaje kurushaho, mukuru wanjye na we yabuze ubuzima kuri uwo munsi”.

Uyu muhanzi watwaye ibihembo bya muzika bya Grammy yavuze ko yagize umugisha wo kuba yari kumwe na nyina mu cyumweru gishize mbere y’uko apfa. Nta makuru arambuye yatangaje ku cyateye izo mpfu. Yasabye abantu kubaha ubuzima bwe bwite.

Patricia, wari ufite imyaka 87, nawe yahoze ari umuririmbyi n’umutoza w’ijwi ufite inkomoko muri Irlande na Amerika. Mu gitabo ku buzima bwe cyo muri 2020, The Meaning of Mariah Carey, uyu muhanzi watwaye Grammy Award eshanu yavuze birambuye ibibazo mu mubano we na nyina, avuga ko wamuteye “akababaro gakomeye n’urujijo”. Carey w’imyaka 55, yavuze ko hagati ye na nyina haje kurushanwa.

Ishyari mu kazi “rizira mu gutera imbere, ariko iyo uwo muntu ari mama wawe ishyari riboneka kare, ni ibintu bibabaje by’umwihariko”. Gusa yanavuze ku rukundo rwimbitse yakundaga nyina, yandika mu gushima muri iki gitabo ati: “Kuri Pat, mama, we, muri byose, nemera ko yakoze ibyo yari ashoboye. Nzagukunda uko bishoboka kose, iteka”.

Mariah Carey na nyina Patricia Hickey mu 2015 i Los Angeles

Mu kiganiro yagiranye na Gayle King mu 2022, Mariah Carey yavuze ko “ubwo yakuraga yagizweho ingaruka no kunengwa na nyina”. Yongeyeho ko we igihe cyose yashimaga nyina kuko ari we wamwinjije muri muzika.

Imibanire ya Carey na mukuru we Alison w’imyaka 63 nayo yarimo ibibazo. Mu gitabo cye, yanditse ko yari yarashyizwe ku ruhande n’uyu mukuru we na musaza we Morgan, avuga ko byari “ingenzi mu mitekerereze no ku mubiri kuri njye kutavugana na bo”.

Nyuma yo gusohoka kwa kiriya gitabo cya Carey, Alison yamureze mu rukiko amwishyuza miliyoni 1.2$ ku kumutera “agahinda gakabije” avuga ko cyari igitabo cyo “kwibasira”.

Se w’uyu muhanzi, Alfred, yapfuye mu 2002 azize cancer ku myaka 72, Alfred yatandukanye na Patricia ubwo Mariah Carey yari afite imyaka itatu.

Carey abonwa nk’umwe mu bahanzi bahiriwe kurusha abandi ku isi. Indirimbo ye All I Want For Christmas Is You ni yo ndirimbo ya Noheli y’umuhanzi w’umugore yaguzwe kurusha izindi zose mu bihe byose.

Carey nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, afite umuhigo wo kugira indirimbo nyinshi zabaye iza mbere ku rutonde rw’inziza rwa Billboard Hot 100 aho yagize indirimbo 19.

Ni umuhanzikazi wagurishije kopi z’indirimbo ze zirenga miliyoni 220 ku isi, yabaye kandi umukemurampaka mu irushanwa American Idol.

intyoza

 

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.