Kamonyi-Rugalika/Umunsi w’Umugore wo mu cyaro: Akantu k’Umurengwe kari mubitera Ubutane-Gitifu Nkurunziza
Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2024, Umunsi wahariwe kuzirikana Umugore wo mu cyaro, Imiryango 11( Umugore n’Umugabo) mu Murenge wa Rugalika babanaga mu buryo budakurikije amategeko basezeranye. Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu uyobora uyu Murenge, asezeranya aba bageni yabasabye gushyira hamwe bakumva ko isezerano bagiranye bagomba kuririnda, bakirinda umurengwe, bakirinda irari ry’ibintu no kumva ko kugira uburenganzira bungana bidakwiye kuba impamvu yo gusenya bagamije kugabana imitungo.
Gitifu Nkurunziza, mu gusezeranya iyi miryango irimo iyari imaze imyaka isaga 10 ibana mu buryo butemewe n’amategeko, yabwiye abagiranye isezerano kurikomeraho, bagakomeza urukundo rwababashishije gufata icyemezo nk’iki cyo gusezerana imbere y‘amategeko n’imbaga yaje ibagaragiye. Yabasabye kandi bakubaka Ubumwe n’Urukundo rukomeye kurusha uko byari bisanzwe.
Yibukije abagabo kumva ko amafuti yabo ataribwo buryo bwabo nk’uko byahoze mu migani, aho byajyaga bivugwa ngo“ AMAFUTI Y’UMUGABO NI BWO BURYO BWE”. Yababwiye ko ibyo ari ikinyoma, ko bakwiye kumva ko“ AMAFUTI Y’UMUGABO” atari yo buryo bwe, ko ahubwo ari amafuti nyine, ko ndetse igihe byabaye agafudika akwiye guca bugufi agasaba Umugore we imbabazi aho kwihagararaho bya “NDIGABO” kuko itubaka urugo.
Yasabye kandi Abagore kubabarira no kutabika inzika, cyane ko ngo imbabazi ziba muri bo. Ati“ Bagore namwe, si mbasaba kubabarira kuko ndabizi ko mubabarira, ahubwo ndabasaba kwibagirwa. Nta n’umuntu, umuntu yabwira ngo mbabarira apfukamye ngo ye kumubabarira, wamubabarira, ariko njyewe ndagusaba ‘KWIBAGIRWA’”.
Asobanura neza icyo KWIBAGIRWA no KUTAGIRA INZIKA bisobanuye, yagize ati“ Ni ukuvuga kutagira inzika, gupfundika ipfundo!, ankubise urushyi!, ipfundo, agurishije Ihene yose arayamaze!, ipfundo, atashye atinze! ipfundo!. Iyo amapfundo abaye atanu umukubita ifuni kuko uba waramunzwe!, ariko iyo wibagiwe ikosa uribona nk’irishya”.
Yababwiye kandi ati“ Ni mujya kureba abatandukanye muzasanga baratandukanijwe no kutabasha gucunga neza imyitwarire ya bagenzi babo. Iyo ngenzuye mu bitera Ubutane harimo n’Umurengwe”.
Yakomeje abwira aba bageni n’ababaherekeje muri rusange ko hambere, iyo abashakanye bagiranaga ikibazo bakananirwa kukikemurira, imiryango yateranaga ikabafasha gukemura ibyabananiye, ko ndetse umugore yabaga azi neza ko kubaho kwe abikesha Umugabo we n’Umuryango yashatsemo, ndetse n’Umugabo akaba azi neza ko nawe kubaho kwe abikesha umuryango we n’aho yashatse. Gusa ngo ubu ibintu byarahindutse, buri wese aziko abikesha Yupiyayi( UPI) cyangwa se icyangombwa cy’ubutaka, aho hakoma gato bakirukira gusaba gatanya nyamara ikibyihishe inyuma ari inyungu zo gushaka imitungo ngo buri wese yigenge.
Ati“ UPI zirahari ni nyinshi!, nitugabana nzafata eshanu nawe afate eshanu, tuzanagurisha iriya nzu mbone Miliyoni 20 nawe abone izindi njye kwikodeshereza i Kigali…., Akantu k’Umurengwe kari mubitera Ubutane. Abantu mbona batandukana, ntaho ndabona abantu batandukanye ngo bekuvuga ibyo bagabana”.
Gitifu Nkurunziza, akomeza avuga ko akenshi abaza gusaba gutandukana ari abo usanga bafite ibyo bashaka kugabana, ariko nyamara ngo bamwe baburaye, bamwe babaho kuko bavuye guca inshuro, bakarya duke twuzuye ineza n’urukundo, nta gacyayi banyoye, bafite imbeho, barapfumbatana kugira ngo barwanye imbeho.
Aha niho yahereye ababwira ati“ None se mwaretse Ubukire dufite tukabubanamo neza kugira ngo n’abana bacu bazaboneho?”.
Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko Ugusezerana kw’imiryango gukwiye guha abagiranye isezerano kurushaho kwiyumvanamo, bakumva ko bakwiye kujyanamo muri byose kuko buri wese afite uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we. Yabibukije kandi ko n’abana bibaha kugira uburenganzira busesuye kubabyeyi cyane ko ku miryango itarasezeranye usanga abana bandikwa kuri ba Nyina. Yasabye buri wese guharanira kuva mu mibereho mibi, bagashyira hamwe bakiteza imbere bagamije gukomeza urukundo rw’Umuryango utekanye, urangwa n’indangagaciro na Kirazira.
Munyaneza Théogène