Kamonyi: Abagize Komite z’Ubutaka batyajijwe ubwenge ariko bikoma ba Midugudu n’Utugari(ba Gitifu)
Mu mahugurwa y’Umunsi umwe yagenewe Abagize Komite z’Ubutaka mu tugari n’Imirenge ya; Runda, Rugalika, Gacurabwenge, Musambira na Nyarubaka, bongeye gukarishywa ubwenge ku bijyanye n’inshingano zabo. Bibukijwe ko bafite uruhare runini mu guca akajagari n’amakimbirane biri mu myubakire ndetse na bimwe mu bibazo bishingiye ku butaka. Basabwe gukomera k’Ubunyangamugayo kuko ariyo mpamvu batoranijwe mu bandi. Bamwe muri aba bahuguwe, batunze intoki ba Midugudu ndetse na ba Gitifu b’Utugari kuba ba Nyirabayazana ba byinshi mu bibazo bifitanye isano n’ubutaka n’imyubakire kubera ahanini Ruswa( Umuti w’ikaramu).
Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yabwiye aba bagize Komite z’Ubutaka ko bakwiye kuzirikana ko mu bibazo biri mu barere bigaragazwa n’abaturage, ibigera kuri 90% bishingiye ku butaka. Yabasabye gushyira imbaraga z’Umutima n’iz’Umubiri ku gukemura ibyo bibazo, bakita ku cyatuma umuturage ubagana ataha yishimye.
Yababwiye kandi ati“ Nta muntu uri muri izi komite(z’Ubutaka) ukwiye kuba atumva inshingano z’ibyo akora. Nubwo twese twaba tutari ku rwego rumwe ku myigire no gufata kimwe, icyambere ni icyizere wagiriwe. Iyo umuntu yashyizwe mu nshingano agahabwa n’amahugurwa abikora neza. Ibibazo dufite by’ubutaka birarenga 90% by’ibibazo twakira. Muzamure urwego rwo gukunda abaturage, ibyo ni mubikora ibindi bizizana. Umuturage ntuzatume akuva imbere ababaye”.
Yunzemo ati“ Tugabanye ibiro twumve ko Umuturage ari ku isonga. Umuturage ntakakugere imbere ngo agende utamukemuriye ikibazo. Ntabwo mukwiye kwemera ikibi na kimwe, twimakaze kuba impfura mu baturage twanga ikibi kandi twanga ko kiba tukireba. Ni mureke twese dukorere umuturage, tugerageze kuba inyangamugayo kandi dukorere ku gihe”. Yakomeje ababwira ko nk’ubuyobozi bubitezeho kunoza neza imicungire y’ubutaka.
Murekatete Marie Goretti, Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’Ibiro by’Ubutaka n’Ibikorwa remezo mu karere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko abagore n’abagabo 355 bagize Komite z’Ubutaka mu tugari 59 ndetse n’Imirenge uko ari 12 igize aka Karere ka Kamonyi bose bagomba kugerwaho n’aya mahugurwa agamije kubakarishya mu nshingano zifite aho zihuriye n’Ubutaka.
Avuga ku cyo biteze kuri aba bose bazagerwaho n’aya mahugurwa, yagize ati“ Icyo tubasaba ni inshingano zabo. Inshingano ya mbere y’ibanze ni ugutanga amakuru ku bibazo byose cyangwa se ku makuru arebana n’ubutaka. Turabifashisha rero!, nibo basinya kuri arya mafishe aho ibibazo byabaye, aho ubutaka bwinjiranyemo, amakimbirane y’Ubutaka, aho turi gukata amasite baba bahari bagakorana na za Komite za site ndetse na ba Rwiyemezamirimo bazikata. Rero inshingano yabo ya mbere ni ukugira amakuru kandi amakuru iyo uyafite uba ugomba no kuyatanga, ukamenya n’aho uyatanga kugira ngo ibibazo bikemuke”.
Akomeza avuga, Ati“ Tubitezeho cyane cyane umusaruro mu ikumira ry’amakimbirane aboneka ku butaka, cyane cyane amakimbirane ashingiye ku mbibi, amakimbirane ashingiye mu byangombwa by’Ubutaka. Uruhare rwabo rero, niyo mpamvu tugomba kongera tukabatyaza, tukongera tukabasubirira mu nshingano zabo, uko bagomba gukora n’uko bagomba gukorana n’inzego z’ubuyobozi bakoreramo”.
Mu byo basabwe kandi, bibukijwe cyane cyane kubungabunga ubutaka bwa Leta kuko ngo ubwo butaka buri munyarwanda wese abufiteho uruhare. Basabwe kuburinda, bibutswa ko n’uwo bazi ubufite cyangwa wabutanze, ko nta mazi ararenga inkombe, ko basabwa gusa gutanga amakuru bukagaruzwa.
Ku bijyanye n’Ubutaka bwa Leta n’agaciro bufitiye buri wese, Bwana Innocent Rwizihirwa, umukozi mu biro by’Ubutaka yahaye urugero aba bahugurwaga, ababwira ko nk’iyo Leta igiye gushyira igikorwa rusange kuri ubwo butaka, kiba ari icya buri munyarwanda yaba atuye hafi cyangwa kure, yemwe n’umunyamahanga. Hatanzwe urugero rw’ishuri, ivuriro n’ibindi biri rusange.
Verediyana Muhawenimana, abarizwa muri Komite y’Ubutaka y’Akagari ka Gihara mu Murenge wa Runda. Ahamya ko kuri we aya mahugurwa asobanuye byinshi, ati“ aya mahugurwa amfitiye isomo rinini cyane! Kimwe mu byanshimishije ni agaciro twibukijwe dukwiye guha Umuturage, guca akarengane. Aka ni akazi gasaba ubwitonzi n’ubushishozi”.
Akomeza avuga ko aka kazi gasaba guca bugufi ariko kandi no kugira ukuri cyane ko hari benshi baba bafite inyungu zabo bwite bitewe na Ruswa n’ikimenyane, baba badashaka kumva ukuri no gukorera umuturage ibiciye mu nzira iboneye. Asaba bagenzi be gushikama bagahagarara ku kuri.
Ati“ Numenya ukuri, ugakoresha ukuri babandi batakwemera bazakurira rimwe ariko nti bazagushobora ubwa kabiri cyangwa ubwa Gatatu”. Akomeza avuga ko ku kuba basabwa gutanga Raporo kandi rimwe na rimwe muri zo hagaragaramo bamwe mu bayobozi nk’Abakuru b’Imidugudu, ba Gitifu b’Utugari bijandika mu bikorwa bitari byiza birebana n’iby’Ubutaka, ko igikwiye ari ukuri gusa, ukora Raporo akayikora neza ndetse niba ari n’inyuzwa kuri umwe muri abo bavugwa akayihanyuza ariko kandi akanakora Kopi yayo kugira ngo ayohereze ahandi bireba.
Murindabigwi Germain, ubarizwa muri Komite y’Ubutaka mu Murenge wa Musambira, ashima amahugurwa yahawe, akavuga ko ari aza kongera kumwibutsa we na bagenzi be inshingano bafite zo gukomeza guha Serivise nziza umuturage ku bijyanye n’Ubutaka no gukorana neza n’inzego z’ubuyobozi.
Avuga ko bimwe mu bibazo bakunze guhura nabyo mu birebana n’ubutaka ari; Amakimbirane aturuka mu miryango iyo bashaka kugurisha cyangwa kugabana ubutaka bahuriyeho ndetse n’abaturanyi usanga bafite ubutaka bwinjiranyemo cyangwa se abarengerana bamwe nti bashake kuva ku izima ngo bemere ukuri.
Avuga ko imwe mu mbogamizi bahura nayo nk’abari muri Komite y’Ubutaka ari uko abenshi mu bagiranye ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku butaka n’imyubakire baba babanje kunyura kwa Mudugudu cyangwa se kwa Gitifu w’Akagari, ugasanga hari ibyo bavuganye( Ruswa, umuti w’ikaramu), bityo kubumvisha ukuri bikagorana bitewe n’ibyo aba yatanze n’ibyo aba yijejwe.
Atunga cyane intoki bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze kuba banyirabayazana mu bibazo byinshi bigaragara mu butaka kuko ahenshi ngo usanga nta serivise baguha nta muti w’ikaramu( Ruswa) ubahaye, ari naho ubibahaye yizezwa ibidakwiye ndetse no kumva ibyo yabwirwa n’abagize Komite y’Ubutaka bikagorana kuko aza akwereka ko bamusinyiye, bamutereyeho Kashi, ko wowe ntacyo wabihinduraho.
Ahamya ko hakiri urugendo mu gukemura ibibazo bitandukanye bigaragara mu butaka n’ibijyanye n’imyubakire ariko kandi agasaba bagenzi be guhagarara kigabo ku kuri, bakanga ruswa ndetse bakarwanya abayirya kuko aribo bakomeje guteza ibibazo. Ahamya ko mu gihe buri wese yakora neza ibyo ashinzwe, akanga ruswa agashyira igiteza umuturage imbere byatuma koko imvugo ya“ Umuturage ku Isonga” iba impamo bityo Kamonyi ikaba koko iy’Abesamihigo.
Mu buryo bwagutse, inshingano rusange za Komite z’Ubutaka haba ku rwego rw’Umudugudu ndetse n’Akagari; zishinzwe gutanga amakuru yifashishwa mu gusuzuma no mu gukemura ibibazo by’Ubutaka no gufata ibyemezo birebana n’imicungire n’imikoreshereze by’Ubutaka, iyo zibisabwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa bireba.
Munyaneza Théogène