Kamonyi-Rukoma: Ukekwaho kwica umusore w’imyaka 24 yatawe muri yombi
Ahagana ku i saa munani zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024 nibwo mu Mudugudu wa Kabande, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi mu ishyamba riri hepfo y’Ibitaro bya Remera Rukoma hafi y’irimbi habonywe umurambo w’umusore witwa Sibomana Emmanuel w’imyaka 24 y’amavuko wari amaze kwicwa. Nyuma gato y’uko inzego zitandukanye zihageze mu ikusanyamakuru n’ubutabazi, umwe mu bakekwaho ubu bwicanyi yatawe muri yombi ku bufatanye bwa Polisi n’Abaturage.
Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b’Umurenge wa Rukoma ni uko umusore umwe mu bakekwaho kwica Sibomana Emmanuel yamaze gutabwa muri yombi, aho yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Rukoma.
Itabwa muri yombi rye, ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamukekaga maze ubwo uyu ukekwa yari ku igare atwaye icupa ririmo inzoga amanuka mu muhunda yerekeza Gishyeshye ugana i Ngamba akubitana n’Inkeragutabara, nk’uwikekaga ubwoba buramutaha ava ku igare yariho ariruka ariko bamutibikaho baramufata bamushyikiriza Polisi.
Amakuru intyoza.com yasanze i Rukoma mu masaha y’ijoro ubwo uyu ukekwa yari amaze gufatwa ni uko yagaragaraga nk’ucyeye avuye mu rugo guhindura imyenda kuko iyo abaturage bamubonanye ava ahasanzwe umurambo siyo yari yambaye ari ku igare.
Andi makuru kandi, avuga ko nyuma y’uko bamufashe bagiye kumusaka iwe basangayo inkota yasaga nk’aho igitose bigaragara ko yanyujijweho amazi, yogejwe!, bahasanga kandi n’imyenda abaturage bavugaga ko bamubonanye, iyo hejuru yamaze kuyimesa, ipantaro ariyo itameshwe.
Abaturage, babwiye intyoza.com ko mu kumufata yavuze abandi bantu bari kumwe mu kwica nyakwigendera, aho aba batabashije guhita bafatwa. Uwafashwe kandi, amakuru ahari ni uko amaze igihe gito afunguwe.
Ahagana ku i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere ari kumwe n’Ukuriye Polisi mu karere, SP Furaha hamwe n’Umukozi wa RIB Sitasiyo ya Rukoma, baganiriye ndetse bahumuriza abaturage, ariko kandi banabasaba kwirinda icyo aricyo cyose cyabajyana mu gukora ibyangwa n’Amategeko.
Yaba Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ndetse n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, basabye abaturage kwirinda ibikorwa bigayitse by’ubwicanyi n’ibindi byose bitemewe n’amategeko, ariko kandi babasaba ko buri wese aharanira kuba ijisho rya mugenzi we, bagatangira amakuru ku gihe kandi vuba hagamijwe gukumira icyaha no gufata abakekwaho kubikora.
Umurenge wa Rukoma, ni hamwe muhabarizwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hakaba kandi hamwe mu hakunze kurangwa ibikorwa by’urugomo n’amakimbirane bitandukanye rimwe na rimwe bigera no kuvutsanya Ubuzima.
Munyaneza Théogène