Abahinzi barasaba inozwa ry’amakuru bahabwa ku Iteganyagihe
Abahinzi bahagarariye abandi baturuka mu turere Umunani mu ntara zitandukanye z’Igihugu, bahuguwe ku ikoreshwa ry’amakuru y’ibihe n’ikirere mu buhinzi. Basabwe gukoresha neza amakuru bahabwa ku mihindagurikire y’ikirere bagamije kwirinda ibihombo baterwa no kutajyana n’imiterere y’ikirere. Nubwo bahabwa amakuru n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’iteganyagihe-METEO, bavuga ko amakuru babona hakwiye kunozwa uburyo atangwamo kuko haba ubwo adahura n’ukuri mu gace baba baherereyemo.
Uwizeyimana Esther, Umuhinzi uhagarariye abandi mu karere ka Kirehe Umurenge wa Kigarama avuga ko ari igihombo kinini ku muhinzi utabasha gukurikira no kumenya amakuru arebana n’iteganyagihe ngo amenye uko ikirere gihagaze bityo nawe amenye uko abyitwaramo mu buhinzi akora.
Yitangaho urugero rw’igihombo yahuye nacyo bitewe no kutamenya amakuru arebana n’iteganyagihe, ati“ Navuga nko muri iki gihembwe dutangiye, harimo igihombo kinini cyane kuko ntabwo nigeze menya uko iki gihembwe cy’ihinga tuzakitwaramo bituma ngira igihombo kinini cyane kuko nateye ibishyimbo, ahenshi aho nabiteye ntabwo byigeze bimera, n’aho byameze nyuma birasa nabi”.
Avuga ko amahugurwa yahawe hari impinduka amusigiye. Ati“ Ngiye kuzajya mpinga ngendeye kuko ikirere kimeze kandi igihugu cyacu Radio barabitubwira buri munsi. Ikirere cyacu kiritwara gutya, intara yacu y’Uburasirazuba uyu munsi biraba bimeze gutya, akarere aka n’aka kararagwamo imvura nyinshi cyangwa nkeya, mbese ntabwo nzongera guhura n’igihombo gikabije kuko nzajya ntega amatwi kenshi Radio”.
Gusa na none, asaba abashinzwe gutangaza amakuru y’iby’iteganyagihe kunoza neza uburyo batangamo amakuru kuko ngo haba ubwo bavuga ko imvura igwa mu karere aka n’aka ariko nyamara ntihagere hose, bityo umuhinzi uri mu gice kitagezwemo n’imvura akaba yabifata nk’aho bamubeshye cyangwa se bigatuma acika intege.
Nzeyimana Alexis, Umuhinzi akaba n’umutubuzi w’Imbuto y’Ibishyimbo ukorera k’Ubuso bungana na Hegitari 30 mu Karere ka Ngoma Umurenge wa Karembo avuga ko kumenya amakuru arebana n’iteganyagihe ari iby’agaciro ku muhinzi kuko bituma ahinga akurikije imiterere y’ikirere.
Kuri we, ngo biba byiza kugira itsinda ry’abahinzi ubarizwamo kuko bunganirana mu buryo bwose bityo n’uwacitswe n’amakuru hakaba abandi bayakurikiranye, bakayasangiza abari mu itsinda bagamije ko ntawe ukora ibinyuranye n’imiterere y’ikirere bikaba byamuviramo igihombo.
Avuga ko uburyo abahinzi babona amakuru ku iteganyagihe butanoze. Ati“ Harimo imbogamizi kuko amakuru akenshi tuyabona kuri terefone! Ukabona Mesaje(Ubutumwa) ariko ukaba uri mu Murenge runaka mu kagari ko muri uwo murenge! Hari igihe tujya tugusha imvura ikagwa mu kandi Kagari ko hirya mu Murenge wawe ntihagere. Imbogamizi rero zirimo ni uko, nta muntu wabaza uti ese mu kagari ntuyemo imvura biteganijwe ko iza kugwa cyangwa iragwa ahandi?. Akomeza avuga ko amakuru atangwa adahagije ku muhinzi, ko abashinzwe iteganyagihe bakwiye kunoza imitangire yayo n’inzira zafasha umuhinzi kuyabona.
Patrick Mvuyibwami, akorera ikigo mpuzamahanga cyitwa CIAT gikora ubushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi. Nk’abateguye aya mahugurwa mu mushinga witwa ECREA, avuga ko intego yayo ya mbere ari ugukangurira abahinzi kwibumbira mu matsinda hagamijwe gufasha abahinzi kumva ibiganiro ku ma Radio no mu bitangazamakuru bitandukanye bitangwa n’impuguke zitandukanye zo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda kugira ngo babashe kubasobanurira, babahe amakuru bamenye uburyo bayakoresha kandi no mu gihe bafite ibibazo babashe kubigaragaza bari hamwe.
Avuga ku mumaro w’amatsinda y’abahinzi, yagize ati“ Ni ukugira ngo bihurize hamwe baganire ku biganiro byatambutse byatanzwe n’impunguke, babashe guhana ibitekerezo n’inama ku buryo bajya kubishyira mu bikorwa kuko iyo buri wese ayumvise kugiti cye, ashobora kutabasha kuyashyira mu bikorwa cyangwa ntayumve, ariko iyo aganiriye na bagenzi be bashobora kumuhereza ibitekerezo”.
Avuga kandi ko hari ibihombo byinshi ku muhinzi utabona cyangwa se udakoresha amakuru arebana n’iteganyagihe, ati“ Iyo umuhinzi atakoresheje amakuru, kutayamenya byo ni ikibazo gikomeye, hari n’abatazi ko ahari, hari n’abatayizera ariko iyo habayeho ibiganiro hakagira n’abatanga ubuhamya ko bayakoresheje na wawundi uvuga ko atayizera ashobora gutangira kugaruka mu nzira yo kuba yayakoresha”.
Ku mpungenge n’abashidikanya ku makuru atangwa n’ikigo cya METEO, avuga ko abantu benshi batazi ko uhamagaye muri iki kigo bashobora kuguha amakuru y’aho uherereye. Gusa na none, yemera ko uburyo amakuru atangwamo bukwiye kunozwa bityo bugatuma n’abayahabwa bayizera bikabafasha gukora badafite gushidikanya.
Alfred Rumongi Tabaro, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gifite Ubuhinzi mu nshingano-RAB, akorera muri Sitasiyo ya Musanze avuga ko igikwiye mu bahinzi ari ugukora amatsinda kugira ngo abafashe gukorera hamwe, kungurana inama no guhana ibitekerezo ariko kandi no kubyaza umusaruro amahirwe ari imbere yabo kuko icyo umwe atumvise ashobora kukibwirwa na mugenzi we cyangwa se bakicara nk’itsinda.
Asaba ndetse akagira inama abahinzi kumenya kujyana n’ibihe, bagasoma kandi bakumva amakuru abagaragariza ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, bakayaha agaciro, bakayabyaza umusaruro mu bikorwa byabo by’ubuhinzi. Yibutsa ko icyambere mu buzima ari Amakuru, ko ufite amakuru ugendana n’igihe ukamenya uko wifata bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.
Nawe, avuga ko hakenewe amakuru y’imvaho ku buryo mu gihe umuturage yahawe amakuru y’ikirere uko kiririrwa mu gace runaka aherereyemo ataza kubona ibitandukanye. Asaba ko no mu gihe habaye impinduka hakwiye kuba hari uburyo cyangwa inzira zinyuzwamo amakuru bityo bigaha umuturage icyizere ntabe mu rujijo.
Abahawe aya mahugurwa barimo; Abafashamyumvire mu buhinzi, Abajyanama mu buhinzi, Abatubuzi b’imbuto z’ibishyimbo n’Ibigori, bose baturuka mu turere twa; Ngoma na Kirehe zo mu ntara y’Uburasirazuba, Rulindo na Burera zo mu Majyaruguru, Rusizi na Nyamasheke zo mu Burengerazuba hamwe na, Nyamagabe na Huye zo mu Majyepfo.
Munyaneza Théogène