Kamonyi-Kayenzi: Arakeka ruswa ku irekurwa ry’uwamusambanyirije umwana
Nikuze Clementine, atuye mu Murenge wa Kayenzi ho mu Karere ka Kamonyi. Afite umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu y’amavuko wasambanijwe n’umugabo avuga ko afite imyaka isaga 30 y’amavuko witwa Barihuta. Uyu mugabo yaje gufatwa na RIB iramufunga, imukorera Dosiye imwohereza mu bushinjacyaha ariko ngo bidateye kabiri arekurwa mu buryo atamenyeshejwe. Akeka ruswa kuri iri rekurwa agasaba ko umwana we, nawe ubwe bahabwa ubutabera.
Uyu mubyeyi mu gahinda kenshi imbere y’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere wasuye Abanyakayenzi mu rwego rwo kumva no kubafasha gukemura ibibazo, yavuze ko ababajwe no kuba umwana we yarasambanijwe mu kwezi kwa 10(Ukwakira), ariko uwakoze aya mahano akaba yararekuwe n’urukiko rwa Kiyumba mu buryo atazi, aho ubu yidegembya ndetse ab’umuryango we bakaba bamuhigira.
Aganira na intyoza.com, yabwiye umunyamakuru ko agendana ubwoba, ko ndetse n’umwana we ashobora kugirirwa nabi igihe icyo aricyo cyose kuko abibwiwe kenshi n’abo mu muryango w’uwa musambanyirije umwana ndetse n’uwabikoze ubwe.
Avuga ko gusambanya umwana we byabaye ubwo we yari yagiye gupagasa imvura ikagwa akarara mu rupagasirizo, hanyuma uyu mugabo avuga akaza kurarana aka kana ari nabwo avuga ko yagasambanije.
Mu guhindukira bucyeye, umwana yatekerereje Nyina ibyamubayeho ariko kandi nawe ngo akaba yarabonaga atarimo kubasha kugenda nk’ibisanzwe, nyuma ku ishuri ry’umwana nabo bamuhamagara bamubwira ko hari ibyo bamushakira atujuje(banze guhita bamubwiza ukuri), agezeyo bamusaba kujyana umwana kwa muganga kuko umwana yababwiye ibyamubayeho.
Akomeza avuga ko yajyanye umwana kwa muganga( kuri Isange-Rukoma), nyuma bakamuha urupapuro rufunze arujyana kuri RIB, nayo iza guta muri yombi uyu mugabo wakekwaga imukorera Dosiye ndetse iramufunga, nyuma imushyikiriza Parike aho yaje kurekurwa mu buryo avuga ko akekamo ruswa kuko atanagize amakuru ahabwa kugera ubwo bidateye kabiri yabonaga uwo avuga wamusambanyirije umwana yidegembya.
Uyu mubyeyi, asaba ko umwana we ndetse nawe ubwe nk’umubyeyi bahabwa ubutabera. Avuga kandi ko nta kimubabaza nko kuba umwana we asambanywa, uwabikoze agafatwa agafungwa by’agahe gato, agafungurwa akaza amwigambaho ndetse n’abo mu muryango we bakaba ubu bamuhigira, bamubwira ko bazamwereka.
Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Ubugenzacyaha-RIB mu karere ka Kamonyi imbere ya Meya n’abandi bayobozi ndetse n’abaturage, yavuze ko nka RIB icyo bakoze byari ugufata ukekwa bakamukorera Dosiye ndetse bakamushyikiriza Ubushinjacyaha, ko kandi ibyo babikoze. Gusa hamwe na Meya, Dr Nahayo Sylvere bijeje uyu mubyeyi ko ikibazo cye bacyumvise, bacyanditse bagiye kugikurikirana.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.