Zambia: Umupolisi yasinze bituma arekura imfungwa 13 ngo zijye kurya Ubunani
Abategetsi bo mu gihugu cya Zambia bavuga ko umupolisi mukuru ukora iperereza ku byaha witwa Titus Phiri wari wasinze yarekuye abantu 13 bacyekwaho ibyaha bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Leonard Cheelo iri mu murwa mukuru I Lusaka. Ibyo, yabikoze mu rwego rwo kugira ngo bajye kwizihiza ubunani. Nyuma yo kurekira aba bafungwa 13 yahise ahunga ariko nyuma aza gufatwa.
Abo bantu 13 bari bafunze bashinjwa ibyaha birimo nko gukubita, ubujura no kwinjira mu nzu y’undi mu buryo bunyuranyije n’amategeko hagamijwe gukora icyaha. Ubu bose barimo kwihishahisha ndetse hatangiye igikorwa cyo kubahiga.
Umuvugizi wa Polisi Rae Hamoonga yavuze ko Phiri, “wari wasinze, yatse ku ngufu imfunguzo za kasho” umupolisi wo ku rwego rwo hasi Serah Banda ku bunani. Yagize ati: “Nyuma yaho, umupolisi mukuru Phiri yafunguye kasho ifungiyemo abagabo na kasho ifungiyemo abagore nuko ategeka abacyekwaho ibyaha kugenda, avuga ko bafite ubwisanzure bwo kwinjira mu mwaka mushya“.
Yagize kandi ati “Mu bacyekwa 15 bari bari muri kasho, 13 baratorotse. Nyuma y’ibyo, uwo mupolisi mukuru yarahunze ava aho hantu“. Akomeza avuga ko uyu mupolisi nyuma yaje gutabwa muri yombi. Kugeza ubu, Phiri nta cyo aratangaza kuri ibyo birego.
Avuga kuri ibi byabaye, Dickson Jere, wahoze ari umuvugizi wa Perezida akaba ari n’umunyamategeko, yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ati” Nkomeza guseka iyo ntekereje ukuntu byari bimeze, ni urwenya! Ariko nanone, nibutse ko ibintu nk’ibi byabayeho mu mwaka wa 1997“.
Icyo gihe bucya ari ku bunani mu mwaka wa 1997, uwari umucamanza wo mu rukiko rukuru Kabazo Chanda wapfuye wari uzwiho guteza impaka, yategetse ko abantu 53 bacyekwaho ibyaha bafungurwa, bamwe muri bo Polisi yavugaga ko bateje akaga.
Chanda nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, yari arakajwe no kuba abo bacyekwaho ibyaha bari baratawe muri yombi mu mwaka wa 1992, ariko bakaba bari bagejeje icyo gihe bataraburanishwa. Chanda, yasubiyemo ihame ryo mu rwego rw’amategeko ati: “Ubutabera butinze, ni ubutabera budatanzwe“.
intyoza
No Comment! Be the first one.