Kamonyi-Kagame Cup: Umurenge wa Nyarubaka wasezereye uwa Rukoma
Mu marushanwa y’Umupira w’Amaguru,“Umurenge Kagame Cup” ageze muri kimwe cya kabiri, kuri uyu wa 07 Gashyantare 2025 ku kibuga cy’ahazwi nko mu Rugando mu Murenge wa Nyarubaka, ikipe y’Umurenge wa Rukoma yakuwemo ku bitego 2-1. Abanyarukoma batahanye akangononwa, bavuga ko bakinnye n’ikipe ifite abakinnyi bafite ibyangombwa bibemerera gukina mu byiciro by’amakipe y’ababigize umwuga, ndetse n’abandi ngo bakiniye imwe mu Mirenge ya Muhanga muri aya marushanwa, ibyo bavuga ko bihabanye n’ibigenga iri rushanwa.
Ni umukino watangiye ku i saa 15h35, Abakinnyi ba Rukoma baba aribo bafungura amazamu ku munota wa 29 ndetse igice cya mbere bajya kuruhuka bikiri igitego kimwe ku busa, ariko mu gice cya Kabiri abakinyi ba Nyarubaka bagaruka bishyura ndetse mu minota isatira iya nyuma y’umukino babona igitego cya 2 cyabahesheje intsinzi.
![](http://www.intyoza.com/wp-content/uploads/2025/02/Screenshot_20250208-154515.jpg)
Gakunzi Ephraim, Kapiteni w’ikipe y’Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko ntako batagize ngo bitange mu kibuga, batsinda igitego ariko ngo baza kukishyurwa ndetse batsindwa n’icya 2 ari nacyo cyabakuye mu irushanwa bagasezererwa.
Gusa, avuga ko nubwo bakinnye, bafite amakuru ko harimo abakinnyi ba Nyarubaka bafite ibyangombwa bibemerera gukina mu makipe y’ababigize umwuga ndetse ngo n’abandi muri aya marushanwa babanje gukinira imwe mu mirenge y’Akarere ka Muhanga.
![](http://www.intyoza.com/wp-content/uploads/2025/02/Screenshot_20250208-154607.jpg)
Yagize ati“ Amakuru turayafite ko twakinye n’ikipe yifitemo bamwe mu bakinnyi bafite Licence( Ibyangombwa bitangwa na FERWAFA ku bakina barabigize umwuga), dufite n’amakuru ko hari abakinnye mu Murenge wa Cyeza( muri Muhanga) bakagaruka gukina na hano i Nyarubaka”.
Akomeza ati“ Ababishinzwe ubwo bazabikurikirana kuko uwa Licence rwose we arimo kandi yanakinnye. Ubwo rero niba ari imiyoborere myiza, ubwo imiyoborere myiza nyine izakora tubibone”.
Gakunzi, ashimangira ko aya marushanwa ari meza kuko agaragaza imiyoborere myiza kandi by’umwihariko agafasha Urubyiruko guhurira hamwe, guhuza abaturage bakishimira hamwe, bagahura n’abayobozi bagasabana ndetse bakabaha ubutumwa bubafasha kumva no kugendana na gahunda za Leta.
![](http://www.intyoza.com/wp-content/uploads/2025/02/Screenshot_20250208-154634.jpg)
Ntegerejuwera Seth, Kapiteni w’ikipe y’Umurenge wa Nyarubaka yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko intsinzi babonye itari yoroshye, ko umukino wari ukomeye ku mpande zombi ariko ko bishimira kuba batahukanye intsinzi.
Akomeza avuga ko intego bafite nk’abakinnyi ndetse bashyize mu mihigo ari ugutsinda bakegukana igikombe, cyane ko ngo kuva batangira aya marushanwa barinze bagera ku mukino wa nyuma nta kipe yindi ibatsinze uretse iyi ya Rukoma yababonyemo igitego kimwe.
Abajijwe n’umunyamakuru uko imikino yabanje yagenze kuva ku mukino wa mbere ndetse n’abo bahuye, yavuze ko imirenge yo muri Kamonyi atayizi. Ati“ Umukino wa mbere ntabwo mbyibuka neza kuko imirenge y’aha ng’aha ntabwo….., njyewe nari maze igihe ndahari ariko niba ari Runda…”. Akomeza asaba bagenzi be ko bashyira imbaraga hamwe bityo bakazabasha kwegukana igikombe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere wageze ku kibuga, nubwo atabashije kuhaguma kugera umukino usojwe, mu mukino hagati yafashe umwanya ashimira abakinnyi kwitabira umukino, abashimira imbaraga n’umwete bagize kugera bageze ku mukino ubanziriza uwanyuma.
![](http://www.intyoza.com/wp-content/uploads/2025/02/IMG-20250208-WA0038.jpg)
Yibukije abitabiriye uyu mukino, baba abakinnyi, abafana n’abandi ko iyi ari imikino yateguwe mu rwego rwo kongera kuganira kuri gahunda yo kwimakaza imiyoborere myiza umuturage agizemo uruhare, Imiyoborere myiza ishyira umuturage ku Isonga, Imiyoborere myiza ituma buri wese agomba guharanira ko uburenganzira bwe ntawe ukwiye kubumubuza.
Dr Nahayo Sylvere, yabwiye Urubyiruko kwibuka no kuzirikana ko ari imbaraga z’Igihugu, ko mu byo bakora byose bakwiye kumenya ko Igihugu kibakeneye, kibakunda kandi kibitayeho ariko kandi ko nabo ubwabo bakwiye kwiyitaho bakirinda icyababuza cyose kugira imbaraga zibabashisha gukomeza gukorera Igihugu cyababyaye.
Amakuru intyoza.com ifite ni ay’uko ku rundi ruhande, Umukino wahuje Umurenge wa Karama na Mugina, ikipe y’Umurenge wa Karama ariyo yageze ku mukino wa nyuma aho nta gihindutse yazacakirana n’iy’Umurenge wa Nyarubaka mu gihe ibivugwa ku bakinnyi yakinishije byaba atari ukuri.
![](http://www.intyoza.com/wp-content/uploads/2025/02/Screenshot_20250208-154440.jpg)
![](http://www.intyoza.com/wp-content/uploads/2025/02/Screenshot_20250208-154257.jpg)
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.