Kamonyi-Rukoma: Litiro hafi 700 z’inzoga zitemewe zafatiwe mu mukwabu wa Polisi
Ni umukwabu(Operasiyo) wakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Rukoma ahagana ku i saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2025 mu Mudugudu Gahungeri, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, aho mu nzu y’Umuturage hasanzwe Ibidomoro n’amajerekani birimo Litiro hafi 700 z’izi nzoga z’inkorano zitemewe, zangiza ubuzima zikanateza umutekano muke.
Umunyamakuru wa intyoza.com wageze aho izi nzoga zafatiwe ari naho zamenwe, bamwe mu baturage bamubwiye ko babonye Abapolisi n’izindi nzego baza mu rugo bazindutse, bakinguza abari mu nzu, binjiye basangamo inzoga z’inkorano zitemewe.
Bamwe muri aba baturage, bavuga ko ibintu nk’ibi babonye by’inzoga n’uko zingana bitakorwa ubuyobozi bw’ibanze buhegereye butabizi, ko ikigaragara habamo guhishira ababikora bitewe n’inyungu za bamwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko uyu mukwabo wakozwe mu rwego rwo gukumira no kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya Muriture cyangwa Nyirantare.
Abaturage baganiriye n’umunyamakuru bavuga ko izi nzoga zigira amazina menshi, ko izirimo gukorwa bamwe bazihaye amazina ya; Tigo n’Umutobe yiyongera kuri ariya ya Nyirantare, Muriture n’ayandi.
SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye intyoza.com ko urugo rwafatiwemo izi nzoga ari urw’umuturage Niyigaba Fabien, hakaba hamenwe Litiro 660. Izi nti habariwemo izatombotse zikameneka. Akomeza avuga ko aha hanafatiwe abagabo babiri bari baje kurangura, aho bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.
Avuga kandi ko Amakuru Polisi ifite ari ay’uko hari undi muntu uri inyuma yabyo ushobora kuba ariwe uzenga, akajijisha zikabikwa ahandi. Gusa ngo nyuma y’amakuru yatanzwe na bamwe mu baturage hagafatwa izi nzoga, hatangiye iperereza.
Inzoga zafashwe zamenewe imbere y’abaturage kandi bibutswa ububi bwazo kugirango bazirinde. Basabwe kandi kuba abafatanyabikorwa beza mu kurwanya no gukumira ibyaha n’abakora ibitemewe, gutanga amakuru neza kandi ku gihe.
SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko Polisi y’u Rwanda iburira abishora bose mu gukora no gucuruza izi nzoga, yibutsa ko batazihanganirwa kuko zigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’abazinywa ndetse n’abazikora, guteza umutekano muke ndetse n’uburwayi butandukanye.

intyoza.com
No Comment! Be the first one.