Kamonyi-Gacurabwenge: Abagizi ba nabi bateze umugabo atashye baramwica
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Werurwe 2025, ahagana ku i saa 22h30, mu Mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi ahazwi nko Mugihigi inyuma y’Akarere, abagizi ba nabi bateze uwitwa Nsengimana Jean Baptiste w’imyaka 45 y’amavuko bamukubita icyuma mu mutwe(Fer a Beton), apfa agejejwe ku kigo nderabuzima cya Kamonyi.
Amakuru abaturage bahaye intyoza.com mu ijoro nyuma y’ubu bugome, bavuga ko ubwo uyu mugabo yari atashye ahagana ku i saa tatu n’igice(21h30), aba bagizi ba nabi bamukurikiye bari ku igare, ajya muri Butike guhaha mu gusohoka arimo yerekeza iwe baramwitambika, bamukubita icyuma(Fer a Beton) mu mutwe, bamuta munsi y’umukingo, bamutwara ibyo bamusanganye uretse Kontaki y’imodoka batajyanye yaje gushyikirizwa Mudugudu nawe akayiha Komanda wa Polisi.
Ku makuru abaturage bahaye umunyamakuru wa intyoza.com ni uko uyu Nyakwigendera yari umushoferi wikorera utwara abagenzi i Kigali. Asize abana batatu n’umugore babanaga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yemereye intyoza.com ko aya makuru y’iyicwa rya Nsengimana Jean Baptiste ari ukuri. Ati“ NSENGIMANA Jean w’imyaka 45 yakubiswe arakomeretswa biza kumuviramo urupfu ubwo yari agejejwe ku kigo nderabuzima cya Kamonyi. Nyuma umurambo wajyanywe ku bitaro bya Rukoma gusuzumwa”.
Akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yafashe abantu batatu barimo abasore 2 n’umudamu umwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge mu gihe iperereza ryatangiye.
Amwe mu makuru intyoza.com yamenye ni uko mu bakekwaho kwica uyu mugabo, hahise hafatwa uwitwa Twizeyimana Jean Bosco w’imyaka 23 y’amavuko, mu gihe uwo bari kumwe witwa Uzabakiriho Muhozi bakunze kwita Pissu w’imyaka 24 y’amavuko yahise atoroka bakimara kumwica.
Mu bafashwe kandi, amakuru agera ku intyoza.com ni uko harimo umugore bivugwa ko ari umucuruzi w’ibiyobyabwenge(Urumogi) ari nawe ngo uzi cyane aba bagizi ba nabi cyane ko iwe ariho bakundaga kujya gushaka urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko Polisi y’u Rwanda yibutsa buri wese ko nta muntu n’umwe uzavutsa undi ubuzima ngo bimugwe amahoro kuko ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage bazahiga uwo ariwe wese ukekwa agashyikirizwa amategeko agakora akazi kayo. Asaba kandi buri wese kumva ko ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha bimureba, ko kandi nta bwihisho na bumwe ku banyabyaha kuko nta nahamwe Polisi itagera.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.