Kamonyi-Ngamba: Operasiyo ya Polisi isize abasore 5 barimo uzwi ku izina rya Gashoka batawe muri yombi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi by’umwihariko mu Mirenge ya Rukoma na Ngamba kuri uyu wa 18 Werurwe 2025 yataye muri yombi abasore batanu bakekwaho guhungabanya umutekano n’ituze bya rubanda. Bavugwaho kwitwaza imipanga(Imihoro) bagatega abantu mu nzira bakabambura utwabo. Muri aba bafashwe, harimo uwari umaze igihe ashakishwa uzwi ku izina rya Gashoka.
Amakuru abaturage bo mu Murenge wa Ngamba, Akagari ka Kabuga bahaye intyoza.com ni ay’uko abafashwe barimo uyu bita GASHOKA bari barabazengereje, aho bategeraga mu nzira umuhisi n’umugenzi bakabambura iby’agaciro bafite ndetse hakaba n’abo basiga bakomerekeje.
By’umwihariko kuri uyu Gashoka, bavuga ko ariwe wari mubi cyane mugace, Ko kandi yari amaze igihe ashakishwa kuko hari umukwabu uherutse gukorwa hagafatwa bamwe mu bo bakoranaga we akawusimbuka bitewe n’uko iyo yamenyaga cyangwa se akikanga ko hari abaje kumushaka yahitaga yambuka Nyabarongo akajya hakurya muri Rulindo n’ahandi kubera gutinya gufatwa.
Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba yabwiye intyoza.com ko uyu Gashoka amazina ye nyakuri ari Nzayisenga David w’imyaka 22 y’amavuko. Ahamya ko uyu hamwe na bagenzi be bari barazengereje cyane abaturage ayobora, bateza umutekano muke.
Avuga ko ubu abaturage bagiye kuruhuka. Ati“ Abaturage bararuhutse! Ubu tumeze neza pe!. Bamwe mu bakekwaga mu bikorwa bibi twari twarabafashe ariko uyu(GASHOKA) yahitaga yambuka akajya hakurya ya Nyabarongo. Muri Kabuga ni we wari usigaye ateje ibibazo kuko nta bikorwa bibi byahabaga ngo uburemo izina rye”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yemereye intyoza.com ko aba bantu bakekwaho ibikorwa bibi batawe muri yombi. Ati“ Mu karere ka Kamonyi Umurenge wa Ngamba, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Fukwe, Polisi yafashe abasore 5, aho bamwe muri bo bitwazaga imipanga bagatega abantu bakabambura”.
Avuga ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma, aho bagomba gushyikirizwa amategeko bagakurikiranwa ku byo bakekwaho. Akomeza yibutsa ko nta mahoro Polisi izaha umunyacyaha, ko kandi kwibeshya ko wakora ibyaha ugatoroka cyangwa ukihisha bidashoboka.

Muri Operasiyo cyangwa se imikwabu imaze iminsi ikorwa na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, abenshi mu bafashwe mu bice bitandukanye bakekwaho gukora ibikorwa bibi birimo ibi by’abategera abantu mu nzira bakabacuza utwabo, abarimo abakekwaho Ubujura butandukanye ndetse n’abagiye bafatwa bakekwaho kwica abantu, bigaragara ko abenshi bakiri bato kuko ni urubyiruko usanga ruri mu myaka itagera kuri 30.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.