Kamonyi-Ubudaheranwa: Abana barasaba Umugoroba wabo no kutibagirana mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gikorwa cy’Ubudaheramwa cyabereye mu Kagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 08 Mata 2025, hagaragaye abana bato aho umukuru afite imyaka 14 y’amavuko, baje bazanye umusanzu wabo bakusanije nk’abana ngo bafashe ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. Nyuma y’iki gikorwa, babwiye intyoza.com ko hakenewe Umugoroba w’Abana cyangwa ikindi gihe kihariye kibagenewe aho bajya bicara bakaganirizwa ku Mateka y’Igihugu, bakahahererwa inama n’impanuro bibaremamo ab’Umumaro ku Gihugu.
Nzeyimana Ikuzo Remy, ku myaka 13 y’amavuko nyuma y’igikorwa cy’Ubudaheranwa aho we na bagenzi be bari baje n’amaboko atarimo ubusa bagamije kugaragaza uruhare rwabo nk’abana mu gikorwa cyo gufasha no kwita ku babyeyi basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, yabwiye intyoza.com ko we na bagenzi be bafite itsinda bise “ABISHYIZEHAMWE” ry’abana batoya, aho ngo bagira igihe bagahura, bakaganira ku muco, Indangagaciro na Kirazira.

Ahamya ko nk’Abana, we na bagenzi be bashimishijwe no kwisanga bari mu gikorwa cyo gufasha cyarimo abakuze bisangaho nk’ababyeyi babo, abavandimwe n’abandi baje muri gahunda yiswe iy’Ubudaheranwa, aho basuye ndetse bakaremera ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.
Avuga ku mpamvu yabateye kumva ko nabo hari icyo bakwiye gukora ku myaka yabo, yagize ati“ Twaje kumvako uyu munsi nyine hari iki gikorwa( cy’Ubudaheranwa), turatekereza, turaganira turavuga tuti tugomba natwe kubafasha”.

Avuga ku isomo babonamo nk’abana bato yagize, ati“ Byanyigishije y’uko tugomba kwirinda Jenoside yakorewe Abatutsi ko yakongera kuba, tugakora ubukangurambaga tukigisha abantu bose barimo abana bagenzi bacu. Nka gutya tuba dufashije, bindemamo gukomeza gufasha kandi hari umugani uvuga ngo Ugira neza ukayisanga imbere, wasanga natwe imbere tuzaba dukeneye ubufasha natwe bakadufasha cyangwa abazadukomokaho”.
Ikuzo Remy asaba abana bagenzi be, ati“ Abandi bana n’Urubyiruko nabasaba kwiga Amateka, bagacukumbura amateka nyayo bakarekana n’abababeshya kandi ikindi nabagiramo inama ni ukwirinda ko Jenoside itakongera kuba”.
Hari icyo asaba Ubuyobozi mu kurema abana nk’amaboko y’Igihugu cy’ejo hazaza, ati“ Icyo nsaba ni ukujya bashyiraho nk’amashyirahamwe (y’abana) cyangwa amatsinda( Clubs) bakajya bigisha abana Amateka, Indangagaciro na Kirazira by’Umuco Nyarwanda, bagashyiraho kandi Umugoroba w’Abana aho twajya duhurira ubwacu, tukiga, tukigishwa amateka n’ibindi bidukwiye nk’abana b’Igihugu”.

Ku babyeyi n’abafite mu nshingano kwita ko kurera abana, agira ati“ Ndabasaba kwigisha abana amateka, bakabigisha umuco n’indangagaciro na Kirazira by’umuco Nyarwanda”.
Keza Bicaho Kerry, afite imyaka 14 y’amavuko, akaba umwe muri aba bana batewe ishema no kugira icyo bakora ku munsi w‘Ubudaheranwa. Agira ati“ Kugiti cyanjye nabonye bino bintu ari byiza, kuremera nyine ba Nyogokuru bacu”. Akomeza avuga ko nk’abana ndetse n’urubyiruko bakwiye kwirinda amagambo n’imvugo bitari byiza, ahubwo bakwiye kwegera abakuze bakabaganiriza, bakabigisha.

Ashishikariza abana bagenzi be gukora amatsinda mazima, bakegera ababyeyi bakabigisha Umuco, Kirazira ndetse n’Indangagaciro bikwiye Umunyarwanda Igihugu gikeneye.
Hari icyo asaba abana bagenzi be, ati“ Ndabasaba nyine kuba abana bazima bafite Umuco, ababyeyi babona bakabishimira, bakavuga bati babyaye abana b’ingirakamaro mu buzima ndetse no mu muryango”.
Ibikorwa nk’ibi by’Urukundo, by’Ubugiraneza hari imbaraga abibonamo. Ati“ Ibikorwa nk’ibi bimpa imbaraga zo kwirinda kwicamo ibice bibiri tukaba umwe twese tugakorera u Rwanda rwacu kugera ku iterambere dukoreye hamwe, tukirinda icyadutandukanya, twirinda imico mibi itujyana muri ibyo bintu by’ingengabitekerezo tukabyirinda, tugakomeza gukurikirana amateka uko byagenze, tugasanga abakuru kuri twebwe ba; Mama wacu, ba Nyogokuru bacu na ba Sogokuru bakabituganiriza ho”.
Mu rwego rwo kuremwamo amaboko azakorera ndetse akarerera Igihugu, asaba Ubuyobozi ati“ Ndabasaba ko buri gace kagenda gakora amatsinda, bakajya bakora Umugoroba w’Abana bakatuganiriza kuri izo ngingo zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Umwaka ubaye uwa Kane iki gikorwa cy’Ubudaheranwa kibaye muri Kamonyi. Kuri uyu munsi gusa wa Tariki 08 Mata 2025, ibikorwa bifatika mu byakozwe hirya no hino mu mirenge, aho byakozwe hasuwe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye 114 bahabwa ubufasha bufite agaciro kangana na 9,530,510 by’amafaranga y’u Rwanda. Ni igikorwa cy’Ubudaheranwa kizakomeza mu minsi 100, n’aho kitakozwe none kizakorwa ejo gukomeza no mu yindi minsi.




Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.