• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/03/26
Kamonyi: Kwegera Umworozi ntibikwiye kuba gusa igihe itungo rye ryagize ikibazo-Visi Meya Uzziel
30/03/26
Kamonyi-Karama/Umuganda: Abaturage basabwe kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Imvugo z’urwango
30/03/26
Amajyepfo: Polisi yafashe Litiro zisaga ibihumbi 157 zirimo n’iza Kanyanga, ifata Urumugi n’ababibarizwamo
30/03/26
Kamonyi-Nyarubaka: Umwana w’imyaka 4 y’amavuko yapfuye azize Ibiza

Kamonyi: Kwegera Umworozi ntibikwiye kuba gusa igihe itungo rye ryagize ikibazo-Visi Meya Uzziel

Umwanditsi
March 30, 2026

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uzziel Niyongira avuga ko mu myaka 2 Akarere gakorana n’abaganga b’Amatungo bigenga bibumbiye muri Kampani ‘Livestock Solutions Co. Ltd’, igipimo cya Serivise zihabwa aborozi cyarazamutse ugereranije na mbere bigikorwa na Veterineri bo ku rwego rw’Umurenge. Mu mahugurwa aba bigenga bakoze kuri uyu wa 29 Werurwe 2026 ku gukarishya ubumenyi mu kazi bihebeye, yabasabye kutirara, abibutsa ko bakwiye kurushaho kwegera umworozi, bakamukundisha ubworozi.

Avuga ku mpinduka zazanywe n’Abaganga b’amatungo bigenga mu maka 2 bamaze bakorana n’Akarere, Visi Meya Uzziel yagize ati“ Impinduka zirahari kandi nziza. Urugero ni umwaka ushize kuko mu cyegeranyo cyakozwe na RGB, Akarere kaje ari aka 2 mu rwego rw’Igihugu k’uko abaturage bashima Serivise z’Ubworozi. Ibyo rero ni ikimenyetso kidashidikanywaho cy’uko abaturage bacu batangiye kubona Serivise nziza kuva aho dutangiye iyi mikoranire n’Abaganga b’amatungo bigenga”.

Visi Meya, Uzziel Niyongira, aganira n’Abaganga b’Amatugo(Veterineri) bigenga, aho bari mu gukarishya ubwenge, banoza ubumenyi mu mwuga bakora.

Yasabye aba baganga b’amatungo bigenga kurushaho kwegera Umworozi hagamijwe kunoza Serivise bamuha no kumukundisha Ubworozi. Ati“ Icyo tubasaba ni ukutajya kureba umworozi kuko yagize ikibazo cy’amatungo ye. Ni bamusure igihe cyose gishoboka. Usibye no kuvuga ngo baramufasha kuvura, Gukingira n’ibindi! Ni banamufashe gufata neza amatungo ye, bamufashe korora neza bitange umusaruro urushijeho”.

Yagize kandi ati“ Turifuza ko Abaveterineri baba mu baturage, babegere aho bari, babe abajyanama babo, babe abaganga b’amatungo yabo, mbese babe abantu bashobora kuba umusemburo wo guhindura amateka y’ubworozi bumaze imyaka budatanga umusaruro uko bikwiye. Umuturage wese ni yorore ariko ubworozi bwe bumufashe kubaho neza. Ibyo rero bizemera igihe Abaveterineri bazajyayo atari ukujyayo gusa kubera ko itungo ryagize ikibazo”.

Bamwe mu baganga b’Amatungo(Veterineri) bigenga, bakurikiye inyigisho bari guhabwa.

Dr. Bonaventure Ndikumana, Umuyobozi wa Kampani ishinzwe kuvura amatungo no gukurikirana ibikorwa by’Ubworozi mu Karere ka Kamonyi(Livestock Solutions Co. Ltd), yabwiye intyoza.com ko mu rwego rwo kurushaho kwegera umworozi, ngo nibura muri buri Murenge muri 12 igize Akarere, ahari ba Veterineri bakeya ni 5 ariko kandi ngo hakaba umwe ushinzwe gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa by’Abaveterineri.

Avuga kandi ko mu rwego rwo guha agaciro umwuga bakora no kuwunoza, buri muganga w’Amatungo(Veterineri) ategetswe kuba afite uruhushya(License) rw’akazi rutangwa buri mwaka, ari narwo rumutandukanya n’abashobora kwiyitirira uwo mwuga.

Dr Bonaventure, avuga kandi ko mu rwego rwo guhesha agaciro umwuga bakora no kuwunoza, bahisemo ko buri muganga w’amatungo agira aho abarizwa hamwe mu rwego rwo kwirinda igongana ry’inyungu(Conflicts of interest). Niba uri Veterineri ufite iguriro ry’ibiryo by’amatungo cyangwa Imiti, gumana ibyo nta kujya kandi kuvura, niba uhisemo kuvura amatungo, vura gusa. Mbese gira hamwe gusa ubarizwa, nta kuvanga.

Avuga kandi ko mu gihe cy’imyaka 2 bamaze bakora hari impinduka nziza zigaragara mu borozi ugereranije n’uko ibintu byahoze. Ati“ Impinduka muri iki gihe cy’imyaka 2 ziri mu buryo bwinshi butandukanye. Abaveterineri twabakwirakwije mu tugari twose tugize imirenge y’Akarere ka Kamonyi, umworozi iyo akeneye Serivise hari Telefone ya Kampani itishyurwa, arahamagara ikamwoherereza umuganga umwegereye, kandi uwo nubwo ataboneka yohererezwa undi uturutse kure ariko umworozi agahabwa Serivise yihuse kandi inoze”.

Uru rwuri ubonamo izi Nka, ruherereye Ruyenzi, ahitegeye Bishenyi.

Akomeza ati“ Tuzenguruka kenshi mu borozi tuganira nabo, tubagira inama mu buryo bwo Korora neza, kwirinda indwara, kugenzura ko Inka zarwaye, Tubigisha guhinga ubwatsi bw’amatungo no kububika neza bateganya ko hari ibihe biba bigoye ku bubona bitewe n’igindagurika ry’ibihe, Tugira kandi ukwezi duharira Ubworozi n’Ubuvuzi bw’Amatungo n’ibindi”.

Emmanuel Niyonshuti, Umworozi ufite urwuri mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, ahamya ko Abaganga b’Amatungo bigenga hari impinduka nziza bazaniye aborozi agereranije na mbere bakiyambaza ba Veterineri b’imirenge gusa.

Emmanuel Niyonshuti, umworozi. Abatari bake i Runda, bamuzi ku izina ry’Umuhudi.

Ati“ Ibintu byabaye byiza kuri twe aborozi aho tuboneye aba baganga b’Amatungo bigenga. Mbere wasangaga ushaka Veterineri kumubona bikagorana kuko yabaga akenewe na benshi, ariko ubu barahari, baratwegereye. Unagira utya wahura n’ikibazo, yaba itungo cyangwa se icyo ukeneye gusobanuza ugahamagara kuko dufite Nomero zabo ugahamagara, wabura umwe Kampani ikagushakira undi. Rero, ubu ni byiza cyane kuko n’iyo ubitabaje ubabona vuba bitandukanye na mbere ubwo wasangaga Veterineri w’Umurenge ariwe buri mworozi yirukira”.

Uwimana Germaine, Veterineri wigenga ukorera mu Mayaga, Umurenge wa Nyamiyaga avuga ko nta washidikanya ku musaruro mwiza wazanywe na ba Veterineri bigenga bibumbiye muri Kampani ya ‘Livestock Solutions Co. Ltd’.

Uwimana Germaine/Veterineri i Nyamiyaga yo mu Mayaga, ashima Serivise nk’Abaganga b’amatungo bigenga baha Aborozi.

Mu kwishimira umusaruro ugaragarira muri Serivise baha Aborozi, agira ati“ Uyu munsi navuga ko twegereye cyane aborozi kurusha uko mbere byari biri bagihabwa serivise na Veterineri w’Umurenge gusa. Aborozi bari benshi, abaganga usanga ku Murenge ari umwe, ugasanga hari n’imihigo iteswa atari uko idashoboka ahubwo kubera ko bikorwa n’umuntu umwe ukenewe na benshi”.

Agira kandi ati“ Mbere, wasangaga no gutanga Raporo bigorana, niba hari n’Inyana zavutse nti bimenyekane, Umuhigo ukaba uri hasi bitewe nuko ibyakozwe byose bidatangirwa Raporo. Kubera Kampani, dutangira Raporo ku gihe, niba kandi hari nk’igikorwa cyo gukingira tugikora mu gihe gito kubera ko twibumbiye hamwe, niba dushobora nko gukingira inka ibihumbi 4 mu byumweru bibiri, mbere ab’imirenge byabatwaraga nk’Ukwezi kose kubera ko bari bakeya kandi bafite inshingano nyinshi, ababakeneye ari benshi”.

Avuga ku byo bishimira agereranije na mbere, agira ati“ Turishimira yuko batwegereje Kampani, badufasha kubona amahugurwa adufasha guhora twuguka ubumenyi bujyanye n’igihe mu kazi kacu, tubasha gukorera hamwe tukanoza ibyo dukora kandi ibyo bigatanga umusaruro twishimira ndetse n’Aborozi ugasanga nta kibazo kuko tubari hafi, tubana nabo kenshi kuko nti dutegereza ko baduhamagara, ahubwo tunabasura kenshi tugamije kunoza Ubworozi”.

Nkuko bitangazwa n’Ubuyobozi bwa Kampani ishinzwe kuvura amatungo no gukurikirana ibikorwa by’Ubworozi mu Karere ka Kamonyi (Livestock Solutions Co. Ltd), kugeza ubu muri aka Karere harabarurwa Abaganga b’amatungo(Veterineri) bigenga 186 utabariyemo abarangije amasomo yabo umwaka ushize. Abari muri Kampani ni 78, Abamaze kubona icyangombwa kibemerera gukora(License) ni 62, ariko ngo hakomeje ubukangurambaga bugamije gutuma buri Veterineri wigenga akora umwuga we abifitiye Uburenganzira, Uruhushya rwemewe.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5944 Posts

Politiki

4193 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga