• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
07/04/26
Kamonyi-Kwibuka32: Guverineri Alice Kayitesi yasabye Ababyeyi kudakomeza kuroga abo babyara babikoreza imitwaro yabananiye
07/04/26
Kamonyi-ESB: N’Utsindwa yatsinda-Padiri Majyambere Jean d’Amour
07/04/26
Kamonyi: Kwegera Umworozi ntibikwiye kuba gusa igihe itungo rye ryagize ikibazo-Visi Meya Uzziel
07/04/26
Kamonyi-Karama/Umuganda: Abaturage basabwe kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Imvugo z’urwango

Kamonyi-Kwibuka32: Guverineri Alice Kayitesi yasabye Ababyeyi kudakomeza kuroga abo babyara babikoreza imitwaro yabananiye

Umwanditsi
April 7, 2026

Kuri uyu wa 07 Mata 2026 mu Karere ka Kamonyi ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye mu Kibuza, hatangijwe Icyumweru cy’icyunamo ndetse n’Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi yasabye Ababyeyi kureka kuroga abana babo babikoreza Imitwaro yabananiye yo kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibiyishamikiyeho byose.

Guverineri Alice Kayitesi, ahereye ku bitekerezo byagaragajwe n’Urubyiruko nyuma y’Ikiganiro cyari kimaze gutangwa, aho Urubyiruko rwagarutse ku gutunga urutoki bamwe mu babyeyi bakigaragarwaho n’Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakanakomeza kuyishyira mu bo babyara n’abo barera, yasabye aba babyeyi agereranya nk’Abarozi guhagarika ibyo bikorwa byabo bibi ku bo babyara, barera.

Christopher watanze ikiganiro, nyuma yacyo haba umwanya wo gutanga no kungurana inama n’ibitekerezo.

Guverineri Kayitesi, yabwiye abitabiriye kwibuka by’Umwihariko Ababyeyi n’abarera abana, ati“ Ibitekerezo byavuye mu rubyiruko mwabyumvise ko bidutunga urutoki nk’Ababyeyi, kandi koko nibyo. Umwana wavutse nyuma ya Jenoside, yavutse ajya ku Ishuri nti bamuhagurutse ngo ni bahaguruke mu bwoko, bigira mu ishuri rimwe, tugasangira, gahunda zose za Leta zitugeraho mu Mudugudu nk’Abanyarwanda ariko kuba Abana babitubwira ni uko hari umukoro dufite wa Kibyeyi”.

Yakomeje abasaba ati“ Nagira ngo rero mbasabe babyeyi turi kumwe aha ng’aha; Mureke gukomeza kuroga abana banyu, mureke kubikoreza Umutwaro wabananiye. Dusaba buri wese guhinduka, ariko niba n’Umutima nama wawe winangiye, wiroga Umwana wabyaye kuko Umubyeyi akunda umwana cyane, ntabwo wakwishimira kumuraga ibibi”.

Guverineri Alice Kayitesi, yasabye kandi Urubyiruko kumenya no kuzirikana ko bafite amahitamo meza, abibutsa ko hari byinshi binyura ku mbuga nkoranyambaga birirwaho, ko bidakwiriye kubashuka, ahubwo bakwiriye gukoresha izo mbuga nkoranyambaga bagaragaza ukuri kw’ibihari, banyomoza abakwirakwiza ibinyoma, abakoresha izo mbuga nkoranyambaga bakwirakwiza imvugo z’Urwango, zibiba amacakubiri mu banyarwanda, imvugo zuzuye Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bibi.

Yabasabye ati“ Ibyo tubasaba ni ukumenya ibyo mubasubiza mudatukanye nabo, ariko kandi mukagaragaza ukuri muciye kuri izo mbuga nkoranyambaga mukareka ko zibaroga”.

Yakomeje asaba by’umwihariko abaturage b’Umurenge wa Gacurabwenge ahubatse Urwibutso rwa Kibuza kwibuka ko muri iki gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, buri wese asabwa kwamagana icyo aricyo cyose cyashaka gusubiza inyuma Ubumwe bw’Abanyarwanda, haba mu magambo ndetse no mu bikorwa bisesereza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bijya bigaragara mu bihe nk’ibi. Yasabye kandi buri wese kuzitabira gahunda zose uko zateganijwe no kurushaho gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Kibuza ho mu Murenge wa Gacurabwenge, ruruhukiyemo Imibiri y’Abatutsi 47,933 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Imibiri iruhukiye muri uru rwibutso, irimo iyakuwe mu mirenge nka; Gacurabwenge, Rugalika, Runda, Musambira, Nyarubaka, Rukoma, Ngamba na Kayumbu.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5946 Posts

Politiki

4195 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga