Kamonyi: Abarerera mu ishuri“Legacy Academy” barishimira Uburezi n’Uburere bihabwa abana babo
Legacy Academy ni ikigo cy’ishuri ry’Itorero Armée du salut(The Salvation Army), kimaze umwaka gitanga Uburezi n’Uburere ku bana biga mu mashuri y’incuke ndetse n’abo mu kiciro cy’amashuri abanza kugera mu mwaka wa Kane. Ababyeyi bakirereramo ndetse n’ubuyobozi bahuriza ku kuba urugendo rw’umwaka basoje ari igihamya kigaragarira buri wese ko ari ikigo cy’icyerekezo, aho buri wese yakwifuza kurerera umwana we. Amasomo atangwa mu ndimi eshatu arizo; Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse n’Icyongereza.
Imanishimwe Alleluia Celestine, umubyeyi urerera muri iki Kigo aho afite umwana wiga mu mashuri y’Incuke ndetse n’undi mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com zimwe mu mpamvu zamukururiye kuza kuharerera.
Ati” Uvanyeho ko nari maze kwimukira ino aha kubera impamvu z’akazi, mu by’ukuri hari ibigo byinshi ariko kubera inyubako zikomeye kandi nziza zijyanye n’icyerekezo zatumye nifuza kuza kurerera hano. Nasanze kandi Amafaranga yishyuzwa umwana ari hasi ugereranije n’ahandi. Hejuru y’ibyo, bigisha mu Gifaransa ndetse n’Icyongereza kandi dushingiye aho Iterambere ry’Igihugu ryerekeza, kugira ngo umwana abeho muri Sosiyeti ngari ni uko amenya indimi”.
Akomeza avuga ko mu bindi yishimira ari uko iki ari ikigo gishingiye ku Itorero(Armée du salut), bityo ngo umwana akaba atahavoma gusa Ubumenyi bwo mu ishuri, ahubwo anahabonera n’Indangagaciro za Gikirisitu ndetse n’iza Kinyarwanda

Ashima kandi Ubuyobozi bw’Ikigo, ati“ Ni ikigo gifite Ubuyobozi bwiza bwita ku banyeshuri kandi bugirana imishyikirano ya hafi na hafi n’ababyeyi. Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’ishuri ndetse no ku nyubako ibyabo barabyujuje. Nk’umubyeyi, guhitamo kurerera umwana wanjye hano mbona ariyo mahitamo meza nakwifuriza buri mu byeyi”. Akomeza avuga ko ashingiye ku mwaka umwe abana be bahamaze, asanga bihagije ngo ahamye ko ari ikigo gishoboye kandi gifite icyerekezo.
Uwanyirijuru Vincent, Umubyeyi uhagarariye abandi barerera muri iki kigo cya Legacy Academy akaba afite abana babiri, aho umwe yiga muri Materineri ya mbere undi mu wa mbere ubanza, ashimangira ko ubwo umwana we wiga mu wa mbere w’amashuri abanza yari arangije Materineri ahandi, yashakishije ikigo cyiza yamujyanaho, ashakishije amakuru asanga ahashoboka kandi yabona ibyo akeneye ari muri Legacy Academy.
Ati“ Umwana wanjye arangije Materineri, nashakishije ikigo yakwigaho nk’umubyeyi ukeneye ko umwana we yagira ubumenyi bwisumbuye. Nashakishije rero ikigo cyiza nk’umubyeyi ushakira umwana we aheza, nza mu kigo hano mbaza amakuru, nganira n’abayobozi b’ikigo numva bafite intumbero nziza kubera ko nifuzaga ko umwana wanjye yaziga mu Gifaransa n’Icyongereza, nasanze biri muri gahunda y’Ikigo numva ndasubijwe biba impamvu ya mbere kuri njye. Nasanze kandi n’Ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’Abarimu ari abantu bakora ibyo basobanukiwe kandi bize bafitemo uburambe, nsanga bafite inyubako nziza, ibyo byose bimpa kuharerera”.
Umuyobozi w’ishuri ryigenga Legacy Academy, Umutoniwase Marie Aminata ashimangira ko Uburezi n’Uburere batanga ku bana butagerwaho hatari ubufatanye n’Ababyeyi. Ati“ Ibyo tugeraho byose tubikesha imikoranire myiza n’ababyeyi batwizeye bakaduha abana babo. Dufite abarezi beza bize uburezi kandi bakunda umurimo bakora. Dufite kandi Ubuyobozi bwiza bw’Ishuri. Uko gushyira hamwe n’iyo mikoranire myiza nibyo bitubashisha guha abana ibyo tubagomba kuko nibyo baje bakurikiye kandi natwe duterwa ishema no gukora neza inshingano zacu mu gutanga Uburezi n’Uburere bikwiye”.
Aminata, ahamya ko iyo mu kigo hari umwuka mwiza, hari Ubuyobozi bwiza n’abarezi beza kandi bahemberwa ku gihe, hakaba imikoranire myiza n’ababyeyi ngo nta nakimwe kitabasha kugerwaho. Ashimangira kandi ko Ubuyobozi bwa Legacy Academy bushyize imbere kuzamura ireme ry’uburezi ku bana barera.
Mu gusoza uyu mwaka w’amashuri ari nawo mwaka wa mbere ku bana barererwa muri iki kigo, umwe mu bayobozi bakuru ba Armée du salut, Lt. Colonel Sipho Mbangwa witabiriye ibirori bisoza umwaka w’Amashuri muri iki kigo cy’Itorero Armée du salut, yashimye ubwitange bw’Abarimu ndetse n’ubufatanye bw’ubuyobozi bw’ishuri mu gutuma abana babona Uburezi n’Uburere bikwiye ari nabyo baje bakurikiye.

Avuga ko itorero Armée du salut(The Salvation Army), ariryo ryagize uruhare mu kubaka iri shuri, ariko ko ibyo bitari kugerwaho iyo Ubuyobozi bwite bwa Leta butabemerera ku ryubaka.
Ati“ Iyo tutagira Uburengenzira cyangwa se icyangombwa cyo kubaka iri shuri, ntabwo twagombaga kuryubaka. Rero, Itorero ‘the Salvation Army’ dufite ijambo ryo gushimira Ubuyobozi bw’Igihugu bwemeye ko twubaka iri shuri. Ni ukuri ni iby’icyubahiro kuri The Salvation Army”. Akomeza avuga ko The Salvation Army bazakomeza kugira uruhare mu burezi bafatanya n’ubuyobozi gutanga ireme ry’uburezi rikwiye ku bana b’u Rwanda n’abandi bose bazabagana.
Ishuri “Legacy Academy” ry’Itorero Armée du salut(The Salvation Army), ryubatse mu Murenge wa Runda, Akagari ka Kabagesera ho mu Karere ka Kamonyi. Mu mwaka rimaze, ryatangiranye abana 90 ariko umwana usojwe bafite abana basaga 200. Nyuma yo kubona ko hari ubusabe bwa benshi mu babyeyi bashaka kuhazana abana babo, bongereye ibyumba by’amashuri ku buryo itangira ry’amashuri ryo muri uku kwa cyenda bizeye kuzamura umubare w’abana dore ko haziyongera ho umwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu w’Amashuri abanza batari bafite.










Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.