• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/08/26
Huye: Polisi yahuguye abakorera n’abarema isoko rya Rango ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro
09/08/26
RIB na Polisi, beretse Itangazamakuru abarimo nyiri Uruganda Ingufu Gin Ltd bakekwaho ibyaha bitandukanye
09/08/26
Kamonyi: Turasaba Ababyeyi ko Umuganura utaba umuhango gusa-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/08/26
Kamonyi-Runda: Inzoga(ibyuma) n’Ibinyobwa bindi by’asaga Miliyoni 39 byamenwe

Kamonyi-ESB: Hatangirijwe Ibizamini bya Leta ku bana b’uwa 3 n’uwa 6

Umwanditsi
July 15, 2026

Muri iki gitondo cya taliki 15 Kamena 2026 mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta( Ste Bernadette), nka hamwe muri Site 32 zikorerwaho Ibizamini bya Leta mu Karere ka Kamonyi, hatangirijwe Ibizamini bya Leta ku bana biga mu mwaka wa 3 w’ikiciro rusange( O-Level) ndetse n’icyiciro cya Kabiri cy’amashuri yisumbuye(A-Level). Mu bakora Ibizamini, harimo n’Abakandida bigenga.

Meya Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi uri mu batangije Ibizamini, yasabye abicaye ku ntebe bakora ibizamini kwirinda gukorana ubwoba, kwirinda guhuzagurika, ahubwo bagakora bumva ko ibyo bagiye gukora bitari hanze y’ibyo bize.

Ati“ Bana, banyeshuri mugiye gukora Ikizamini, mukore Ikizamini neza mudahuzagurika, ahubwo muzirikana ko ibyo mugiye gukora bituruka mu byo mwize, bityo rero icyo ni ikimenyetso cy’uko gutsinda iki kizamini bishoboka”.

Meya Dr Nahayo, yakomeje yibutsa aba banyeshuri bicariye Ibizamini ko mu gihe bamaze gukora ikizamini bakwiye kuticara, ahubwo ko bakwiye gufata umwanya bagasubiramo amasomo ajyanye n’ibindi bizamini bibategereje, ibyo bazakora.

Diogene Kayijuka, Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko mu Karere kose hari Site zikorerwaho ibizamini 32, aho abakora ibizamini bose hamwe bangana n’ 8,528 barimo 6 bakora nk’Abakandida bigenga. Muri aba bose, ab’Igitsina Gore ni 5,165 mu gihe ab’Igitsina Gabo ari 3,363.

Kayijuka, akomeza avuga ko nk’Ubuyobozi bishimira ko uyu mwaka bagize igihe gihagije cyo gutegura abana gukora ibizamini, agereranije n’Umwaka washize. Ati “ Turishimira y’uko Abanyeshuri bacu twagize Igihe cyo kubategura mu buryo mbona buhagije kubera ko nta mbogamizi zidasanzwe zabaye, ndetse no muri iki cyumweru aho twabasangaga twaganiraga nabo kandi batubwiraga ko biteguye neza”. Akomeza avuga ko Ikizamini kuri Site zose cyatangiye ku isaa mbiri n’Igice, ko kandi abanyeshuri bakora ibizamini bibiri ku munsi.

Ibizamini by’uyu mwaka nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri( NESA), mu Gihugu hose ibizamini birakorwa guhera kuri uyu wa 15 Nyakanga kugeza ku wa 24 Nyakanga 2026.

Abanyeshuri 258,255 nibo bazabikora, aho muri bo abangana na 149,533 ari abo mu cyiciro rusange cy’Amashuri yisumbuye(O-Level), mu gihe 108,722 ari abo mu cyiciro cya Kabiri cy’amashuri yisumbuye( A-Level). Bazakorera kuri Site 1,746, mu gihe kandi mu bazakora bose harimo abangana na 879 bafite Ubumuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ari kumwe n’inzego zitandukanye muri ESB Kamonyi bagiye gutangiza Ibizamini.

Kwinjira aho ukorera ikizamini ni ukubanza ugasakwa

 

 

 

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6012 Posts

Politiki

4258 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1068 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga