• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/08/26
Amajyepfo: Polisi yatahuye amayeri akoreshwa n’abahishe inzoga z’ibyuma
27/08/26
Kamonyi: Kumena inzoga (Ibyuma) z’Uruganda Ingufu Gin Ltd bizatwara asaga Miliyoni 30
27/08/26
Kamonyi-Kamuhanda: Site y’Inganda yitezweho kugaragaza Isura nziza y’Amarembo y’Akarere yatangiye gutunganywa
27/08/26
Kamonyi/CNF: Abagore barishimira uruhare rwabo mu gukura bagenzi babo mu murongo w’Ubukene

Amajyepfo: Polisi yatahuye amayeri akoreshwa n’abahishe inzoga z’ibyuma

Umwanditsi
August 27, 2026

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi araburira buri wese uziko yahishe inzoga zitujuje ubuziranenge, zidakoranywe umwimerere( zizwi ku byuma) ko icyaba cyiza ari ukuzivana aho zihishwe bakazitanga zikamenwa. Ibinyuranye n’ibyo ngo ni bitegure kwirengera ingaruka ku wo bazazifatana. Uzafatwa azinywa nawe ngo ntazasigara mu bazagezwa imbere y’Amategeko. Amayeri akoreshwa n’abazihishe bagamije kuzicuruza yaratahuwe. Polisi iti“ Inzoga!, Si zo zawe, zange”.

CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko amayeri akoreshwa n’abahishe izi nzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina ry’Ibyuma yamaze gutahurwa, ko kandi Polisi itazihanganira uwo ariwe wese uzazisanganwa.

Ati” Amayeri twarayavumbuye ku bufatanye bwiza buri hagati y’abaturage bamaze gusobanukirwa neza ko gutanga amakuru neza kandi ku gihe ari uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya ibyaha. Twarayatahuye ndetse n’uzibeshya agakoresha izindi nzira nta kabuza azamenyekana afatwe”.

Akomeza ati“ Turashimira abafatanyabikorwa bacu ndetse n’abaturage baduha amakuru y’aho bakeka hari ibitemewe n’amategeko kimwe n’ababikora, by’umwihariko kuri aba bahishe izi nzoga zitujuje ubuziranenge, zidakoranywe umwimerere. Mu mayeri tumaze gutahura, hari abafata utu ducupa tw’amazi bakayanywa cyangwa bakayamena bagashyiramo ibyo biyobyabwenge, hari n’abafata utu ducupa twa Energy ibirimo bakabimena cyangwa bakabinywa ubundi bagasukamo ubwo burozi. Abo bose barimo bariyahura, bariyica, abo barimo barica Abanyarwanda kandi nka Polisi ntabwo dushobora kubyemera”.

CIP Hassan Kamanzi akomeza agira ati“ Abo bahishe izi nzoga, ubwo burozi turabafata, ndetse yaba n’uwo ubinywa wabikuye aho abikura atashatse gutangira amakuru ku gihe kandi vuba, nawe turamufata agahanwa nk’abandi. Tuributsa ko ari inshingano za buri wese, Gutabara, Gutabariza, Gutangira amakuru ku gihe ku wo ariwe wese uri mu kaga. Kutabikora rero, byumvikane ko uwo aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko”.

Avuga kandi ko, yaba ababihisha munsi y’Igitanda, ababitwara muri Teremosi n’ahandi, abo bose ngo uwabikinishije arafatwa agashyikirizwa Ubugenzacyaha/RIB igakora icyo igomba gukora ku bameze batyo bakoze ibyangwa n’amategeko.

CIP Hassan Kamanzi, avuga ko mu nshingano za mbere za Polisi harimo kubungabunga Umutekano w’Abanyarwanda n’ibintu byabo. Ukora ibyo rero ngo byumvikane neza ko arimo kunyuranya n’Inshingano za Polisi, anyuranya n’Amategeko.

Aragira ati“ Gahunda ni hehe n’Icyuma!”. Yibutsa kandi Ubukangurambaga bwa Polisi buri mu nsanganyamatsiko ya ‘Inzoga!, si zo zawe, zange’. Reka dufatanye twese tuzange”. Akomeza avuga ko ntawe uzavuga ko atabizi kuko ngo abaturage bari kwigishwa ndetse bakomeje kwigishwa ari nako bakangurirwa gutangira amakuru ku gihe bagaragaza aho bakeka hose hari ubwo burozi bushobora kubagirira nabi. Ashimangira ko uwakoze icyaha atari uwakoze ibyo binyobwa bitujuje Ubuziranenge gusa, ko n’uwamuhishiriye, uwanga gutanga amakuru abigambiriye, ubinywa, abo bose ngo bafatwa nk’abakekwa ho icyaha bagashyikirizwa RIB.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6021 Posts

Politiki

4267 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1075 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga