• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/10/26
Kamonyi yabaye ishuri mvomabumenyi ku banye Huye bashaka guca Imirire mibi n’Igwingira mu bana
21/10/26
Kamonyi-Rugalika: Njyanama yasoje ikivi cy’imyaka 5, ishimirwa ibyakozwe
21/10/26
Kamonyi-Musambira: Umugore wo mu cyaro arashoboye kandi afite imbaraga zo gukorera Umuryango n’Igihugu-Meya Dr Nahayo
21/10/26
Kamonyi-Mugina: Nti bagitewe Impungenge n’ahazaza ha Koperative KOABAMARU

Kamonyi yabaye ishuri mvomabumenyi ku banye Huye bashaka guca Imirire mibi n’Igwingira mu bana

Umwanditsi
October 21, 2026

Itsinda ry’abayobozi mu nzego zitandukanye baturutse mu karere ka Huye bayobowe na Dr Nzabonimana Ephraim uyobora Ibitaro bya Kabutare, kuri uyu wa 20 Ukwakira 2026 bakoreye urugendo shuri mu karere ka Kamonyi bagamije kuvoma ubumenyi bubafasha kurwanya Igwingira n’Imirire mu bana.

Dr Nzabonimana Ephreim, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kabutare yabwiye intyoza.com ko kuza kwigira kuri Kamonyi byatewe n’uko ariko Karere kaza imbere mu Ntara y’Amajyepfo mu kurwanya Igwingira n’Imirire mibi mu bana, ko rero baje kuvoma ubumenyi ku kumenya Ibanga Kamonyi bakoresha bityo nabo bibabere isomo bakwifashisha mu guhangana n’iki kibazo I Huye.

Yagize ati“ Intego y’urugendo rwacu ni ukwigira no gusangira ubunararibonye mu ngamba zo kurwanya Imirire mibi n’Igwingira, bityo abaturage b’Akarere kacu ka Huye babashe nabo gutera imbere mu bigendanye no kurwanya Imirire mibi ndetse no kurwanya Igwingira mu bana”.

Yakomeje ati“ Ingamba nyinshi turazikoresha ariko kubera ko Kamonyi imaze imyaka itari mike ikigereranyo cy’Igwingira n’Imirire mibi biri hasi, ibyo bituma hari ubunararibonye cyangwa se udushya bashobora kutwungura, dushobora kubigiraho”. Akomeza avuga ko ikigereranyo mu kurwanya Igwingira n’Imirire mibi mu bana I Huye cyavuye kuri 29% kigera kuri 27,1%, mu gihe Kamonyi iri kuri 21,1%.

Avuga ku byo babonye I Kamonyi n’Ingamba bajyanye I Huye, Dr Nzabonimana yabwiye intyoza.com ati“ Icyo tubonye cya mbere ni ubufatanye mu nzego zose kuva mu Isibo, Umudugudu, Akagari, Umurenge. Barakorana ndetse bagakorana n’Amavuriro, Ibigo Nderabuzima, Abajyanama b’Ubuzima, Amashuri, Ibitaro ariko hakiyongeraho ko bakorana cyane n’abakozi bashinzwe Ubuzima mu mirenge itandukaye, hakabaho ko n’abikorera/PSF usanga baza ku ruhembe rw’imbere mu kubafasha, kubaha Amata, ibyo kurya, Ibikoresho…!. Ubwo bufatanye n’ubwo bunararibonye ni nk’agashya natwe twabonye. Abafatanyabikorwa bose bagomba kuganirizwa tugatera ikirenge mu kurwanya Imirire mibi ndetse n’Igwingira”.

Urugamba rwo kurwanya Igwingira n’Imirire mibi I Kamonyi rurimo benshi;

Bunani Bonaventure, umwe mu bikorera mu Karere ka Kamonyi by’Umwihariko ukorera mu Murenge wa Runda, aho acuruza Amatungo n’ibiyakomokaho by’umwihariko Inyama, avuga ko nk’abikorera batahagaze ngo barebere kuko nabo urugamba rwo kurwanya Igwingira n’Imirire mibi mu bana rubareba kuko ngo abana ari ab’u Rwanda.

Ati“ Abikorera/PSF dufite uruhare runini mu kurwanya Imirire mibi n’Igwingira mu bana. Kwita ku bana kugira ngo bave mu mirire mibi ntabwo bisaba ibyamirenge ahubwo bisaba Umutima mwiza, Umutima ukunda. Aba bana nibo Gihugu cy’ejo, nibo basirikare, nibo baganga, nibo barimo nibo bayobozi bacu b’ejo hazaza. Umwana nagwingira, azagwingira ku mubiri ariko azagwingira no mu mutwe n’imyigire ye usange irangiritse ejo hazaza he usange harangiritse kandi ejo hazaza h’abana hapfuye ni ahazaza h’Igihugu haba hangiritse”.

Uyu Bunani, ni umwe mu bikorera ufite abana batandukanye yitaho mu rwego rwa gahunda ya Parrainage( aho abana bashakirwa ababitaho kuko abakabikoze, ababyeyi babo nta bushobozi). Asaba buri wese mu bushobozi bwe bucye cyangwa bwinshi kugira uruhare mu Rugamba rwo kurwanya Igwingira n’Imirire mibi mu bana.

Dusangiyumukiza Gady, Umuyobozi w’ishuri Wisdom School ishami rya Runda avuga ko nk’Ikigo ayoboye biyemeje kugira uruhare mu kurwanya Igwingira n’Imirire mibi mu bana kuko ari uburyo bukwiye mu kubaka Igihugu n’amaboko yacyo ku hazaza.

Agira kandi, ati“ Ku ishuri ni ahantu hahurira abantu benshi! Uruhare rwacu mu gufasha guca Imirire mibi n’Igwingira ry’abana biratworohera cyane kwigisha abana, ariko kandi tujya no mu miryango yegereye ishuri cyangwa se iri aho dukorera. Iyo twigishije abana nubwo twe ntabo dufite bafite Igwingira n’Imirire mibi ariko baturanye n’abandi, batanga ya makuru bakavuga bati kwa runaka hari umwana wagwingiye, ese ku ishuri batubwiye ko umuntu agomba kurya iki?, Ese yabyitwaramo ate

Umwana agaburirwa ifunguro ryujuje ibisabwa.

Akomeza, ati“ Uretse n’uko turi ikigo cy’amashuri, ariko na none turi muri bamwe bagomba gushyira itafari ryacu mu kubaka Igihugu kandi gifite abantu bazima. Ni muri urwo rwego Wisdom School ishami rya Runda natwe twafashe intambwe tujyana n’abandi mu kurwaya iyo mirire mibi n’Igwingira, aho dufite umuryango dukurikirana ndetse uwo mwana ntabwo bizaherera ku kumugaburira gusa kuko dukeneye ko azaba Umuhanga ejo agafasha n’Igihugu, tuzamufasha kuri buri kimwe kugira ngo nawe azabashe gufasha abandi”.

Asaba abafite ibigo by’amashuri kumva ko mbere yo kwigisha umwana iby’ubumenyi bwo ku ishuri akwiye kubanza gumufashwa kugira amagara mazima. Asaba bagenzi be gukora icyo aricyo cyose cyatuma umwana w’Umunyarwanda agira ubuzima bwiza kuko aribwo buzashingirwaho ahabwa ya myigishirize yindi akeneye mu ishuri. Ati“ Ni mureke twinjiremo twese kuko aba bana nibo Rwanda rw’Ejo, nibo bazadufasha natwe tugeze mu zabukuru, nibo bazayobora iki Gihugu. Ni wita gusa ku kwigisha umwana Imibare, Physique, Ikinyarwanda, Icyongereza…., ariko akaba adafite amagara mazima uzaba wahombye”.

Nakabonye Emeritha, Umubikira uyobora ikigo Nderabuzima cya Gihara ashima ubufatanye ndetse n’uruhare rugaragara hagati y’Ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bose mu kurwanya no kurandura Igwingira n’Imirire mibi ku mwana w’Umunyarwanda.

Muri uru rugendo, avuga ko bahera ku gukorana bya hafi n’Abajyanama b’Ubuzima aho babasaba gupima abana bose hagamijwe kumenya ufite ibipimo bimujyana mu Mirire mibi, yamubona akamwohereza ku kigo Nderabuzima kugira ngo umukozi wabyigiye abe ariwe uhamya ko uwo mwana afite Imirire mibi cyangwa se Igwingira. Iyo basanze uwo mwana afite ikibazo, ashyirwa kumfashamirire, yaba arembye agahabwa imfashamirire ariko kandi n’ubuvuzi busanzwe kugira ngo akizwe hakiri kare.

Avuga kandi ko uretse gukorana n’Abajyanama b’Ubuzima, Ikigo nderabuzima cya Gihara ngo bagira n’ibihe byo gusanga imiryango by’umwihariko abafite abana bakurikirana ariko kandi n’abandi aho batuye, bakaganira, bakabigisha uko bakwiye kwita ku bana kugira ngo hatagira uwisanga agiye mu mirire mibi n’Igwingira. Ahamya ko ubufatanye bw’Ikigo nderabuzima, Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa ari igisubizo mu kurwanya Igwingira n’Imirire mibi mu bana.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Uwirigira Marie Josee yabwiye intyoza.com ko nubwo kuva 2015, Kamonyi yavuye kuri 38% by’abana bafite Igwingira n’Imirire mibi ikaba muri 2026 igeze kuri 21,1%, urugendo rwo kurandura Igwingira n’Imirire mibi mu bana ngo ruracyari rurerure.

Avuga ati“ Nubwo abandi baje kutwigiraho, ahubwo twe urugendo ruracyari rurerure kuko twifuza kugabanya bishoboka byose kuko icyerekezo cy’Igihugu ni ukugira umwana ufite Ubuzima bwiza n’Imikurire myiza kuko niwe uzubaka ejo hazaza h’u Rwanda”.

Visi Meya Uwiringira, ashima Uruhare rwa buri munyakamonyi wafashe iki kibazo akakigira icye ndetse n’undi wese ushishikajwe no gutanga umusanzu we mu kurandura burundu Igwingira n’Imirire mibi mu bana. Ashima, Abacuruzi, Abaturage muri rusange, Ibigo by’Amashuri, Amadini n’Amatorero n’undi wese wumva ko Igwingira n’Imirire mibi akwiye kugira uruhare mu kiburwanya. Ahamya ko kurwanya Imirire mibi n’Igwingira ari uguhozaho.

Muri uru rugendo mvomabumenyi, Abanyehuye babanje ku biro by’Akarere ka kamonyi basobanurirwa ibyakozwe n’ibirimo gukorwa ndetse n’ingamba zihari mu kurwanya Igwingira n’Imirire mibi mu bana, bahavuye berekeza mu Murenge wa Runda, Akagari ka Kagina gusura Urugo mbonezamikurire rw’abana bato/ECD, bahava berekeza ku giko Nderabuzima cya Gihara gusura Igikoni cyaho banareba abana baba baje kuri iki kigo Nderabuzima kwitabwaho, ari naho hasorejwe Urugendo.

Umuneke ku ifunguro ni ingenzi cyane.
Umuneke ku ifunguro ni ingenzi cyane.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6055 Posts

Politiki

4301 Posts

Ubuhinzi

156 Posts

Ubukungu

1086 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga