• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/26
Amajyepfo: Polisi isaba abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu Kubika, Kwakira no kwishyurana amafaranga hirindwa n’ubujura
16/09/26
Kamonyi-Mugina: Basanganywe udupfunyika 135 tw’Urumogi bahishe muri Radiyo, bafatanwa n’Ingurube bibye
16/09/26
Uko RIB isobanura impamvu abakekwaho ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge umwe yafungwa undi ntafungwe
16/09/26
Mufti yasabye Abasilamu kugira uruhare mu iterambere ry’imijyi ibumbatiye Amateka y’Abasilamu n’ubuyislamu

Amajyepfo: Polisi isaba abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu Kubika, Kwakira no kwishyurana amafaranga hirindwa n’ubujura

Umwanditsi
September 16, 2026

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo n’izindi nzego barakangurira abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kubika, kwakira no kwishyura amafaranga, kuko bifasha kugabanya ibyago byo kwibwa cyangwa kwamburwa. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 15 Nzeri 2026, mu bukangurambaga bwakorewe mu Murenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko gukoresha amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga bifasha kongera umutekano wayo, kuko bigabanya amafaranga abantu batwara mu ntoki ndetse n’ibyago byo kuyibwa cyangwa kuyata.

Ati“ Gukoresha amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga bifasha mu kongera umutekano w’amafaranga, kuko bituma abantu batagendana amafaranga menshi mu ntoki, bityo bikagabanya ibyago byo kwibwa cyangwa kwamburwa”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye SP A. Habimana asaba abaturage gukoresha ubu buryo ariko bakagira amakenga ku bantu bashaka kubashuka, cyane cyane ababaka imibare y’ibanga kugira ngo babone amafaranga yabo.

Ati“ Turaburira abaturage kutagira umuntu baha umubare w’ibanga ubemerera kugera ku mafaranga yabo. Abashaka gukoresha ikoranabuhanga mu kwiba amafaranga y’abandi na bo turababurira ko ibyo bikorwa ari ibyaha kandi inzego z’umutekano zizakomeza kubikurikirana”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, asaba abaturage kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira no kwishyura amafaranga kuko bizabarinda kuyata cyangwa kuyibwa ugereranyije na mbere aho wasangaba kuyagendana birimo ibyago byinshi, haba kuyibwa no kuyata.

Ati“ Turashishikariza abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira no kwishyura amafaranga, kuko bibafasha kuyabika no kuyacunga neza. Bitandukanye no gutwara amafaranga mu ntoki, aho wasangaga umuntu ashobora kuyata cyangwa akayibwa. Gukoresha ikoranabuhanga bituma amafaranga arushaho kugira umutekano”.

Niyobuhungiro Wilson, umukozi wa Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, avuga ko ubu buryo buzafasha inzego z’umutekano ndetse n’abaturage. Ati“ Uburyo bw’ikoranabuhanga buzorohereza inzego zishinzwe umutekano, aho imbaraga zose zashyirwagaho mu gucunga umutekano w’amafaranga, uzashyirwa mu ikoranabuhanga, ndetse n’abaturage biborohere gucunga umutekano w’amafaranga yabo”.

Ku ruhande rwa Banki Nkuru y’u Rwanda, Nsabimana Gerard, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kurengera Abaguzi ba Serivisi z’Imari, avuga ko eKash izafasha abaturage kurushaho gucunga umutekano w’amafaranga yabo.

Ati“ Uburyo bwa eKash buzafasha abaturage muri rusange mu gucunga umutekano w’amafaranga yabo wasangaga yibwa bayakuye mu mufuka cyangwa bayakuye aho bayabitse. Turafatanya n’inzego z’umutekano guhangana n’abatubuzi ariko dushishikariza n’abaturage kuba maso birinda ababashuka”.

Umuturage Ose Irihose, utuye mu Murenge wa Rusatira, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana bishobora kubafasha guhangana n’abajura babamburaga amafaranga. Ati“ Uburyo bwa eKash buzadufasha guhangana n’abajura batwibaga cyangwa bakatwambura amafaranga”.

Ubu bukangurambaga bukomeje gusaba abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kubika, kwakira no kwishyura amafaranga, ariko bakagira amakenga, cyane cyane ku bantu babasaba umubare w’ibanga cyangwa andi makuru y’ibanga ajyanye n’amafaranga yabo.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6032 Posts

Politiki

4278 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1080 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga