• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/26
Kamonyi-Musambira: Umugore wo mu cyaro arashoboye kandi afite imbaraga zo gukorera Umuryango n’Igihugu-Meya Dr Nahayo
16/10/26
Kamonyi-Mugina: Nti bagitewe Impungenge n’ahazaza ha Koperative KOABAMARU
16/10/26
Kamonyi-Rukoma: Bamwe mu bakekwaho gutema Umuntu bakamuca ikiganza batawe muri yombi, Uwatemwe ageze CHUB
16/10/26
Uko Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana avuga akaga gakomeye u Rwanda rwagize na banyirabayazana

Kamonyi-Musambira: Umugore wo mu cyaro arashoboye kandi afite imbaraga zo gukorera Umuryango n’Igihugu-Meya Dr Nahayo

Umwanditsi
October 16, 2026

Umunsi mpuzamahanga wahariwe Umugore wo mu cyaro wizihizwa Tariki 15 Ukwakira buri mwaka. Ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi wizihirijwe mu Kagari ka Mpushi, Umurenge wa Musambira. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko ibyo umugore wo mucyaro amaze kugeraho byaba mu Buhinzi, Ubworozi, Ubukorikori n’ibindi, bihamya neza nta gushidikanya ko  uruhare rwe mu iterambere ry’Umuryango n’Igihugu ari ntagereranywa.

Meya Dr Nahayo, avuga ko nk’Ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi bishimira ibyo Umugore wo mu cyaro amaze kugeraho kuko bigaragaza intambwe ikomeye mu iterambere rye bwite, Umuryango ndetse n’Igihugu muri rusange.

Avuga kuri uyu munsi mukuru mpuzamahanga wahariwe Umugore wo mu cyaro, yabwiye intyoza.com ati“ Uyu ni umunsi mukuru, ni Umunsi w’Ibyishimo, babyishimiye, babukereye kandi bagaragaje ko koko Umugore wo mu cyaro ashoboye, afite imbaraga zo gukorera Umuryago ndetse n’Igihugu muri rusange”.

Akomeza avuga ko ibyo gukora ari byinshi ko ndetse hakiri urugendo rurerure, ko ntawe uragera ahifuzwa. Gusa na none ngo uko imbogamizi zigenda zigaragara mu rugendo hari ubufatanye bugamije gushaka ibisubizo kuko nta gucika intege, nta gutsindwa.

Agira kandi ati“ Aho Umugore wo mu cyaro avuye, aho agana haragaragara kuko hari intambwe yatewe. Turizera ko mu gihe kizaza Umugore wo mu cyaro azakomeza kugenda atera intambwe. Icyo tubafasha ni ugukomeza kuganira, kubashishikariza gutinyuka, Kubashishikariza gushora Imari, Kubashishikariza gukora imirimo itandukanye ibyara inyungu. Ibyo byose, iyo tubikora tuganira nabo, Tubashakira ababahugura, ababongerera ubumenyi bigaragara yuko mu by’ukuri bafite inyota yo gukomeza kwiteza imbere”.

Meya Dr Nahayo, Asaba Abagore bo mucyaro n’abandi gukomeza gusigasira ibyagezweho bafatanije n’abo bashakanye kuko imbaraga z’umwe zidahagije. Abasaba kandi kongera ibyo bakora, haba mu bwinshi ndetse no mu bwiza hagamijwe kugira ngo iterambere rirusheho kugera ku ntego zaryo.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi mukuru mpuzamahanga ngaruka mwaka wahariwe Umugore wo mu Cyaro igira iti“ Uruhare rw’Umugore wo mu cyaro, mu nzego zifata ibyemezo Umusingi w’Impinduka zirambye”.

Muri uyu munsi mukuru mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe Umugore wo mu cyaro, Abagore bashimiwe uruhare rwabo rukomeye haba mu Bukungu, Imibereho myiza, Imiyoborere n’ibindi. Mu kwishimira uyu munsi, haremewe Imiryango ine igabirwa Inka, Abana baragaburirwa ndetse bahabwa Amata, Abagore baremera bagenzi babo batishoboye babaha Ibitenge byo kwambara, Batanga Agaseke k’Amahoro aho kaba karimo byinshi bitandukanye bije gufasha Umuryango wakagenewe. Kuri uyu munsi kandi, Inka 41 zagabiwe imiryango mu Mirenge yose uko ari 12 igize Kamonyi, Hatanzwe Inkoko 25, Ihene 6 n’Ibindi mu gufasha no gushyigikira Umuryango.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6053 Posts

Politiki

4299 Posts

Ubuhinzi

156 Posts

Ubukungu

1086 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga