Ruhango: Komite Nyobozi y’Akarere yegujwe
Inama njyanama y’Akarere ka Ruhango yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 7 Werurwe 2018 yakuye icyizere ku bagize komite Nyobozi y’Akarere itegeka ko begura.
Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yeguje Nyobozi yose y’aka Karere binyuze mu nama ya Njyanama yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 7 Werurwe 2018 mu cyumba cy’inama cy’Aka Karere. Abegujwe ni; Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije uko ari babiri. Amafoto n’imirimo bari bashinzwe byahise bisibwa ku rubuga rw’Akarere.
Kweguzwa kwa Nyobozi, gushimangirwa na Mbabazi Francois Xavier wari Umuyobozi w’Aka Karere. Yatangarije intyoza.com ati ” Niko byagenze, nta kundi n’ubundi twabibonaga.”
Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Madamu Mukarera Monique, nawe yahamirije intyoza.com iyeguzwa rya Nyobozi. Ku kibazo yabajijwe niba nka Njyanama beguje Nyobozi, Yagize ati ” Ndabona ariko byagenze, turacyari mu nama mu karere.”
Iyeguzwa rya Nyobozi y’Akarere ka Ruhango rije rikurikira umwuka utari mwiza wagiye uyivugwamo ushingiye ahanini ku makimbirane hagati yayo mu miyoborere no gufata ibyemezo aho ngo uko kutumvikana no kudashyira hamwe byagiye bigira ingaruka ku iterambere ry’aka karere.
Kweguzwa kwa Nyobozi y’Akarere ka Ruhango kuje kandi gukurikira ijambo umukuru w’Igihugu Paul Kagame aherutse kuvugira mu mwiherero wa 15 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu wabereye i Gabiro aho yibazaga impamvu abadepite bahora bakira abayobozi, bababaza ibyo batuzuza mu nshingano igihugu cyabashinze ariko ngo ugasanga birangirira mu kubabaza, ntabone abazira kuba bakoze nabi ibyo bashinzwe. Imbuto ziva mu ijambo umukuru w’Igihugu yavuze zihereye kuri Nyobozi y’Akarere ka Ruhango.
Munyaneza Theogene / intyoza.com