Rusizi: Ngo uwiyitaga umucamanza akambura abantu yatawe muri yombi na Polisi
Kuva kuwa 12 Werurwe 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi ifunze uwitwa Rwivuganabigwi Didier w’imyaka 49 y’amavuko ukurikiranyweho ubwambuzi bushukana, nyuma yo kuriganya umuturage amwaka amafaranga, amubeshya ko ari umucamanza akaba azamufasha mu gufunguza umwe mu bana yareraga wari ufunze.
Ni nyuma y’uko yafatiwe mu karere ka Ngororero agerageza kubikuza amafaranga ya nyuma yari yamwatse, amubwira ko igihe cyageze cyo kuburanishwa agomba kumwongera ayandi, dore ko hari ayo yamuhaye mbere.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko yafashwe amaze kwaka uyu muturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atatu (300,000 Frw), yiyongera ku bihumbi ijana na mirongo icyenda (190,000 Frw) yari yarohererejwe kuri telefoni igendanwa mu byiciro bitatu.
CIP Gasasira yagize ati:’’Yafashwe nyuma y’uko yari amaze kwaka uyu muturage amafaranga ibihumbi ijana na mirongo icyenda (190,000frw) amwizeza gufungura umwe mu bana b’imfubyi arera wari ufunze, nyuma yo kumubeshya ko ari Perezida w’urukiko rwisumbuye.”
Yakomeje avuga ati:”Aya mafaranga yayohererejwe mu byiciro bitatu kuri telefoni igendanwa, hanyuma yaje kumva atanyuzwe amubwira ko igihe cyo kumuburanisha kigeze akwiye kumwongera andi ibihumbi 300, Uyu muturage ariko yagize amakenga niko guhamagara ku rukiko bamusobanurira ko ari ibinyoma, babimenyesha Polisi aza gufatirwa mu karere ka Ngororero ashaka kubikuza ibihumbi 50, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.”
CIP Gasasira yasabye abaturage kuba maso bakirinda ababashuka babizeza ibitangaza, babinyujije mu kwiyitirira ubuyobozi, abagira inama yo kwizera inzego z’ubuyobozi akaba arizo bagezaho ibibazo bafite, aho kwiringira abashaka kubasahura bababeshya.
Yagize ati:’’Abaturage barasabwa kuba maso bakamenya ko inzego za Leta zifite uko zubatse, ntibumve ko umuntu yakwiyitirira ubucamanza, Perezida w’urukiko cyangwa undi muyobozi uwo ariwe wese. Bagomba kumenya ko nta mukozi wa Leta ugomba kubaka amafaranga ngo amuhe serivisi, kuko umukozi wa Leta aba ahembwa.”
Ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko uwiyitirira imirimo adafitiye ububasha agira ngo yizeze icyiza maze akambura undi imari ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).’’
intyoza.com