Kongo-Goma,Masisi: Padiri yiciwe mu Kiriziya n’umuntu witwaje intwaro mu gihe undi Padiri yashimuswe
Nyuma y’amasaha macye Padiri Etienne Nsengiyumva wo muri Kiriziya Gatolika y’i Masisi amaze gusoma Misa, ngo yiciwe mu Kiriziya arashwe n’umuntu witwaje intwaro. Ni nyuma gusa icyumweru undi mu Padiri ashimuswe muri Dioseze ya Goma.
Nsengiyumva Etienne yari Padiri muri Paruwasi ya Kitchanga ho muri Masisi. Yishwe arashwe n’umuntu witwaje imbunda amusanze mu kiriziya nyuma y’iminota micye amaze gutura igitambo cya Misa kuri iki cyumweru tariki 8 Mata 2018.
Padiri Nsengiyumva, yiciwe muri Santarali ya Kyahemba iherereye hagati ya Mweso na Kitchanga. Padiri mukuru muri Paruwasi ya Kitchanga, Emmanuel Kapitula yatangarije radiyo Okappi dukesha iyi nkuru ko umuntu witwaje intwaro yinjiye mu kiriziya ubwo uyu Padiri Etienne n’abakirisitu bari mu mwanya wo guhazwa akamwica amurashe.
Yagize ati ” Uwo mugizi wa nabi yinjiye mu kiriziya ubwo bari mu gusangira, yerekeza imbunda kuri Padiri aramurasa, aramwica. Abasangiraga nawe bagerageje ku mutangira ariko nti babibasha.”
Padiri mukuru Kapitula, asaba Leta ya Kongo kurinda abaturage bayo. Agira ati ” Turasaba ko iperereza ryakorwa, ababikoze bagahanwa. Turasaba kandi ko Leta yacunga umutekano w’abaturage bayo bose, Ibyo dusaba si byinshi.”
Kwicwa k’uyu Padiri Etienne kubaye mu gihe undi Padiri witwa Celestin Ngango ukuriye Paruwasi ya Karambi ho muri Diyoseze ya Goma muri Kivu y’amajyaruguru yashimuswe tariki ya mbere Mata 2018 ahitwa Nyarukwangara ho muri Rutchuru.
intyoza.com