Zaza: Ikoranabuhanga riracyagora abaturage mu kwikosoza no kwiyimura kuri lisiti y’itora
Gukoresha telefoni bikosoza cyangwa biyimura kuri lisiti y’itora, biracyagora abaturage n’abimukira batuye mu murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, mu ntara y’Iburasirazuba. Bamwe bavuga ko batagira telephone naho abandi bakavuga ko batazi kuyikoresha bandika ubutumwa bugufi.
Ibi byavuzwe mu nteko y’abaturage n’abayobozi b’umurenge wa Zaza, taliki ya 17 Nyakanga 2018, mu kiganiro cyateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro “PAX PRESS”.
Ubwo twegeraga abaturage baje muri icyo kiganiro, bamwe batubwiraga uko babigenje kugira ngo bamenye niba bari kuri lisiti y’itora. Uwingabire Dativa ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 45 wo mu kagari ka Nyagatugunda. Avuga ko atazi uko bigenda iyo umuntu ashaka kwireba no kwiyimura kuri kisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telephone.
Agira ati“Sinabishobora, ibyo ni iby’abantu bajijutse kandi bato. Njye nagiye ku Kagari kacu, mbwira umwana uzi gusoma andebera niba ndi ku rutonde rw’abemerewe gutora. Nasanze ndiho hamwe n’umutware wanjye”. Umusaza Kaneza Muhizi yunganiye Uwingabire ahamya ko bake mu Murenge wa Zaza ari bo bazi gukoresha telefoni bireba kuri lisiti y’itora, ati “Mbona akuzukuru ari ko kabijijukiwe, naho njye na mukecuru ntutubaze…”
Nyirangaruye Jeanne, umwe mu bimukira washakiye i Zaza aturutse mu karere ka Rwamagana, yavuze ko yananiwe kwireba no kwikosoza kuri kisiti y’itora. Yashakaga kwiyimura kugirango azatorere mu murenge wa Zaza aho atuye.
Ati“Naragerageje nsanga bigoye ndabyihorera. Nahise njya ku Murenge, bambwiraga ko byoroshye, nabo babikoze umuyoboro (connexion) urabura. Nasubiye mu rugo kubikora, ariko sinabishobora”.
Uko bireba cyangwa biyimura kuri lisiti y’itora
Ku rubuga rwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, ndetse n’amabwiriza abahagarariye iyi Komisiyo mu Mirenge bafite, yerekana inzira umuntu acamo yireba aniyimura kuri lisiti y’itora.
Komisiyo y’amatora ivuga ko “Umuntu ajya ahandikwa ubutumwa bugufi, ukandika NEC*No ID*itariki y’amavuko, ukohereza kuri 7505 (* ni ugusigamo akanya*). Ntutinda kubona igisubuzo kikubwira amazina yawe, aho wanditse kandi niba ushobora cyangwa udashobora gutora. Usanze udashobora gutora, abakozi ba NEC (Umurenge) bakurebera impamvu”.
Na none Komisiyo y’amatora (NEC) ivuga ko usaba serivisi yo kwiyimura ajya ahandikirwa ubutumwa bugufi, akandika: «Kwimuka*No ID* itariki y’amavuko *Akarere*Umurenge*Akagari*Umudugudu (ushaka gutoreramo), ukohereza kuri 7505. urugero: Kwimuka 1198580123456789010211985 Kicukiro Kigarama Bwerankoli Nyenyeri▶7505. Uhita ubona igisubizo kikubwira ko wimuwe, cyangwa ko utimuwe. Niba utimuwe ubaza impamvu abakozi bo muri NEC”.
Si ikibazo cy’abantu bakuze gusa
Mu rubyiruko na bamwe mu bakuze bajihutse, hari benshi batazi uko umuntu yireba akaniyimura kuri lisitiri y’itora akoresheshe ikoranabuhanga rya telefoni. Mutesi Julienne uri mu kigero cy’imyaka 20 akaba agiye gutora ubwa kabiri.
Agira ati«Erega tuzi ko turi kuri lisiti y’itora, nta mpamvu yo kubishakisha kuri telefone. Ariko muri aka kanya ntabyo nzi ». Mugenzi we Dusingizemungu ati «Urubyiruko ruba rurangaye, benshi ntibabyitaho. Ariko bazi ko nta bundi buryo bwakoreshwa kugira ngo umuntu amenye amakuru ye ku byerekeye amatora, ndahamya ko bose bashishikarira kumenya uko bakoresha telephone».
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore (CNF) mu Murenge wa Zaza, Uwimana Consolée, yemeza ko hari benshi batazi kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora kuko bazi ko nta kibazo bafite.
Ati«Ndacyeka ko babishatse kubimenya biroroshye, babikora». Naho Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Zaza Singirankabo Jean Claude, asanga ubukangurambaga ku burere mboneragihugu ari ingenzi cyane mu kumenya amakuru areba abaturage.
Ku itariki 03 Nzeli 2018 niho abaturage bazatora lisiti y’abadepite 53 baturutse mu mitwe ya politike no mu bakandida bigenga. Andi matora yihariye ni ayabafite ubumuga azaba ku tariki ya 02 Nzeli 2018 (hatorwa 1) abahagarariye abagore bagize 30% bazatorwa ku tariki ya 04 Nzeli hatorwa 24, ndetse kuri uwo munsi hazanatorwa babiri (2) bahagarariye urubyiruko.
Manzi M. Gérard