Ubuvugizi abaturage bakorerwa n’Abadepite b’imitwe ya Politiki buracyari hasi- Kandida Depite Nsengiyumva
Nsengiyumva Janvier, Umukandida Depite uri kwiyamamaza, asanga ubuvugizi abaturage bakorerwa n’abadepite baturuka mu mitwe ya Politiki bukiri hasi. Kuri we ngo baba bafite ababatumye babanza kunyuzaho ibyo abaturage babahaye bakabiyungurura. Asanga igisubizo mu kuvuganira umuturage mu buryo bufatika kiri mu bakandida bigenga.
Janvier Nsengiyumva, umwe mu bakandida Depite bane bigenga bari guhatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, avuga ko ibitekerezo by’abaturage bidakorerwa ubuvugizi buhagije n’intumwa za rubanda zituruka mu mitwe ya Politiki.
Ubwo yari amaze kwiyamamariza mu Murenge wa Rusatira ho mu Karere ka Huye kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kanama 2018, ageza imigabo n’imigambi ye ku baturage, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru batandukanye, aho yagaragaje zimwe mu mpamvu zatumye ashaka kuba umudepite wigenga.
Yagize ati “ Icyanteye inyota yo gushaka kuba umudepite wigenga ni uko nabonye ko hari icyuho kiri hasi aha, ubuyobozi ni bwiza ariko kubera ko hari ibibazo byo kutita ku baturage, navuga ko bikorwa n’abari mu nzego zo hasi ndetse no kutabavuganira uko bikwiye, byatumye numva ijwi ryanjye ryagira akamaro kugira ngo nzavugire aba bantu.”
Akomeza agira ati “Abari kwiyamamaza banyuze mu mashyaka hari umurongo ngenderwaho w’ishyaka riba ryatanze, ariko hakabura umanuka nyirizina ngo atumwe n’abaturage. Nubwo nabo bavugira abaturage ariko bafite byinshi byo kuvuga, bafite byinshi byo kwerekana bibabangamiye ariko nti babone umurongo nyawo nyirizina.”
Kandida Depite Janvier Nsengiyumva akomeza agira ati “ Biragoye ko ubuvugizi hejuru bwavugwa, nahoze mbabwira nti “ Nta buvugizi buhari”, abariyo, bariyo kubera ko hari imirongo ngenderwaho ya Politike, barabiyungurura bakavuga ngo turakora kuri ibi n’ibi, ariko umuturage wo hasi ntaho afite hagera igitekerezo.
Uyu mukandida avuga ko hakenewe ijwi ry’umukandida wigenga ryagera mu Nteko Ishinga Amategeko nta handi rinyuze ngo riyungururwe.
Aha agira ati “ Imitwe ya Politiki ikora neza kandi iba ifite inshingano zayo nk’uko yagiye ibihitamo ariko noneho ya nzira y’umurongo, umutwe wa Politike urohereza abadepite mu baturage bakababwira ibibazo, bakabisubiza ababatumye bikabona kujya hejuru.” Kubwa kandida Depite Nsengiyumva, ngo kuba mu nteko ishingamategeko nta mukandida wigenga uyirimo harimo icyuho gikeneye kuzibwa.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bashaka imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bizasozwa Tariki ya 1 Nzeli 2018, mu gihe amatora rusange imbere mu gihugu ateganijwe tariki ya 3 Nzeli 2018. Hari kandi amatora ku banyarwanda baba mu mahanga azaba tariki ya 2, hakaba amatora y’umudepite umwe ku kiciro cy’Abafite ubumuga. Andi ni amatora y’icyiciro cy’abagore azaba tariki ya 4 akazatanga abadepite 24, kuri uwo munsi kandi hari amatora y’Abadepite 2 bahagarariye urubyiruko. Abadepite bose mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ni 80.
Munyaneza Theogene / intyoza.com