Gisagara: Barasaba ko Abadepite bagira ukwezi kubitirirwa ku kabahuza n’abaturage
Mu gihe abaturage barimo kwitorera intumwa zabo ( Abadepite), bamwe bakomeje kwifuza ko izi ntumwa zarushaho kubegera binyuze mucyo bise ukwezi kw’Abadepite kwatuma bagira ibikorwa byinshi bibahuza. Ibi ngo bizabafasha kujya bamenya igihe nyirizina bagenewe, banarusheho gusabana nabo kuko baje bakabegera.
Abaturage b’Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Gisagara bavuga ko intumwa zabo bitoreye zitajya zibaha umwanya uhagije mu kubegera ngo baganire ndetse banabatume. Ibi ngo umuti wabyo ni uko inteko ishinga amategeko yabikemura ishyiraho ukwezi kw’Abadepite.
Emmanuel Nsabimana, umuturage wo mu Murenge wa Ndora, Akagari ka Bweya Akarere ka Gisagara yifuza ko intumwa za rubanda zirushaho kwegera abaturage, zigakorana ibikorwa nabo, bakabatuma kandi bakagaruka kubaha Raporo, ibi ngo byashoboka ari uko inteko ifashe ukwezi ikaguharira abaturage nk’uko bajya bumva icyumweru cyahariwe Ingabo cyangwa Polisi, aho ibikorwa byabo birushaho kubahuza n’abaturage.
Agira ati “ Ikintu twifuza ni uko bashyiraho igihe rukana, nk’icyumweru cyangwa ukwezi kubitirirwa, natwe tukaba tuzi ngo uku kwezi tuzabana nabo, tuzababona dukorane ibikorwa bitandukanye nk’intumwa zacu koko, tubatume kandi banagaruke batubwire ibyo twabatumye cyangwa se ubuvuzizi bakoze icyo bwatanze, ntabwo dukwiye kujya tubabona igihe cyo kudusaba amajwi cyegereje.”
Diyoniziyo Barambaza, umuturage wa Gisagara mu Murenge wa Kibirizi, Akagari ka DUWANI, ku myaka 64 y’amavuko agira ati “ Icyamfasha mu busaza bwanjye aho ngeze ni uko byibura bazajya batugenderera, bakagira igihe kizwi batugeneye bakamanuka koko tukabona ko ari abaje ngo tubatume, nabo barushaho kumenya ubuzima bw’abo bavuga ko bahagarariye.”
Tereza Mukandutiye, umukecuru w’imyaka 78 agira ati “ Maze gutora inshuro nyinshi, ubu ndifuza ko izi ntumwa dutora zarushaho kutwegera dore ko nkanjye nta gatege ngifite, ni baze batwegere twicarane, bafate igihe cyabo bakiduhe turusheho kubamenya, dore n’iyo baje usanga biruka cyangwa bakagarukira ahari ubuyobozi cyangwa mu mijyi, nta bikorwa tubona biduhuza nabo.”
Nkurikiyitwari Emmanuel agira ati “ Demokarasi ndayikunda ndetse n’amatora ndayakunda nkitorera abampagarariye, gusa ndasaba ngo batugenere igihe kizwi cyo kubabona no gukorana nabo ibikorwa bitandukanye bituma tubibonamo.”
Hon Donatille Mukabalisa, intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko icyuye igihe, yabwiye intyoza.com ko kuba abaturage bifuza kubona Abadepite biruse uko bamanukaga ngo bikwiye ndetse ko ari ibyo kunozwa.
Yagize ati “ Ni igitekerezo cyiza cy’Abaturage, n’ubundi byakorwaga kuko muri manda ishize abagize inteko ishinga amategeko bari bageze aho bamanuka bakagera no kutugari, ubwo rero mu by’ukuri ni ibintu byanozwa kurushaho, niba bidatanga umusaruro witezwe mu baturage ni ibintu bikwiye kunozwa kurusha uko byakorwaga.”
Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda igizwe n’abadepite 80 barimo abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki n’abakandida bigenga. Hari abadepite 24 bagize 30% bahagarariye abagore, hakaba abadepite babiri b’ikiciro cy’urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.
Munyaneza Theogene / intyoza.com