Kamonyi: Perezida wa Njyanama biravugwa ko yamaze kwegura
Karuranga Emmanuel, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kamonyi biravugwa ko yamaze kwegura mu mirimo ye. Biravugwa kandi ko atariwe gusa weguye ko n’umwungurije nawe yeguye.
Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko Emmanuel Karuranga, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kamonyi ndetse n’umwungirije witwa Nyirinyange Odette bamaze gutanga ubwegure bwabo.
Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ku murongo wa terefone ngendanwa yirinze kwemerera cyangwa ngo ahakanire intyoza.com kwegura k’uyu Perezida wa Njyanama, Karuranga Emmanuel.
Yagize ati ” Nanjye ayo makuru barayambwiye ariko ntabwo ndi ku Karere.”
Ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yageragezaga guhamagara Emmanuel Karuranga kuri terefone ye ngendanwa, inshuro enye zose ntabwo yayitabye. Ubutumwa bugufi yohererejwe nabwo ntabwo yabusubije.
Turacyakurikirana iyegura ry’uyu Karuranga Emmanuel mu nama Njyanama y’Akarere ndetse n’abandi bavugwa. Turakurikirana kandi n’icyaba cyabaye intandaro yabo yo kwegura. ” Turacyakurikirana ukuri kuzuye kw’aya makuru.”
Munyaneza Theogene / intyoza.com