Kizito Mihigo n’Umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire utavuga rumwe na Leta basohotse muri Gereza ya Mageragere
Umuhanzi akaba n’umuririmbyi, Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire bari bamaze igihe muri Gereza bamaze kuyisohokamo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nzeli 2018. Impuhwe n’imbabazi za Perezida Paul Kagame nibyo bibakuye mu Gihome.
Kizito Mihigo, warekuwe none ku bw’impuhwe n’imbabazi z’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, yari amaze muri Gereza igihe cy’imyaka isaga ine kuko tariki ya 14 Mata 2014 aribwo Polisi y’u Rwanda yari yatanze itangazo ryavugaga ko imufite mu gihe hari hashize iminsi abantu bibaza aho yagiye, Yarafashwe ashyiirizwa ubutabera akatirwa imyaka 10 y’Igifungo.
Kuri Ingabire Umuhoza Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, we yari amaze imyaka hafi umunani afunzwe kuko yatawe muri yombi mu kwezi kw’Ukwakira 2010, ashyikirizwa ubutabera bumukatira imyaka 15 y’Igifungo.
Aba bombi, barekuwe ku mpuhwe n’imbabazi bahawe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame. Bari mu itsinda ry’abagororwa 2140 bahawe izi mbabazi nyuma y’itangazo ryasohotse mu nama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nzeli 2018 mu Rugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Munyaneza Theogene / intyoza.com