Karongi: Polisi n’abaturage bakoze umuganda ko kuremera abahuye n’ibiza ufite agaciro k’agera kuri Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
Nyuma y’aho haguye imvura nyinshi ikangiza ibikorwa remezo bitandukanye birimo n’amazu y’abaturage, mu mpera z’icyumweru dushoje, Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze bafatanyije n’abaturage batuye mu karere ka Karongi, mu murenge wa Rwankuba bahuriye mu gikorwa cy’umuganda wo kubakira imiryango yasenyewe n’imvura abaturage basabwa kwirinda gutura mu manegeka mu rwego rwo gukumira ibiza.
Uyu muganda wakorewe mu Mudugudu wa Winzira akagari ka Munini aho witabiriwe n’abaturage basaga 1800 bari kumwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Pierre Celestin Habiyaremye, umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois ndetse na Chief Superintendent of Police(CSP) Jerome Ntageruka umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ni umuganda waranzwe n’ibikorwa byo gusiza ibibanza, gutunda amabuye yo kubaka fondasiyo yahazubakwa amazu, hanabumbwa amatafari byose bifite agaciro ka miriyoni ebyiri n’igice (2.500.000frw) z’amafaranga y’u Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Pierre Celestin Habiyaremye yasabye abaturage ubufatanye mu kurwanya ibiza birinda gutura mu manegeka.
Yagize ati “Hari ahantu leta iba yaragennye ho gutura kandi ibona hatapfa guteza ibibazo abahatuye, turabasaba kujya muba ariho mutura. Turasaba kandi abayobozi n’abaturage gukomeza kuba hafi abahuye n’ibiza bikomoka ku mvura iheruka kugwa muri aka gace.”
Nyuma y’umuganda kandi habayeho igikorwa cyo gukusanya inkunga yahawe abahuye n’ibiza.
Aha Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois akaba yaraboneyeho gushimira abatanze iyi nkunga.
Yagize ati “Turashimira Polisi inkunga idahwema gutanga mu bikorwa bya buri munsi, turashimira kandi inkunga yatanzwe n’impuzamatorero mu Karere ka Karongi, yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abahuye n’ibiza ingana n’ibihumbi 900,000frw ndetse n’Urwego rwa Dasso rwatanze angana n’ibihumbi 316,000 Frw.”
Umuyobozi wungirije wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Superintendent of Police (CSP) Jerome Ntageruka yasabye abaturage batuye mu manegeka kuhimuka bagatura mu duce dutekanye tutateza ibibazo.
Yagize ati “Ahantu hamwe na hamwe mu gihugu haracyaboneka ibikorwa bibangamira ibidukikije, hari ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, gutema amashyamba harimo n’aya leta, kubaka mu manegeka no kurenga ku mabwiriza agenga imiturire. Ibi byose bihanwa n’amategeko, ndetse ku rundi ruhande binahitana ubuzima bw’abantu bikanangiza ibikorwa remezo.”
Yakomeje agaragariza abaturage ko umutekano upimirwa mu bipimo byinshyi birimo, ibikorwaremezo, imibereho myiza y’abaturage, imibanire mu muryango buri wese akaba akwiye kugira uruhare mu gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge, amakimbirane mu miryango, ndetse n’icuruzwa ry’abantu batanga amakuru aho bigaragaye.
Inkuba, inkangu, isenyuka ry’amazu no kwangirika kw’imihanda ni bimwe mu biza bikunze kugaraga mu gihe cy’imvura. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe cyagaragaje ko mu Rwanda hazagwa imvura nyinshi bityo abaturage bakwiye kwitwararika birinda kugenda mu mvura, kugama munsi y’ibiti ndetse no gutura ku misozi ihanamye.
intyoza.com