Kamonyi-Rukoma: Ruswa muri Girinka yatumye babiri begura ku mirimo yabo
Umukuru w’Umudugudu wa Mubuga ndetse n’ushinzwe imibereho myiza mu mudugudu bose bo mu Kagri ka Murehe beguye ku mirimo yabo nyuma yo gukekwaho ruswa mu mitangire ya gahunda ya Girinka. Ni ikibazo cyazamukiye mu nteko y’abaturage yo kuwa 20 Ugushyingo 2018, inteko yari yanitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere.
Masasu Innocent (umukuru w’Umudugudu) ndetse na Debora Nyiranshimimana ushinzwe imibereho myiza mu Mudugudu nibo beguye kuri uyu wa gatatu tariki 21 Ugushyingo 2018 nyuma yo gushyirwa mu majwi mu nteko y’abaturage, ko baka ruswa mu gutanga girinka.
Muri iyi nteko y’abaturage, umwe mu baturage wari wasabwe gusubiza inka ya girinka yari amaranye amezi asaga ane ariko yarayihawe mu buryo budasobanutse kuko abarizwa mu kiciro cya gatatu ( Kitagenewe guhabwa girinka), akaba kandi atari no ku rutonde rw’abagombaga kuzihabwa uyu mwaka, yavuze ko inka yahawe yari yambuwe undi muturage wayihawe ikamunanira, hanyuma Mudugudu akamusaba kumuha ruswa y’amafaranga ibihumbi 30 y’u Rwanda akabyanga.
Mukabatsinda Clementine wari wahawe iyi nka atayigenewe akanasabwa amafaranga ibihumbi 30, yabwiye intyoza.com ati” Inka barayimpaye bambwira y’uko nzabatera akantu (Amafaranga) bakampindurira ikiciro kuko Umukuru w’Umudugudu n’ubundi yayimpaye aziko ndi mu cya gatatu. Gusa ubwo bayitwaye ni bampuze n’ugomba kuyihabwa agire icyo angenera kuko maze amezi ane nyitaho”.
Uyu mubyeyi wanagaragaje ko abujijwe inka ya Girinka no gushyirwa mu kiciro adakwiye ndetse bamwe mu baturage bakabihamya, yijejwe n’ubuyobozi ko azafashwa kubona inka mu kindi kiciro ariko akabanza akajya no kwikosoza hanyuma akazashyirwa ku rutonde nk’abandi batishoboye bazigenewe.
Gusa mu Nteko hagati, umwe mu bagize umuryango Sevota ukorera cyane muri rukoma yahawe ijambo yizeza abayobozi n’abari mu nteko ko agiye kuganira na bagenzi be bakareba niba bafasha uyu Mukabatsinda kubona inka muzo nabo bajya bagenera abaturage bafasha.
Nubwo inteko y’abaturage yarangiye bwacya Mudugudu akegura, ubwo yahabwaga ijambo yemeye ko hari amakosa bakoze ariko mu kuganira n’intyoza.com avuga ko ibyo yashinjwe atabizi. Yagize ati” Twamuhaye Inka tuziko yahinduriwe ikiciro, mu by’ukuri kiriya kibazo njyewe byantangaje, ntabwo bishoboka kuko si nshobora kureba umuturage ngo mvuge ngo ngiye kumwaka amafaranga, gusa habayeho kwibeshya koko aza guhabwa inka ari muri kiriya kiciro.”
Muri iyi nteko kandi, urutonde rw’abantu 16 rwasomwe mu ruhame rw’abagomba guhabwa Girinka, benshi mu baturage bararukemanga kuko ngo hari abaruriho bishoboye ndetse banafite inka baragije hirya no hino.
Hejuru y’ibi bibazo bivugwa muri girinka, muri iyi nteko hari umwe mu baturage w’inkeragutabara washyizwe mu majwi n’abaturage ko ababangamiye bikomeye ndetse bamwe banifuzaga ko yahita yeguzwa nti byakunda ariko amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko yanahamagajwe n’ubuyobozi ngo baganire ku bibazo byo guhohotera abaturage avugwaho ariko akaba yaranze kwitaba aho abwira bamwe mu baturage ko abamuhamagara batamuyobora.
Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yasabye abaturage muri rusange gukomeza kurushaho kugira uruhare mu bibakorerwa, batanga amakuru y’ibyo babona bikwiye gukosorwa bityo bagakomeza kwiteza imbere no kwesa imihigo bashyize hamwe nk’Abesamihigo b’Akarere ka Kamonyi.
Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yahamirije intyoza.com ko kwegura kw’aba bayobozi bo ku rwego rw’Umudugudu ari impamo. Ko beguye ku mpamvu zabo bwite ariko ko atekereza ko impamvu yabibateye ari uko babonye ko ibyo bashinjwe n’abaturage byabateye isoni, bakabona ko nabo koko bakoze amakosa atatuma bakomeza inshingano zabo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com