Matyazo : Ikiganiro cya paxpress cyahuje abaturage nabayobozi cyihutishije ikemurwa rya bimwe mu bibazo byingutu
Nyuma y’uko muri Kamena 2018 Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro-paxpress wakoze ikiganiro cyahuje abaturage bo mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero hamwe n’abayobozi babo, bimwe mu bibazo byari bibakomereye byatangiye kubonerwa ibisubizo.
Abaturage bari bagaragaje ko bafite inzitizi ku iterambere n’imibereho byabo kubera bimwe mu bikorwa remezo bitari bihari ibindi byarangiritse nk’umuhanda, ndetse bafite n’ibibazo bitandukanye bifuzaga ko byakwihutishwa mu gukemuka, aho muri iyi nkuru tugaruka ku byakemuwe muri aya mezi atatu.
Kimwe mu byari bihangayikishije aba baturage ni nkongwa yibasiye igihingwa cy’ibigori aho abaturage bagaragazaga ko badafite imiti n’ibikoresho byo guhangana nayo.
Kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’akarere bwahaye abahinzi imiti n’amapombo nta kiguzi batswe ndetse hakorwa imiganda yo guhangana niyo nkongwa aho yagaragaye hose, nk’uko Dusabimana Leonidas, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Ngororero abivuga.
Ati « Nkongwa yari ihangayikishije abaturage cyane. Twabahaye imiti ndetse tunakora imiganda yo kwica nkongwa ku buryo yahise ishiramo. Nyuma imiti n’ibikoresho twabisigiye abajyanama b’ubuhinzi n’abikorera bafasha abahinzi kubona inyongeramusaruro, kugira ngo nihagira umuhinzi ubikenera abibone hafi ».
Ikindi kibazo cyari muri uwo murenge cyari gishingiye ku bishyura ubwisungane mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga ntibikunde, cyangwa bamwe bajya kwivuza barishyuye bakibura muri za mudasobwa.
Nyuma yicyo kiganiro cya PaxPress, umurenge wa Matyazo ukaba warahawe n’akarere interineti yihuta ku buryo kwishyura byatangiye kugenda neza. Kuri iki kibazo hanafashwe ingamba z’umwihariko zo kwemerera umurenge sacco kwakira imisanzu y’abaturage, nkuko Irafashwa Aloysie, umukozi w’umushinga ADI TERIMBERE wakurikiranye icyo gikorwa abitangaza.
Ati”Ubwo ikiganiro cya Paxpress cyakorwaga, ubwitabire bw’abaturage ba Matyazo bwari 60%, naho ubu bugeze kuri 93%, akaba ari nawo uri imbere mu karere ka Ngororero.
Ikigo nderabuzima cya gashonyi cyahawe amazi meza
Iki kigo nderabuzima gikorera mu murenge wa Matyazo nticyagiraga amazi, isuku yabahagana yari nkeya kuko bagombaga kujya kuvoma ku mutwe bakoze urugendo rurerure cyangwa bakayoboka imigezi.
Kuri ubu icyo kigonderabuzima cyagejejweho amazi meza ndetse n’abaturage bo mu mudugudu wa Kamasorori giherereyemo bubakirwa ivomo. Ubu undi muyoboro mushya w’amazi ukaba urimo gutunganywa ukazayageza mu tugari tutarayabona.
Abahinzi bangirijwe n’ibiza boroherejwe uburyo bwo kwishyura inguzanyo basabye
Ubwo abanyamakuru ba paxpress bajyaga muri uyu murenge, hari abahinzi bari barahombejwe n’ibiza byabatwariye imyaka nk’ibirayi bashoyemo amafaranga bagujije sacco, bakaba bari bafite impungenge z’uko batazabasha kwishyura vuba kuko nta musaruro bari bagitegereje.
Ubuyobozi bw’Umurenge bukaba bwarahuje abo bahinzi na Banki maze ibongerera igihe cyo kwishyura bitewe n’icyo abahinzi bifuza.
Rukundo Janviere, umwe mu bahuye n’iki kibazo agira ati “twarishimye kuko mwaduhuje n’abayobozi bakabasha kumva akababaro kacu. Ubu nari kwishyura mu mwaka n’igice none bayigize itatu bizamfasha kwishyura gahoro gahoro nubwo ntacyo nasaruye.
Kimwe n’ibi bibazo byavuzwe haruguru, hari n’ibindi ubu birimo gushyirwamo imbaraga nko kugeza amashanyarazi mu tugari twose, guhangana n’ikibazo cy’abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure, gukora imihanda ihuza utugari n’ibindi.
Ubuyobozi bwemeza ko ikiganiro cya Paxpress cyabahuje n’abaturage cyatumye hari bimwe mu bibazo bamenya kandi ko byanihutishije ubushake mu gukemura ibyihutirwaga.
Kaliba Antoine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Matyazo agira ati” kiriya kiganiro hari ibyo cyatumye tumenya tutari tuzi kubera ko abaturage batabitubwiye. Nukuri bituma natwe tubona uko tugeza ibyifuzo by’abaturage ku nzego zidukuriye ibindi tukabikemurira mu murenge”.
Akomeza avuga ko bishobotse ibiganiro nk’icyahakorewe byagezwa mu tugari twose kuko byafasha abayobozi kumenya neza icyo abaturage batekereza kandi bakanaganira ari nako basabana.
Ernest Kalinganire